Kamichi yahuye n’uruva gusenya ku isabukuru ye
Mu ijoro ryo kuwa 29 Kamena ahagana saa sita z’ijoro umuhanzi Kamichi yatunguwe n’inshuti ze zamusutseho amazi zimwifuriza umunsi mwiza w’amavuko.
Uyu musore yari avuye kuririmba mu irushanwa rya PGGSS III kuri stade Amahoro maze anyura ahantu akunda kunywera icyayi i Nyamirambo.
Aha afatira ka “Thé vert” niho inshuti ze zamusanze zimwituraho ashaka kwiruka biranga maze bamusukaho amazi imyenda iratoha.
Nubwo biba bisa n’ibibangamye ariko umuntu bakoreye gutungurwa nk’uku Adolphe Bagabo yakorewe usanga birangira yishimye cyane.
Kamichi uzwi cyane mu njyana ya Afro Bea, nubwo atatangaje imyaka yagize yavuze ko yishimye cyane.
Ati “ mwakoze kumba hafi mukanya muri Guma Guma, murakoze no kunsukaho amazi.”
Photos/PMuzogeye
Plasir MUZOGEYE
UM– USEKE.RW
0 Comment
Ariko abantu bagiye biyubaha?ubu se kiriya kibase kimeze gute?ni icyo bari batoraguye mu kimboteri?hariya hantu ari kwirukira ni muyihe quartier ko wagira ngo ni inyakariro?ndumiwe
WOWE NGO KIRIYA KIBASE KIMEZE GUTE?UKO CYABA KIMEZE KOSE APFA KUBA YISHIMYE,I NYAKARIRO SE HO SI AHANTU MWAGIYE MUREKA KWIYEMERA! PLZ GABANYA UBWO BWIYEMEZI!
umunsi mukuru uciritse urimo:amazi,icyayi,n,umutsima!
Comments are closed.