Digiqole ad

Kacyiru: Umusore yaguye mu mwobo wa 15m ararokoka ntiyanavunika

 Kacyiru: Umusore yaguye mu mwobo wa 15m ararokoka ntiyanavunika

Aime avuga ko ibyamubayeho ari ibitangaza

Gasabo – Ku gicamunsi kuri uyu wa gatatu mu mudugudu w’Urukundo Akagari ka Kibaza mu murenge wa Kacyiru umusore witwa Aime yagize impanuka agwa mu mwobo wa 15m ku bw’amahirwe atangaje ntiyagira icyo aba.

Aime avuga ko ibyamubayeho ari ibitangaza
Aime avuga ko ibyamubayeho ari ibitangaza

Umwe mu batabaye uyu musore yabwiye Umuseke ko nawe atarasobanukirwa neza iby’iki gitangaza, ngo ni Imana yamurinze.

Uyu musore ngo yari yicaye hejuru y’umwobo uriho imbaho ibiceri yari afite mu mufuka bigwa mu mwobo, maze ngo abaye nk’urungurukamo imbaho zihita zivunika nawe aramanuka nk’uko ngo yabibwiraga abari bamaze kumutabara.

Uyu musore ntacyo yabaye habe no kuvunika, batangaje cyane abamuvanyemo. Ndetse nawe yavugaga ko atumva neza uko byamugendekeye ngo agire aya mahirwe.

Abacukura imyobo bagirwa inama yo kuyifunga neza mu gihe itaruzura kugira ngo idateza impanuka nk’izi kuko amahirwe nk’ayo Aime yagize atabaho kenshi.

Umwobo uyu musore yaguyemo bakamutabara
Umwobo uyu musore yaguyemo bakamutabara

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Sha wowe ntuzanapfa kabisa

  • Uwo musore yari azize ibiceri kweli,uretse ko Imana ikora ibyayo bitangaza ishaka kwihanisha abayo mu buryo bw’ibitangaza nk’ubwo,nyirubwite atikubise agashyi ntibigomba kubuza ababibonye cg abasomye iyi nkuru kwikubita agashyi bakihana

Comments are closed.

en_USEnglish