Kaminuza ya Carnegie Mellon ya USA izafungura ishami mu Rwanda muri 2012
Iyi kaminuza ya 20 ku isi, iherereye ahitwa Pittsburgh muri leta ya Pennsylvania,USA, iremeza ko izafungura ishami ryigisha ikoranabuhanga na engineering mu mwaka utaha wa 2012 i Kigali mu Rwanda.
Abayobozi b’iyi kaminuza batangarije ikinyamakuru Tribune dukesha iyi nkuru ko iyi kaminuza izakorera mu mazu yamaze kuzura i Kigali (gukodesha) ariko ko leta y’u Rwanda bumvikanye ko izubaka amazu y’iyi Kaminuza i Kigali ndetse n’ibindi bizakenerwa ngo iyi Kaminuza itange uburezi mu Rwanda bizaba bifite agaciro ka Miliyoni 100 z’amadorari, bizarangizwa byose mu myaka 10 iri imbere.
Iyi gahunda Carnegie Mellon University (CMU) yatangiye kuyumvikana na Leta y’u Rwanda mu mwaka wa 2008, ikaba izatangira gushyirwa mu bikorwa mu 2012.
Ishami rya CMU i Kigali rizatangirana abanyeshuri 40, bazaba bikora ikiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters) muri information technology cyangwa electrical and computer engineering. Gusa iyi kaminuza ngo iteganya kuzajya yakira abanyeshuri 150 buri mwaka.
Kuri uyu wa gatanu President Paul Kagame azerekeza ku kicaro cy’iyi Kaminuza mu mujyi wa Pittsburgh muri Pennsylvania kurangiza ubu bwimvikane hagati ya leta y’u Rwanda na CMU. Kuzamura uburezi burambye biri muri bimwe Paul Kagame yemereye abanyarwanda mu gihe yiyamamarizaga kuyobora u Rwanda nanone.
Carnegie Mellon ifite amashami (campus) ndetse na centers muri Qatar, California, Manhattan Adelaide muri Australia i Athens muri Bugereki, mu mujyi wa Kobe mu Buyapani, i Aveiro na Lisbon muri Portugal ndetse no muri Singapore.
Kaminuza ya Carnegie Mellon yatangiye mu 1900, izobereye cyane mu bijyanye no gutanga ubumenyi mu ikoranabuhanga n’itumanaho. Kugeza ubu iza ku mwanya wa 20 muri Kaminuza zo ku isi ku rutonde rwa 2010 – 2011. Ikaba imaze gusohora abanyeshuri bakabakaba 100.000 kuva yabaho.
Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM
16 Comments
abana bakiri bato bafite mahirwe menshi kuba bagiye kubona amashuri bigamo akomeye nk’aya,icyansubiza ubuto we!!!
H.E. Kagame, this is a good idea. Rwandan resource is our people we have to educate them accordingly. ariko hakoreshwe n’ingufu muguha amashuri makuru ubushobozi bwo kongera quality of education. Cyane cyane amashuri makuru ya leta. Kuko bivugwa ko quality yagiye hasi. kandi abanyapolitiki mubifitemo uruhare rugaragara.
thanks
ubu noneho nshobora kwemera ko hari ibiroto bimwe bizaba ukuri. Your Excellence you are a really Gift from heaven, Kuva Titi yava muri Gunners habuze burundu umusimbura. ndibaza niba mandat ye nirangira hazaboneka umeze nkawe, but let believe yuko buri wese akwiye kugufatiraho urugero.
quality of education igomba kuva mu banyeshuri bo ubwabo,kuko abavuga ko idahari sinunva ukuntu hari abanyeshuri bava mu rwanda bakajya kwiga hanze bagatsinda,ibi biterwa n’umuhate w’umunyeshuri naho abarimu ntako batagira
Ariko se ko mbona mukomeje gushora imari mungendo zindege mutagira inzobere muri ako kazi. Nababizobereyemo ntagaciro mubaha ahubwo mukihutira kuzana abanyamahanga mwishyura akayabo. Bamwe bibaza niba harimo icyacumi batanga. Ese security yingendo zindege mu rwanda yaba ihari aho ushinzwe kuziyobora ahebwa nkanyakabyizi. Perezida wa Republica natabare ntayiragwa muri muhazi. Kuko abagabo yizeye baramutengushye bamwe bibaza niba basinziriye mukazi.
iyo udafite mu kuzimu hakungahaye ku mabuye n’amavuta wibanda ku baturage akaba uhindura potentials,niyo mpanvu nk’abanyarwanda kwiga aribyo bizaduha ibyo tudafite mu kuzimu.
ibi ni ibigaragaza umuyobozi nyamuyobozi ukorana ubushake numurava kandi bikagerwaho ku uburyo bwihuse. ndavuga Perezida wa Repuburika.
merci gusa ni iya 21 muri america ntawo ari iya 21 mu isi
BEAUTIFUL * BEAUTIFUL * BEAUTIFUL
Iyi gahunda inteye ubwuzu burenze. Project ya CMU nali nsanzwe nyizi, ariko noneho igiye kuba igikorwa gifatika kandi kinononsoye. Imana ishimwe….
Banyarubuga bavandimwe. Nkuko musanzwe munzi, ntabwo nshobora kwandika nkarangiza bene iyi message ndasangiye na mwe ibitekerezo bimwe na bimwe bindi mu mutwe….
ICT AND BIOTECHNOLOGY
Kubona iwacu i Rwanda ibyerekeranye na ICT byarahawe intebe ni akarusho mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere. Umukuru w’Igihugu aha yaratekereje arazimiza koko. Jyewe bwa mbere mbimwumvana nagizengo arashyenga. Wapi wapi, he was and he is very serious about ICT. Ni ikimenyimenyi hari ibikorwa byinshi u Rwanda rwabashije kurangiza mu gihe gitoya, ibikorwa amahanga atangalira….
Nkuko undi munyarubuga yabivuze muli message ye, ubukungu bwacu buli mu mitwe yacu. ICT ni igikoresho gishobora kudufasha gucukumbura ubwo bukungu. Ndetse ikoranabuhanga ni „Comparative advantage“ niba dushaka ko „Abashoramari = Investors“ baza ali benshi gushora imari yabo iwacu.
BIOTECHNOLOGY ntikunze kuvugwa kenshi mu binyamakuru. Ariko aha naho nsanga u Rwanda rwarateye intambwe ishimishije cyane. Muli „Biotechnology products“ mbaliramwo ibikorwa bya „Inyange Industries“ cyangwa „Biofuel=Mazutu ya IRST“. Jyewe rero ndemeza ko hano twari dukwiye kongeramwo imbaraga. Kuko transformation y’umusaruro uva mu buhinzi n’ubworozi ari ikintu buli wese abona ko ali ngombwa. Kandi ko ari ikintu gishoboka. „Adaptive research“ ni bwo buryo Leta yasanze bunogeye kaminuza zacu, maze zigahererekanya n’abikorera ku giti cyabo, bagashinga inganda zitunganya bahereye k’ubushakashatsi kaminuza zagezeho.
Jyewe kandi nsanga nta kinegu kirimwo, turamutse tubashije kwigana ibintu dusanga ahandi!!! Ubushinwa, magingo aya, bwateye imbere cyane. Ariko mu nganda zabo za mbere, Abashinwa batangiye bigana ibihugu by’i Burayi. Dushobora rero kugura technology mu mahanga, hanyuma tukayihindura tugashyiramwo akarusho-gashyashya kacu. Tuvuge, kuki tutarushaho gutunganya ikawa yacu kugeza mpaka ibaye ifu umuntu ashobora guhita ateka, akaminina akanywa!!!
Muli make nimuze twunganire ubuyobozi bwacu, maze imvugo yacu ibe ingiro mu bikorwa binyuranye by’iterambere. Maze imyiyumvire yitwaga kera „NTIBISHOBOKA“ izacike burundu i Rwanda.
Nimureke twongere imbaraga m’ubumenyi, ubushakashatsi n’ubushobozi mu byerekeye ICT na BIOTECHNOLOGY….
Murakoze, mugire amahoro. Uwanyu Ingabire-Ubazineza.
SS nyamara ndareba umuseke utabeshya. reba urutonde rwa za Kaminuza 2010-2011 http://www.timeshighereducation.co.uk/world-university-rankings/2010-2011/top-200.html
urwa 2011 – 2012 rwo ruzasohoka 6/10 uyu mwaka.
Irakaza neza iyi Kaminuza
@Ingabire Ubazineza, ibyo uvuga harimo bikeya by’ukuri. urugero:imyumvire yitwa “”ntibishoboka” ishobora gucika mu Rwanda n’uwo atari vuba cyane.
Gusa iyo ndebye inyandiko zawe nsanga akenshi ziba zuzuyemo bya bindi kera twitaga “igipindi”.
Wo gacwa we se IRST cg Inyange industries uvuga zikoresha Biotechnology yihe? cyangwa nawe ntusobanukiwe na biotechnology icyo ari cyo?
Jya umenya ko ibyo wandika bisomwa n’abantu b’ingeri nyinshi 1
Rutinduka Epimaque ndagusuhuza,
uraho Munyarwanda uraho Muvandimwe……..
Hakuna matata na mimi Ingabire-Ubazineza nkaba Mashyengo kuva nabona izuba. Navutse ndi Munyeshuri, nabyirutse ndi Munyeshuri none nshaje ndi Munyeshuri. Mu buzima bwanjye niyemeje kwihinga, umunsi ku wundi, buhoro buhoro, kuzageza izuba lirenze, mama weeeee…
Ntabwo rero ntinya gukosorwa. Buli muntu ufite icyo akosora cyangwa yongera ku nyandiko zanjye abifitiye uburenganzira. Nkuko na njye mfite uburenganzira bwo kwemera, kugaya cyangwa guhakana ibyo undi yanditse. Ibyo rero kuli jyewe ni UBUHORO. Abakurambere baciye umugani bati:
„UTAZI UBWENGE ASHIMA UBWE“.
Murakoze, mugire amahoro. Uwanyu Ingabire-Ubazineza
AS AN INDIVIDUAL, HE (KAGAME) IS SUPERB!! LEADING A POOR COUNTRY LIKE RWANDA THAT HAS TASTED ONE OF THE WORST MAN-MADE CATASTROPHES (GENOCIDE) WITH NO UNDERGROUND PRECIOUS RESOURCES, IS AN UPHILL TASK. LONG LIVE YOUR EXCELLENCY!
nzahiga tu!!!!!!!
Ni byiza cyane kuba Umubyeyi wacu agiye kutuzanira iyo Kamunuza, wenda twabasha umubare mu nini w’Abarimmu b’abanyamahanga bahend’Igihugu cyacu kandi mbona ntan’umusaruro ugaragara batanga. Usanga bigisha nabi barangiza bagaha abanyeshuli amanota y’ubusa cyangwa ibizamini byoroshye kugirango tugume guhera munsi y’ubushobozi bwabo no kugirango bagume kugira isoko muri AFRICA.
Murakoze.
I am happy about most of the comments concerning CMU and Rwanda. Especially the comments of Kayitare, Lee and Etienne are for me a delight. Thank you very much. And thank you very much Mr. President….
Being myself an incurable optimist, I am convinced that, soon, we shall overcome poverty and achieve the status of a middle-income country. But to make such a challenge materialize, we have to be very creative and innovative. Therefore the contribution of everybody is welcome……….
So by the way, I want us to make an exercise in „Virtual Brainstorming“. It is not an exam we have to pass. It is not a competition we have to win. It is a sort of a game. They call it „Game-based learning“. WE DO IT JUST FOR FUN….
„Let us figure out what kind of firms, plants, production units, business models we would found, if we had the necessary resources“!!!
I will take, right now, the first step and give some examples:
Transformation of agricultural products: solar drying of ibijumba, imyumbati, ibitoki…
Production of solar panels and collectors…
Automobile assembly line: Toyota, Peugeot, Nissan, Renault…
Computer assembly line: Intel, IBM, HP, Dell, Apple….
Tractors assembly line: John Deere, Massey Ferguson, Renault…
Production of Motorcycles and electro-bicycles….
Housing company: All kind of construction materials, improvement of locally available materials, ecologically sound and cost-effective buildings….
So, come on you young people, please come with me. And let us show our stuff, the stuff of excellence. JUST FOR FUN……OKAY!!!
Sincerely yours, Ingabire-Ubazineza
Comments are closed.