KABYA INZOZI utombore imodoka muri ECOBANK
Kuri uyu wa 18 Kamena banki ya ECOBANK yatangije tombola irimo ibihembo byinshi bitandukanye birimo igihembo gikuru cy’imodoka ihagaze amafaranga y’u Rwanda miliyoni 35.
Abayobozi ba ECOBANK bavuga ko nta kindi igamije uretse gushishikariza abanyarwanda umuco wo kuzigama.
Ross Demarcus Ushinzwe imenyekanishabikorwa muri Ecobank yavuze ko igikorwa kigamije kugirango abanyarwanda barusheho kugira umuco wo kuzigama hakoreshejwe ikoranabuhanga rya ECOBANK.
Ross ati “Tombola rero nta kindi isaba, ni ukubitsa kenshi maze ukabona ibihembo bitandukanye, ushobora no gutombola imodoka.nibura ku muntu ubitsa ibihumbi 50 kenshi azaba afite amahirwe menshi.”
Muri iyi tombola uko ukomeza kubitsa niko wiyongerera amahirwe nkuko Ross abitangaza. Nibura ku muntu ubitsa ibihumbi 100 mu mezi abiri nawe aba afite amahirwe menshi.
Eric Rubenga, umuyobozi wa ECOBANK Rwanda avuga ko icyo bagamije ari ukuzamura imibereho y’abanyarwanda kandi banabaha servisi za banki ziciriritse.
Iyi banki ikorera mu bihugu bitandukanye muri Africa, imaze imyaka itandatu (6) igeze mu Rwanda.
Iyi tombola irimo imodoka ya miliyoni 35, ari nacyo gihembo nyamukuru kizatangwa kuwa 31 Ukubo 2013.
Usanzwe ufite konti muri ECOBANK cyangwa utarayifunguza, nawe yemerewe kuyifungura ubundi akabitsa, amahirwe gusa ni ay’ubitsa kenshi kuri konti ye.
Izigamire ugerageza n’amahirwe na ECOBANK!
UM– USEKE.RW
0 Comment
nanze ama taxes yabo adasobanutse, ngo iyo urengeje isaha runaka batangira kugucaginga iyo ugiye kubikuza?
Corneille,nta taxes baca yurengeje masaha urabeshye
ntabwo abeshya !
Amafaranga ajya aho andi ari ,none se uhebwa munsi y’amafaranga 100 000Frw cyangwa 50 000Frw iyi modoka yayitombora ?
Nanjye mbyibajijeho…! Ahubwo iyo biba kuzatombora hakoreshejwe icyuma, byajyaga gukangurira benshi gufunguza comptes nshya,bityo abanyamuryango bakiyongera..!