Digiqole ad

Kagame i New York muri Time 100 Gala!

Perezida Kagame Paul yageze  i New York aho ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu  ahaza kuba igikorwa gihuza abavuga rikijyana kw’isi (top 100 Most Influencial people) mu gikorwa ngarukamwaka cyitwa ‘Time 100 gala’ igikorwa giteganijwe kubera ahitwa Lincoln Centre.

Iki gikorwa kiba kigamije gushimira abaje kera ndetse n’ubu ku rutonde rusohorwa n’ikinyamakuru Time Magasine, gishyira hanze abantu 100 bavauga rikijyana kw’isi (top 100 Most Influencial people) kurusha abandi, harimo abahanzi, abaharanira uburenganzira bwa muntu, abaharanira impinduka, abashakashatsi, abakuru b’ibihugu ndetse n’abanyenganda bakomeye ku isi bavuga rikijyana.

Perezida Kagame yaje ku mwanya wa 24 – niwe mwanya wo hejuru wagezweho n’umwe mu baperezida bo ku mugabane w’Afurika mu mwaka wa 2009. Icyo gihe perezida Kagame yaje imbere y’Abaperezida batandukanye, dore uko byari bimeze: Oprah Winfrey ku mwanya wa 98, , Gordon Brown ku mwanya w’132, Minisitiri w’Intebe wa Awustraliya Kevin Rudd ku mwanya w’114,Perezida w’Afurika y’Epfo Jacob Zuma ku mwanya w’180, icyo gihe mu buryo butangaje Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Barack Obama, yaje ku mwanya wa 37.

Perezida  kagame akaba yaratowe kuri kuri uru rutonde  rw’abantu 100 bavuga rikijyana kw’isi ku isi mu mwaka wa 2009, nk’uko Pasiteri Rick Warren yabivuze amutanga ngo ajye mu bahatanira kujya kuri uru rutonde, Warren yagize ati: “Perezida Kagame ni umuyobozi w’intangarugero ku mugabane w’Afurika. Ndetse afite gahunda nziza y’ubumwe n’ubwiyunge, harimo no guteza imbere umugore akaba agamije guha ejo hazaza heza igihugu”.

TIME Magazine 100 ni urutonde rugaragarwaho n’abantu b’ibirangirire ku isi babasha kubwira imbaga ikumva. Uru rutonde rukorwa biturutse mu mpaka’ urudaca ziba zabaye hagati y’abashakashatsi bakomeye ku isi, aho uru rutonde akaba ari ngarukamwaka.

Gusa ku rutonde Times Magasine  iheruka gusohora rw’abavuga rikijyana ba 2011 ndetse umuseke.com ikarubamenyesha President Kagame ntabwo yari yongeye kurugarukaho.

Jonas Muhawenimana

Umuseke.com

5 Comments

  • Perezida wacu numugabo cyane arabikwiriye ndetse yaba nuwa 1

  • ibikorwa birivugira,perezida wacu azwiho kuba agira invugo ikurikirwa n’ibikorwa byinshi kuruta amagambo.

  • ye perezida wacu

  • Ohooo our president n’umugabo cyane nigutese atagaraga kuri ruriya rutonde go ahead our president.

  • gasi na KKKK, perezida Kagame hari igihe yitwara nk’umwana. Ngo yagiye NY for only 3 days agiye kwifotoza na ba Times? Ibyo bikamuhagurutsa n’amafaranga iryaguye indege ye itwara igihugu? Ese hari Obama mwaba mwarabonye muri iriya show ra? Nshobora kuba ntarakurikiye mwamenyesha. Niba ataragiyeho se n’uko yabuze indege imukuru DC imujyana NY? Ubu se ko perezida avuye NY byinjije amafaranga angahe mu mufuka wanyu? Ibi nta n’ahandi byavuzwe ni mu Rwanda tubyirirwamo gusaaa, kimwe n’ibya Youtube twirirwa turata kugeza mu tubari ngo perezida wacu arasubiza ibibazo by’isi da! Kandi twe tuburaye n’abana batagiye kwiga.

    Muze twige gutekereza kure ntitukitware nk’abo bogeje ubwonko.

Comments are closed.

en_USEnglish