Digiqole ad

Kaminuza y’u Rwanda irishyuza FARG hafi Miliyari ebyiri

Ubuyobozi bwa Kamunuza y’u Rwanda buravuga ko umwenda ukabakaba Miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda ifitiwe n’Ikigega cya Leta gishinzwe gutera inkunga Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye (FARG) usa n’urambiranye ndetse ngo ushobora guteza ibibazo mu bukungu bwa Kaminuza umwaka w’amashuri wa 2014-2015 utangiye batarayabona.

Ishuri rikuru ry'ubugeni n'ubumenyamuntu ryahoze ari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda niryo rifitiwe umwenda munini na FARG.
Ishuri rikuru ry’ubugeni n’ubumenyamuntu ryahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda niryo rifitiwe umwenda munini na FARG.

Uyu mwenda uherutse guteza ibibazo abanyeshuri barihirwa na FARG mu mashami ya Kaminuza y’u Rwanda cyane cyane abarangije amasomo kuko bari bakuwe ku marisiti y’abazitabira ibirori byo kurangiza amasomo (graduation) biteganyijwe mu cyumweru gitaha kuva ku matariki 18-22.

Mu kigajiro twagiranye na Pudence RUBINGISA, Umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe imari n’ubuyobozi yavuze ko bandikiye FARG mu ntangiro z’ukwezi kwa Kamena bayibutsa ko igomba kwishyura amafaranga agera muri Miliyari imwe na Miliyoni 900. FARG ngo yasubije iyi barwa ivuga ko izishyura mu mwaka w’ingengo y’imari ikurikira ya 2014-2015.

RUBINGISA avuga ko FARG imaze kubasubiza igaragaza ubushake bahise babwira amashami (college) yose ngo umunyeshuri wese wishyurirwa na FARG bamuhe serivisi zose akeneye.

Ati “Ubu noneho tugiye kujya mu bindi biganiro na FARG turebe ese bazayaduha ryari? Kuko ayo tuvuga ni ay’umwaka ushize, ese uyu mwaka wundi tugiye gutangira wo turafata izihe ngamba kugira ngo tutongera kugira ibindi birarane.”

Amafaranga agera muri Miliyari imwe muri aya Kaminuza yishyuza FARG, ni ay’abanyeshuri biga mucyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (NUR).

Pudence RUBINGISA, umuyobozi wungirije ushinzwe imari n’ubuyobozi muri Kaminuza y'u Rwanda.
Pudence RUBINGISA, umuyobozi wungirije ushinzwe imari n’ubuyobozi muri Kaminuza y’u Rwanda.

Ku ruhande, Eng. Theophile Ruberangeyo, umuyobozi wa FARG yadutangarije ko kugeza n’ubu Minisiteri y’Imari n’igenamigambi itarabaha amafaranga y’ingengo y’imari y’umwaka wa 2014-2015 batse nk’ikigo cya Leta.

Ati “Inyemezabwishyu (invoices) za Kaminuza y’u Rwanda n’izindi kaminuza zitishyuwe mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2013-2014 twazohereje muri MINECOFIN, Amafaranga ari muri minecofin naboneka tuzayabaha.”

Ruberangeyo avuga ko kuba barabonye inyemezabwishyu mu mpera z’umwaka w’ingengo y’mari, itegeko ry’ingengo y’imari rivuga ko rivuga ko iyo nyemezabuguzi uyishyura mu mwaka w’ingengo y’imari ikurikira.

Yagize ati “Ubusanzwe ingengo y’imari yacu ni nkeya ku buryo iyo tugize umwenda tuwushyira mu ngengo y’imari ikurikiyeho.”

Tumubajije impamvu aya mafaranga batayishyuye ku ngengo y’imari iheruka kandi bari babizi neza ko bazishyurira abanyashuri muri kaminuza, Eng. Ruberangeyo yavuze ko ikibazo cyatewe n’uko umwaka w’ingengo y’imari udahura n’umwaka w’amashuri, bityo ngo

Ati “Amafaranga yari yateganyirijwe kwishyurira abanyashuri ba Kamunuza ntabwo twayakoresheje ibindi, ahubwo hari abanyeshuri bashya baba bariyongereyemo hagati mu mwaka w’ingengo y’imari iba yarateguwe mbere.”

Ruberangeyo kandi avuga ko ibi bibazo byo kwishyura imyenda bishobora gutuma mu mwaka utaha bafata abanyeshuri bacye kuko ingengo y’imari MINECOFIN izabaha izaza yishyurira yishyurira abanyeshuri barimo biga ubu n’imyenda barimo za Kaminuza.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Kwambura bys Farg ni nk’isosi n’ubugari ibigo by’amashuri yo mu Karere ka Rulindo bimaze ibihembwe bibiri bitishyurwa, mutabare

  • FARG ni lta kandi na kaminuza ni iya leta ubwo rero bazabiganireho maze babirangize iyi ni affaires ni toto

  • Mwanditse ko leta nukuvuga abaturage bose bagomba amafaranga ikigo cya FARG byarushaho kumvikana ikindi nuko Agaciro found harimo amafaranga yatanzwe nabaturage.Murakoze.

Comments are closed.

en_USEnglish