Digiqole ad

Kaminuza y'u Rwanda ihuje zose izatangira muri Nzeli 2013

Minisitiri w’uburezi Dr Vincent Biruta aratangaza ko umushinga w’itegeko rizagenga Kaminuza y’u Rwanda ugisuzumwa n’Inteko ishinga amategeko, ariko ngo muri Gicurasi uzaba wamaze gutunganywa ku buryo mu ntangirizo z’amashuri y’umwaka utaha (Nzeli 2013) iyi kaminuza izaba yatangiye gukora.

Dr Biruta asobanura kuri iyo kaminuza imwe
Dr Biruta asobanura kuri iyo kaminuza imwe

Ibi Dr Vincent Biruta yabitangaje kuri uyu wa 13 Werurwe 2013 mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, aho yavuze ko kaminuza zose za Leta n’amashuri bizahurizwa hamwe hagakorwa Kaminuza imwe (University of Rwanda) mu rwego rwo guhindura isura y’uburezi mu Rwanda.

Dr. Vincent Biruta yavuze ko ubu buryo butegerejweho gukemura ibibazo by’ingorabahizi byari byaribasiye uburezi bukuru bw’u Rwanda nkuko bigaragazwa mu nyigo.

Yagize ati ”Uyu mushinga w’iri tegeko numara gutungana bizakemura ikibazo byo gutinda muri gahunda nyishi zarangaga imikorere ya za kaminuza, izanakemura ikibazo cy’amasomo yatangwaga n’ubushakashatsi bwakorwaga.”

Dr Biruta avuga ko ubushakashatsi bwakorwaga bwari buke, ndetse bwanakorwa ntibumenyekane ariko ngo iyi Kaminuza y’u Rwanda izashyira imbaraga mu gukemura iki kibazo kandi ngo n’ireme ry’uburezi riziyongera.

Kaminuza y’u Rwanda izaba ikoze ku buryo buhuriyemo za kaminuza zisanzwe, amashuri makuru ndetse n’amakoleji, (universities, institutes, schools, Colleges), Buri koleji ikazaba ihuriyemo ibyigishwa bimwe (Urugero: Ubuhinzi n’Ubworozi), Ishuri naryo rikaza ari igice kimwe gihuriyemo ibindi bice bito (Urugero: Ishuri ry’ubuhinzi n’ishuri ry’ubuvuzi bw’amatungo).

MINEDUC yatangaje ko hari n’undi mushinga w’itegeko urebana n’itangwa ry’inguzanyo wavuguruwe nawo uri mu nteko ishinga amategeko. Iryo tegeko umunsi ryemejwe rikazaba ryemeza ko abanyeshuri bari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe aribo bazajya bafashwa kwiga mu mafaranga y’ishuri n’ayo kubatunga.

Naho aho mu cyiciro cya gatatu n’icya kane cy’ubudehe bakazajya bahabwa 50% y’inguzanyo ku mafaranga y’ishuri gusa, mu gihe abasigaye bo bazajya birihira buri kimwe.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Si amakosa muburezi noneho baragihamije.

    • Ukureberera akurebera nahazaza, gusa babyitondere kuko bigomba guteza akavuyo nisurambi muri education yacu.

      • isura mbi yo irahari ahubwo ikintu nibaza ni kuki abanyapolitique bashinzwe uburezi kuki batabona ko bibesha ngo wenda basubire inyuma bakosore ibibi bakoze ahubwo bagapfuka mumaso .

  • AHA ku bijyanye no gutanga cg kwishyurirwa amafaranga yo kwiga bitewe n’icyiciro cy’ubudehe umunyeshuri arimo nibidakorwa neza abana benshi bazava mu ishuri

  • NDUMVA BAMWE KWIGA TURABIREKA. CG BATUBWIRE NIBA KAMINUZA IGIYE KUBA PRIVE. 25000 TURARIRA KO ARI MAKE. NONE TUGIYE KWISHYURA MINERVAL? BIRAKABIJE.

    • Mubireke mujye guhinga.Mwigiraga nde se??jye nize kuva muri Primaire niyishyurira byose ,ubu mfite Masters,none wowe ngo ayo baguha 25000fr ni macye??shyuuuuuu uzabireke rwose.

      • warakoze niba waririhiye niba waruyafite se utekerezako nabandi bayafite????mwajyiye mubanza mugatekereza ibyo mugiye kuvuga!!!!!kwirihira kwawe nibitureba??wanasanga bwarubuswa wifitiye none se natwe tube nkawe?????????????

      • Uri umugabo kabisa. Wiyishyuriye primaire, secondaire na kaminuza? Nta mubyeyi ugufashije cyangwa se undi umuryango nterankunga runaka?

        Bishobotse watubwira amazina yawe ninkuru yawe mu buryo burambuye maze turebe niba uburyo warakoresheje twabusangiza urundi rubyiruko rw’uRwanda narwo rukimenya nk’uko wimenye.

      • Which kind of masters do you have? niba ari uko utekereza.

        • Masters nk’iza benshi mwiga muri weekend cg ikigoroba mu bugande….
          Byose kimwe wana, nta mpamvu yo gukurura impaka. Niba yarabashije kwirihira, dukuye ingofero. Abatabibashije nabo, igihe kirageze ngo bafungure amaso babone ko kwiga Kaminuza ataricyo gisubizo gusa. Ni bangahe bicaye hanze babuze akazi kandi wenda ayo bashoye mu mashuri yari kuba abagejeje kure?
          Ni igitekerezo cyanjye bwite, sinkizire.

        • PHD in speechless/thinkless

      • arikubundi iyo masters yo uvuga urayigira!!!!!!!!!!???? ni iryongo ??????????????

      • Oscar urabeshya kuko icyo wita kwiyishyurira nukuba waravutse ugasanga iwanyu bishoboye bakakwishyurira,aiko twibaze aho ubwo bushobozi babuvanye bwo kukwishyurira.Ese ntiwasanga iwanyu harimo umukozi ugerwaho na ruswa? Cg se umucuruzi ugoreka iminzani? Nubwo utabizi burya ni societe nyarwanda yakurihiye indirectement.Umuvunyi natwereke ko abayobozi abana babo biga kumutungo w’ababyeyi babo kuko abenshi twumva ko biga no mumahanga kumutungo w’igihugu.Nibafate nibura imyaka 2 baduha urugero dore ko bose bari muri category ya 6.

  • Ariko hagati aho ngo ikitwa buruse ya leta yavanyweho burundu. amakuru avanywe muri REB Mineduc ni ibimenyeshe abanyarwanda kumugaragaro n’impamvu yabyo kugira ngo barusheho gusobanukirwa. Murakoze

  • ubudehe bubumbiyemo abanyarwanda bose?
    bamwe se ko batazi ubudehe?

  • Ubwo se ni ukuvugako za KIST, SFB, KIE, ISAE bigiye kuba amashami ya UNR (Université Nationale du Rwanda)?Ariko n’ubundi mu Rwanda dusanzwe dufite Université ya leta 1 gusa (UNR cg NUR) andi ya leta ni amashuri makuru si universités.

    • Alice, ntibizaba amashami y’UNR ahubwo byose n’ikitwaga UNR kirimo bizaba amashami ya UR (University of Rwanda)

  • ubundi se ko nabonye abantu bose mu rwanda barize? ese reta iteganya iki? ese iyo urebye abanyeshuri barangiza buri mwaka za kaminuza ababona akazi nibangahe? u rwanda rwabaye nka zaire ya kera aho wasangaga docteur akubura mumuhanda?? mbega uburezi bwapfuye? ahahaa……………

  • Ibi ni ibiki?!?

  • Ikiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe? Mudusobanurire neza

  • DORE INAMA BADEPITE NAMWE BANYAPOLITIKI: UWO MUSHINGA MUW– USESE AHUBWO HAGEHO UNIVERSTES 6 MU RWANDA: 1. UNR IFITE IZINDI ZIYISHAMIKIYEHO ZIKORA IBY’UBUSHAKASHATSI, AMATEKA, INDIMI N’ITANGAZAMAKURU, 2. KIE IFITE N’ANDI MASHAMI IKABUMBA IBY’UBUREZI BYOSE, 3. KIST IKUBAKUBIYEMO AMASHAMI Y’AMASHURI MAKURU AFITE MU NSHINGANO ZAYO TECHNOLOGY, 4. SFB N’IZIYISHAMIKIYEHO BIKORA MU BUKUNGU, IMALI N’AMAHOTELI, 5. KHI ISHAMIKIYEHO AMASHURI MAKURU YOSE Y’UBUVUZI NA 6.ISAE BUSOGO ISHAMIKIWEHO N’IZISHINZWE UBUHINZI N’UBWOROZI. BITABAYE IBYO, UYU MUSHINGA NYWUHAYE IMYAKA ITARENZE 3 KUBA ABAWUKOZE BABONE KO BAWIGANYE AMAKENGA MAKE! IREME RY’UBUREZI NGO MUTAHE, NONEHO BIGIYE KUZAMBA! NYAMUNEKA MUNYUMVE SINSHYANUKA NDABAHANURA, KANDI WENDA HARI N’ABANDI BABIBONA GUTYA!

    • Ndabona uburezi bwo mu rda ari bala

      • Gusa uri intwari ifite ibitekerezo bizima koko uri mujyanama Uburezi mu Rwanda bwasenyutse gusa tegereza nyuma uzambwira tumaze kuyahagarika.

  • Wowe OSCAR mbere yokuvuga ngo warize ufite masters, wize iki? iyo masters uyifite mubiki? ko mbona imitekerereze yawe ari nk’iy’abana, abarimu binzobere muri KIE barahari, subirayo bakwigishe ikinyabupfura, gutandukanya ikibi n’ikiza, gutekerereza neza igihugu no kureba kure ukarenza ingohi zawe. ubundi wize ute, kombona usebya uwakwigishije!?.

    • uramubwiriye wangu urumuntu wumusaza kabisa !!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

  • HE dutabare kabisa aba bajama noneho education barayitobye, kw’isi yose ntaho byabaye
    mwitegure doctorates nkiza ex-zaire

  • Nta gihugu kigira university imwe gusa rukumbi ibumbiyemwo zose, keretse nimba u Rwanda ruhindutse city oho kuba country. City niyo ishobora kugira university imwe. Ibi bintu ababyize bashatse gukora agashya kw´isi cyangwa babonaga bijyana he uburezi. Ndabona ntabyumva neza, dukeneye ibisobanuro bihagije kandi natwe tukagira uruhare mu gutanga ibitekerezo n´uko tubyumva.

  • bivuze ko nta mukene wemerewe kwiga kaminuza? ariko wasobanura ute ukuntu umukene aziga akayobora abakire?nsekarije yari mu kuri

  • Ibyiciro by’ubudehe: 01.Umutindi nyakujya(Ntagira aho aba aranasabiriza).02.Umutindi(aca inshuro nta tungo agira).03.Umukene(afite isambu idahagije n’inzu mbi).04.Umukene wifashije(afite inzu iringaniye,afite isambu anasagurira isoko,abana be yabarihira amafaranga y’ishuri kugeza ku rwego rw’amashuri yisumbuye).05.Umukungu(afite amasambu menshi,akoresha abandi anasagurira amasoko,afite n’amafaranga.06.Abakire(afite amafaranga muri banki,inzu nziza,abane be yabarihira amafaranga y’ishuri ku rwego rwa kaminuza,afite ibinyabiziga)

  • Nabo ntibazi ibyo barimo mubareke tuzareba amahererzo yireme ry`uburezi,barabura gushaka umuti wabashomeri ngo barahuriza hamwe Kaminuza ibe imwe!

  • Ngoye!ibyo n’ibiki!maze benshi cyane twaburaga n’ibihumbi40000F mu mezi atatu twiga secondary none ngo twishure kimwe cya kabiri cya minerval ya kaminuza?Sinzi impamvu abantu mushyize ho iyi politiki icyo mwagendeyeho,n’ubwo budehe muvuga n’icyitiriro kuko urasanga abantu benshi bari mubyiciro badakwiye nagato kuko njye uko mbibona kerese abayobozi bareba kure aribo baje bagasuzumana ubushishozi rwose ibyi byiciro byubudehe kuko inzego zibanze zashyiraga abantu mubyiciro uko ziboneye bitewe nuko babyumva.Ikindi bayobozi ntimwirengagize ko namwe iriya nguzanyo namwe mwayibonye mukayikoresha kandi uwavugako itamugiriye akamaro nawe yantera ibuye kuko ndabizi neza abenshi yewe ababyeyi babo ntabushobozi babaga bafite ngaho nibatekereze ibyo bagiye gukora iyo babibakorera icyo gihe ingaruka zarigukurikiraho nyaboneka mwige neza kwicyo cyemezo kuko ingaruka zabyo ntizagira ingano.

  • Ark uburezi mu rwanda buragana he? None se kwishyurira abantu hakurikijwe ibyiciro by’ubudehe byo bivuze iki? Jye ndabona byaba ari ivangura rishobora no gukurura amakimbirane! Gusa niba uburezi ari ubwa bose ndumva bitari bikenewe,keretse niba ari ukubera ikibazo cy’ubukungu igihugu gifite! Gusa niyo cyaba ari cyo twakihesha agaciro tukareka kwivangira muri gahunda zacu.none se kurundanya abashomeri bifitemo mu mitwe yabo ko babujijwe kwiga kubera kwimwa amahirwe yo kurihirwa no kurundanya abahawe amahirwe yo kwiga bagasoza,wenda bagatorongera bakigira ahandi mu bindi bihugu duturanye,wahitamo iki?

  • MUJYAMA URAKOZE SHA TURI KUMWE NTAHO BYABAYE KO IGIHUGU KIGIRA ONE UNIVERSITY CYAKORA MWITEGURE ZA DOCTORATES Z’IBIWANI HABNJE GUKURWAHO GUKORA MEMOIRE NO KUDEFANDA EN PUBLIC NGO NIHAJYEHO AMATSINDA KANDI BANDIKE IBITABO BADEPOZE MWARIMU AKOSORE ICYO BYAKURUYE NI UKO ABADOZI BABONYE IBIRAKA CYAKORA UBUREZI NI CTO KINTU CYABANJE GUKORWA NEZA ARIKO AHO BIGEZE TURI GUSUBIRA INYUMA BAYNYARWANDA MUFATA IBYEMEZO UYU MUSHINGA MWAWIBESHYEHO MURABONA IBYO BITA NINE YEARS AHO BIGEZE UBU SE TURAGANA HE?

  • inkuru nk’izo zidutera inkunga zirakenewe. Ukuntu umuntu yirihira primaire na secondaire. Yakoraga iki? Yakuragahe cash ku buryo yigaga primaire akorera n’amafranga???

    Nyamara njye nziko mu buzima buri wese akenera umufata ukuboko akamuzamura mu buryo runaka, yaba umubyeyi,inshuti, umuvandimwe, cg leta… Twabyemera tutabyemera, usubije amaso inyuma wasanga ahari.

  • None se niza Kaminuza namashuri makuru byigenga nabyo bizajya muri iyo Kaminuza? Ubu se mubona mu Rwanda hari abantu bangahe bafite ubushibozi bwo kwirihira kaminuza? Ahhahah ndumva jye byanshobeye gusa jye ndi kwikuriramo akanjye karenge kuko bizajya kuza nararangije kaminuza

  • Ndagirango munsobanurire.Ko bavuga ko hagiye kujyaho Kaminuza 1 y’u Rwanda kandi nziko n’ubundi u Rwanda rwari rufite Kaminuza 1 gusa ya leta (UNR cg NUR) andi akaba yari amashuri makuru?Ni ukuvugako ariya amshuri makuru nka ISAE,KIST,KIE,SFB bigiye kuba amshami ya Université Nationale du Rwanda (UNR)?

  • Ababisobanukiwe ndagirango munsobanurire.Ko bavuga ko hagiye kujyaho Kaminuza 1 y’u Rwanda kandi nziko n’ubundi u Rwanda rwari rufite Kaminuza 1 gusa ya leta (UNR cg NUR) andi akaba yari amashuri makuru?Ni ukuvugako ariya amshuri makuru nka ISAE,KIST,KIE,SFB bigiye kuba amshami ya Université Nationale du Rwanda (UNR)?

    • Yes

  • HARICYO MWIRENGAGIZA CYANE,IBYOBYICIRO KUBISHYIRAHO HABA HARIMO AMARANGAMUTIMA NK’URUGERO IYO MWICAYE MUNTEKO WASANGA MUGIRA ICYICIRO 1,2,3,4 MWAGERA NOMUGITURAGE AHO BARARA UBUSA NAHO MUKAZANA IBYICIRO BYA 1,2,3,4 ESE MWIBAZAKO ABOMUYOBORA ATARI INJIJI NONESE MURWANDA ABANTU BISHOBOYE BARIHIRIRA UMWANA KAMINUZA NTAKINDI KIBAZO BITEJE NIBANGAHE?MUSUZUMANE UBWITONZI ICYOKIBAZO

    • Nkunganiye mu giturage byakozwe n’abantu badasobanukiwe batakandagiye mu ishuri bakora badahembwa tout simplement bagapfa kuzuza impapuro kugirango bibaveho bye gukomeza kubatera umwanya

  • I think those ministers are confused. Sinszi niba bajya bareba in reality, aho uburere bw’abanyarwanda bumeze,. Abana bacu ntago ari ibikinisho. mwige ku kibazo cy’ubushomeri mwirengagiza nkana. No wonder why the whole systeme does not work. Uburezi bw’urwanda bubereye igihugu sindabubona.

  • Igisubizo ku kibazo cyo kwiga kaminuza ni kwemerera inguzanyo kubabikeneye abana bagize amanota abajyana muri leta bakazayishyura barangije kwiga,hatabaye kubacamo ibice.bitabaye ibyo leta ikareka gu selectionner abanyeshuri ihereye ku manota ,kaminuza ikigamo uwishoboye akaba ariwe wiyandikisha (université privatisée).

  • ni ukwanga agasuzuguro k’abantu bize UNR bajyaga biyemera ku bize ahandi kandi bataturusha ubwenge iyo kaminuza izitwa THE UNIVERSITY OF RWANDA

    • Ariko niba diplome yiwe yatanzwe na Université Natioanle du Rwanda iyawe igatangwa na INILAK cg INATEK nubwo imyaka yazaba igihumbi ntizizaba zinganya agaciro.

      • yego sha nibe nawe kd burya umwana w’imfura ntangana na bucura

      • ibyo ndunva byakemurwa nibizamini kusoko ryumurimo naho ibindi murimo zimbizi.

    • Harya ko ubizi wajyaga aho handi bidatewe n’amanota make wabaga wagize!

      • ICYAKUBWIRA ABAFITE ABIRI BUZUYE MU UNR waceceka disiwe.

    • uruwantakigenda pe none se wibwira ko tugeramo tutakoze?none niba uri umunyabwenge ko utaje kwigamo????????????hhhahhhhhhh kaminuza izahora ari imwe

      • yewe wee abiga UNR ntacyo barusha abandi cyane ko hari benchi bariyo ku bwubufasha bwa FARG,MOD nabandi benshi batabonye amanota arenze ayabandi uhubwa aruko baharariwe n’ingwe.

  • education yo murwanda iteye ubwoba

  • Ntago nge nshyigikiye ibyo byiciro byo gutanga bourse kuko nta musaruro bizatanga!urugero muri mutuelle ubona hari icyo byafashije gushyira abantu mu byiciro bakishyura amafr atandukanye?

  • abanyapolitic bajye bareka kutubeshya kuko hari ikintu cyihishe inyuma y’ibi bintu mugerageze musesengure mutekereze hure muzaba mumbwira

  • reka nimurebe ukuntu mwabigenza ariko mukomeze mutwishyurire minerval

  • Mbega uburezi? Ngo kaminuza imwe, bourse ngo bayikuyeho ibi niki koko? Abantu bize umushinga wakaminuza imwe, ntitwirengagize ko ibyinshi twigana abatubanjirije mwiterambere, hari aho byabaye ngo urwanda rube urwakabiri? Barekereho iyari hari ubundi izindi bazigire amashami yayo. Ikindi ko tuziko urwanda ari urwabanyarwanda? Kuki batareka ngo natwe dutange ibitekerezo mbere yo gutangaza iyo mishinga iba yatwaye imisoro yabaturage? Ese abadepite ko ngo ari intumwa za rubanda kuki batabavugira? Icyakora numvise bivugira kumibereho yabo no kubazamurira imishahara ibindi byo ntubabaze, ngizo 12 years basic education, ubu A2 yataye agaciro, niho indaya zibarizwa, abasinzi, ibyigomeke nibindi….. Yego ntago abana babo biga mu rwanda ariko nibagerageze agirire abanyarwanda bose . Kucyijyanye na bourse cyo ni agahoma munwa pe, murebe nkubu nk’umuntu ngo ari mucyicuro cya 3, kandi barabizi ko ari umukene ubwo se azakura hehe minerval ya kaminuza, icumbi, na restaura? Maze ngo ababyeyi bamenyere kuzigamira abana babo, uretse kwirengagiza koko umuntu azaba n’icyo kurya ari intambara azigamire umwana? ibyo bikora abifite kdi ntibanirengagize ko hari ipfubyi nyinshi zigaga zigashyiraho umuhate ngo byibuze azige kaminuza arihiriwe na leta. Si nareka no kuvuga kubantu bigaga kaminuza, bo barababaje kuko abenshi bigiraga kuri bourse ya leta bazahagarika amasomo yabo, ntacyekanako bize, byibura iyo babimenyeshwa mbere yo gutangira ntibate igihe cyabo. Banyakubahwa mufata ibyemezo mugerageze muhindure iyo mishinga mwumva umwanzuro wanjye, ndabinginze mwikubitahasi uburezi ngo ni kaminuza imwe bishobotse mwareka abatangiye muri system bakarangiza, hanyuma abari inyuma bakazamuka muri system nshya, kdi kucyijyanye na bourse yenda mwafata beke bafite amanota menshi ariko mukabarihirira bakiga kuko namwe ndakeka ariko mugeze aho, naho abari basanzwe biga mukabareka bakarangiza kuko mwaba muremye ikintu kibi mu mitwe yabanyabwe mwari mufite. Igihugu kitagira aho abahanga babarizwa cg bakorera ubushakashatsi hazwi kiba kirimo gutemba. Uburezi kuri bose atari kubakire gusa, uretse ko niyo witegereje neza ntabakire biga muri kaminuza za leta kuko baba biga hanze y’igihugu abandi muzigenga! Murakoze.

    • uru umuntu w’umugabo peeeeeeeeeeee bibaye babihaga agaciro

  • NDABONA NGEWE BITANGIYE KUDOGERA BARASHAKA KUGABANYA ABIGA SE??

  • Mana yanjye gusa Uburezi bw’iki mu Rwanda gihe ni dange ubwose umuntu arabura na ticket yo kumuvana mu rugo cg mukureho ariya 25 000frw murebe abarahagarika kwiga gusa usibye Nyagasani naho ubundi kwiga ntacyo bikimaze mu Rwanda nonese n’ugize ayo mahirwe akiga ngo yirihire kandi kwirihira bikora bake muri iki gihugu nyuma y’ibi muzambwira ikizakurikira.

  • Ibyi byo ni agashya k’u Rwanda ntaho babikomeye umva ko bavuga!! Ntayo nzi igihugu kigira kaminuza 1 kuko ntabwo amashami aba ahuje impamvu zatumye abaho!! Tumenye ko habaho na Kaminuza z’abahanga ariko ese kuko umuntu ava mu Rwanda akajya kwiga faculty runaka hanze y’u Rwanda kandi iyo faculty no mu Rwanda ihari ? Ese kuki abana b’abayobozi bajya kwiga amashururi yisumbuye yanze kandi mu Rwanda ahuzuye ? Ese kuko umuntu yanga kohereza umwana we muri primaire ya Leta (aho bigira ubuntu nk’uko babivuga) akemera akamujyana mu ishuri ryigenga aho atanga amafaranga menshi kandi biga bimwe ? Tubireke buriya igihe kizatubyira uko bizagenda.

  • ariko ubu ariya mafaranga nkanjye mwene ngofero ntago nayabona nonese niba umubare wa baganga waruzuye bahagaritse kuiga ,abarimu,nabandi

  • singombwa guhora twibutswa ibyiciro tubarizwamo.ibyoturabirambiwe ngo uy’umunsi ndi kurutonde, ejo bankuyeho ,ejo bundi ngo nursu yakoze ubuvugizi nsubiraho none ngo ku wa kangahe nvuyeho. muzaturihire cyagwa mu byihorere.ubwose abanyarwanda n’abanyarwanda kazi bangana kuriya babarizwa mu kiciro cya gatatu murabahora iki ko no mu cyakane basyizemo umuntu ngo ni uko afite inka imwe, fairness irihe.

  • Bayobozi mwibuke ko mwize neza murihirwa none mwe muraganje mugiye guhindura ibintu byabagijeje aho mwicaye.kaminuza imwe,kwirihira!!!!gusa murebe neza mu gushyiraho ibyiciro by’ubudehe???ibyo byiciro,iyo depute ari mu cyiciro kimwe n’icy’umuturage uhingira ibyo kurya,perezida yeterivene ye guhindura ibintu nyuma twamaze guhangayika.kuko turi kwicuza icyatumye mutwemerera kwiga.tukaba twarataye igihe tuba twaramenyereye ubushomeri.mujye mwibuka ko n’abarangije mwababuriye akazi.cyeretse niba mufite politique yo kugwiza abashomeur.

  • aho isi igeze ntitwitaye ku bakene ibyo birabareba abazananirwa kwiyishyurira.k muzarivemo sitwe twatumye mukena niko byagenze.

  • baziyishyurire cg bihangire imirimo,muzaze mumashuri ya prive murebe ko tutishyura nuko c tubarusha ubukire?abanyarda benshi turakennye kd abishyurirwa nibo bakize kuko baba barize mubigo byiza bagatsinda so bourse bahabwaga bayishyire mu budehe bakore biyishyurire nkabandi bose.twiheshe agaciro

  • mutubabari mwabayobozi mwe tudateza ikibazo tukaba abashomeri benshi mu gihugu kuko ntitwishoboye pe nubu mukibivuga hari abataraza kwiga babuze amatike

  • mutubabari mwabayobozi mwe tudateza ikibazo tukaba abashomeri benshi mu gihugu kuko ntitwishoboye pe nubu mukibivuga hari abataraza kwiga babuze amatike

  • Ariko se mwe murabona bizashoboka ibintu mupanga?keretse niba mushaka kugwiza abashomeri na za mayibobo!kabisa mugerageze wenda abo mu cyiciro cya 3 ni cya 4 mubishyurire fees hanyuma ibyiciro bisigaye mubyishyurire 50% naho ubundi nta banyeshuri muzabona ndabahakaniye.

Comments are closed.

en_USEnglish