Digiqole ad

Kagame na Sarkozy bavuganye iki? kuganira no kubahana

I Champs Elysée mu biganiro byamaze iminota irenga 60, President Kagame ku butumire bwa President Sarkozy  bibanze ku kuvugurura imibanire y’ibihugu byombi yagiye izamo agatotsi mu myaka yashize.

Nyakubahwa Perezida w'u Rwanda Paul Kagame na mugenzi we Nicolas Sarkozy  w'Ubufaransa
Perezida Kagame yakirwa na mugenzi we Nicolas Sarkozy w'Ubufaransa

Amakuru dukesha urubuga rw’ibiro bya President w’Ubufaransa, aravuga ko aba bagabo bemeranyijwe gusubizaho umubano w’ibihugu byombi ushingiye ku biganiro (dialogues) no kubahana kw’impande zombi.

Ikigega cy’iterambere mu bufaransa, Agence Francaise de Developement (AFD) kigiye kuzamura amafaranga cyageneraga imishinga imwe n’imwe mu Rwanda, akava kuri Miliyoni 23 z’amaeuro ubu, akagera kuri Miliyono 42,2€.

Sarkozy yavuze ko Ubufaransa bwiteguye gushora imari mu mishinga y’ingufu kamere ndetse no gutunganya no gukoresha Gaz Methane yo mu kiyaga cya Kivu.

Sarkozy na Kagame kandi bavuganye ku kohereza abanyeshuri b’abanyarwanda mu Bufaransa, no gufasha mu ikoresha ry’indimi nyinshi (Multilanguisme) mu Rwanda.

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2012 Ubufaransa ngo buratangira kubaka inzu ndangamuco y’Ubufaransa nshya mu Rwanda.

Sarkozy kandi ngo yongeye kwemerera President Kagame ubufatanye bw’ibihugu byombi mu butabera. (Ubufaransa bivugwa ko bucumbikiye benshi mu bashinjwa Genocide)

Aba bagabo kandi ngo bavuganye ku mahoro n’umutekano mu karere k’ibiyaga bigari, ndetse n’uruhare rw’Umuryango wa Africa y’unze ubumwe mu kongera kubaka igihugu cya Libya.

Nyakubahwa Perezida Kagame i Paris
Perezida Kagame i Champs Elysee avuga kubyo yavuganye na Sarkozy
Perezida Kagame yacyirwa
Ingabo z'ibirori zari zabukereye
Ibitangazamakuru byitabiriye uyu mubonano ari byinshi
Itangazamakuru ritegereje icyo ba President bavuganaga

Photo Flickr

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

22 Comments

  • uru ruzinduko ni amateka ku bihugu byombi,kuko ruhinduye byinshi mu mibanire y’abafaransa n’abanyarwanda,ruhinduye byinshi mu bijyanye n’imibonere y’ibintu ku mpande zombi.

  • ni byiza kandi birashimishije kumpande zose

  • UWAVUGAGA NGO YAKIWE NANDE NAREBE HEJURU ARABONA ANSWER

  • so good enough

  • ngaho nimusubire mu mihanda gutuka abafransa. Ntimuzi politiki uko ikinwa!

  • Bya Bigarasha ko bitavuga ibikorwa byuyu Mugabo birigaragaza

    • Erega na Kadhafi muminsi micye ishize yarihariya i Paris yakirwa mubyubahiro, uzi inshuro Habyalimana yakiriwe na président Mitterand kuri Champs élizée? nonese nibyo wita ibikorwa?

      • abo bose uvuze nta numwe ufite icyo ahuje na kagame ahubwo baratandukanye cyane,kandi kwakirwa na president w’ubufaransa sibyo bivuze kuba hari icyo bahuje.

  • Uwagiye mu muhanda atuka abafaransa ni udasobanukiwe… kandi bibaho cyane cyane iyo ubabaye ishyira dans le même sac. Ariko njye najya mu muhanda cyangwa abagiyeyo ni ukwamagana leta yashyigikiye Kinani n’interahamwe ze ariyo ya Mitterand, yewe na bamwe mu basirikare be bakoze amarorerwa bihishe inyuma ngo ya humanitaire!!!

    • icyatumye abanyarwanda bajya mu mihanda kwamagana abafaransa nicyo gitangiye kuganirwaho ngo kibonerwe umuti,kandi abayobozi b’urwanda bavuga ko tugomba kurenga amateka tugajya imbere twubakiye kubwubahane hagati y’ibihugu byacu byombi

  • Ibyo kuba abantu baragiye mu mihanda bamagana abafaransa numva twabirenza amaso tukreba imbere.icya ngombwa ni uko ibihugu byombi byakubahana, bikaganira ku byakosorwa ubundi bikabana nta rwicyekwe. Biramutse bibaye amacenga yo politique, byaba ari nko guma ibumba ku cyuma.

  • sha ntakubahana umufransa azagirira umunyafrika. Abanyarwanda na Kagame nibabe menge. Ariya n’amacenga y’abazungu. Nibazane jupé, balladur, de villepin, christophe mitterand, n’abandi tubabaze amahano badukoreye naho ibyo kagame arimo gukora ndabishima kuko igihugu ku kindi hategerezwa kubaho tolerence. Ariko nk’abanyarwanda tujye twibuka umugani abanyamerika bakunze guca: “keep your friend close, and keep your enemy even closer”. Kagame narebe neza niba sarkozy adashaka kumukubita amacenga. ALUTA CONTINUA.

  • aha byose birashoboka bavandimwe ikiruta twreba imbere wamugani kuko imboni imyumvire bikwiriye guhinduka ariko tunarebe koko ni inyuma kuko ntawumenya aho ajya rwose atazi aho ajye pee

  • Kagame oyeee! Uzi kureba kure! Erega France ni grande puissance,ntakuyihenuraho.

  • Jyewe n,ubwo hari byinshi ngaya muri politique ya Kagame ariko abafransa ndetse n,abo bafatanya kwica abanyafrica ni abarozi babi ibyo badukorera bizabagaruka anytime.

  • Ntabwo bagiye mu muhanda kwamagana abafaransa ahubwo hamaganwaga ibikorwa byabo byo kwica n’inzirakarengane. ubundi se ko bari batabajwe na kinani iyo barwana i’inkotanyi ntibirohe muba civils bagakora Genocide? Ibyo bikorwa byabo bakomeza kwibasira inzirakarengane nibyo byamaganwaga. Bt now ikigezweho ni umutekano,kubahana umutekano n’iterambere

  • Sha, icyanshimishije ni 1. Kuba HE Kagame atakuyeho Rapport Mucyo ni ikinru cyiza, erega iriya raporo yahagamye ubufaransa!!!!!! Ariko kandi nababajwe n’ikintu 1: Ukuntu Jupe, Prsdt wa Sena n’Igisirikare cy’Ubufaransa batagize ikinyabupfura k’umuyobozi wacu

  • Urwikekwe ruri hagati y’ibihugu byombi, rwavuyeho rwose! ahubwo se baabndi birirwaga bavuza induru, ngo baramagana, HE bazajyahe, ko ibyabo bigiye gusubirwamo?? baraje babahagurukire, ubundi babashyikirize inkiko, nange ndore aho muzongera gucikira ubutabera!! yohohooo!

  • aha akaruta akandi karakamira my friend none se ali france n’urwanda nikihe gihugu gikeneye ikindi kandi france ili mubihugu bifite droit de veto so tugomba guca bugufi uko bigomba kugenda mwabonye baggbo nukuvuga ngo iyo umuntu akize no maney no life meaning umukire n’umukire numuburana azagutsinda kubera pouvoir afite n’ubushobozi afite ndatanga urugero aliko les africains turabakene tubyemeranyeho noneho ibihugu by’iburayi birakize biduha imfashanyo nyinshi tugomba kwitonda mubyo dukorana nabo tukagina diplomatie jye nizeho kapolitque ho gato muli politike na nshuti namwanzi iyo bibaye ngombwa nuwo muvindimwe uramwica iyo akurwanya tugaruke kuri kijyana wacu azi inshingano ze azi nibyo akora so ntimugire impungenge.tugomba kubana nabanzi ni nshuti ubuse ko muvuga france benewanyu bishe abanyu ko mwabababariye nabandi nimubahe imbabazi ntitwahora muri rwaserera ubuzima burakomeza.

    • KK uri umuntu w’umugabo cyane.tugomba kwiyoroshya ariko tukabikorana ubwenge nka ka bakame twize muri primaire.kuba hari ibyo utemera muri politiki u rda rugenderaho uyu munsi,ntibiguha uburenganzira bwo gufasha ‘IBIFI BININI’kutwangiriza.dear fellas please take a look@ libya.abazungu babishatse barakurangiza iyo (babifashijwemo na bene wanyu.

    • Yes ntitwaguma muri rwaserera ariko ikitwa imbabazi kiboneka nyuma yo kuzisaba kdi kuvugako turi abacyene sibyo kuko ubucyene bugaragarira mumutwe,urebye icyerekezo turimo(u Rwanda)ntituri abacyene twaribohoye

  • France iradukeneye cyaneeee….

    Muli make ntekereza kimwe na benshi muli mwe. Tugomba kwagura imitima yacu, kurekura intimba, ishavu n’agahinda. Kuko imyiyumviro nkiyo ituma umuntu atareba neza, adategura neza ejo hazaza. Ahangaha ndashimira cyane umuyobozi wacu w’imena H.E. Kuko yabashije kwisubiraho, akamenya kurenzaho. Kandi ndashimira Sarkozy, kuko nawe yabigizemwo uruhare.

    We don’t forget anything. But if we want to succeed in the future, we have to let bygone be bygone…..

    Icya ngombwa ariko ni iki: Tugomba byanze bikunze gukomera kuli RDF. Igihugu kidafite INGABO kiravogerwa. REALITY * REALITY * REALITY.

    Ikindi nshaka gushimangira ni ikintu mu cyongereza bita “SOFT POWER”…

    Yego kubyerekeye amahera tuli abakene. Ariko muli diplomacy no muli international cooperation tuli abakire. Muze kongera musome neza, ibyo Sarkozy yasabye u Rwanda.

    “Multilinguisme et la reconstruction de la Libye, etc…”

    Muli make France ikeneye ijwi ryacu, ikeneye diplomacy yacu…

    Ibintu rero ni magilirane. Magingo aya, buli gihugu gikeneye ibindi. Bitabaye uyu munsi, biba ejo hazaza…

    Ngaho mugire amahoro. Igihugu kiri mu maboko y’abayobozi beza. Kandi Imana yirirwa ahandi igataha i Rwanda….

    Murakoze, uwanyu Ingabire-Ubazineza

Comments are closed.

en_USEnglish