Kaminuza yitiriwe Gandhi mu Rwanda yafashije abarimu kwizihiza umunsi wabo
Kaminuza mpuzamahanga yitiriwe Mahatma Gandhi ishami ryayo mu Rwanda, ryifatanyije n’abarimu mu busabane bwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wabashyiriweho mu rwego rwo kubaha agaciro mu byo bakora, iki gikorwa cyabaye ku wa mbere tariki 5 Ukwakira.
Ubusanzwe umunsi mpuzamahanga wahariwe abarimu, ukunda kwizihizwa n’abigisha mu mashuri abanza n’ayisumbuye.
Iyi kaminuza isanzwe ikorera mu bihugu 64 byo ku Isi ngo yakoze ibi kuko iha agaciro gakomeye mwarimu kandi ngo ni igikorwa gishya bazanye ariko cyiza.
Umwe mu bayobozi ba Mahatma Gandhi yavuze ko baha agaciro abarimu kuko ngo nibo batuma byose bigerwaho.
Safari Valens ushinzwe amasomo yagize ati “Duhora duharanira ko mwarimu yabaho neza kugira ngo na we abashe gutanga umusaruro. Ikijyanye n’imibereho nicyo duhora duharanira duhora twumvako abalimu bacu bagomba guhora ari abalimu bafite ubuzima bwiza. Kandi bagahabwa agaciro.”
Andrew Kwizera umwarimu muri Kaminuza yitiriwe Mahatma Gandhi avuga ko ubusanzwe uyu munsi wizihizwaga n’abarimu bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye bityo kuba bafashijwe kuwizihiza ngo yabyishimiye.
Yagize ati: “Turishimye cyane kuba iyi Kaminuza yacu ituzirikana ku munsi nk’uyu. Gusa nk’uko intego yacu mu Rwanda ari ugufasha Minisiteri y’Uuburezi no kunganira izindi Kaminuza, tugomba kuzatanga uburezi bufite ireme nk’uko dusanzwe tubikora mu bindi bihugu dukoreramo.”
Kaminuza yitiriwe Mahatma Ghandhi mu Rwanda yatangiye gutanga amasomo mu byiciro bitandukanye haba icya mbere cya kaminuza, icya kabiri (Bachelors Degree), ndetse n’impamyabumenyi zo mu rwego rwa Masters na PHD.
Iyi kaminuza ifite icyicaro mu gihugu cy’Ubuhinde kuri ubu ifite amashami mu bigu 63 harimo n’u Rwanda ndetse no mu bihugu biteye imbere.
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW
15 Comments
iyi kaminuza mu Rwanda se iremewe? cyangwa ni distance learning center, mugorore ibyo mwanditse ubwo murashaka kugumya gushuka abantu nkuko bisanzwe, ko yahagarikiwe rimwe na programs za mount kenya bakaba barazemereye tukabibona iyi yo yemewe ryari.
duhe amakuru afatika
Twasanze iyi University yemewe na HEC nk’uko bigaragara ku rubuga rwa HEC, kandi ari University mpuzamahanga ikorera mu bihugu byinshi.
Ibyo bigaragaza ko ino Kaminuza ari nk’impano twahawe nk’abanyarwanda kubona Kaminuza nk’iyi, kubera gahunda nziza ifite zirimo gutanga ibitabo by’amasomo na CD zabyo ku banyeshuri bayigamo ku buntu.
Long life to MGUR
Mr. Juru for your kind information Mahatma Gandhi University is recognised by Higher Education Council…..
Mr. Juru it’s not a not Distance Learning Centreu… It’s an University Accredited by Ministry of Education of Rwanda. If you need more information about the University please go and visit the campus.
batubwire niba yaremewe tuze kwiga
First time to see an University in Rwanda to celebrate International Teacher’s Day. The only institute to provide 75% scholarships to Genocide Survivors.
Mahatma Gandhi University to promote ICT Education
Cheers to MGUR…
Mahatma Gandhi University is the only University in Rwanda which provides the books to students. Providing Scholarships to Imbuto Girls.
I am one of the student of Mahatma Gandhi University.This Institution provides good services to students.This Institution offering scholarships to students.
Proud Student of Mahatma Gandhi University. An Institution which Offers Quality Education.
Indeed….
This Institute provides good facilities to students. This Institute provides many online programmes.
Iyo n’impinduka twari dukeneye mukomereze aho
nibyiza, ubu bari gukorera he
Comments are closed.