Digiqole ad

Kabuga, Mpiranya na Bizima bazashakishwa kugeza bafashwe – Hassan Boubacar Jallow

Hassan Boubacar Jallow Umushinjacyaha Mukuru w’urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashirireho u Rwanda uri i Kigali mu ruzinduko rw’akazi yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 11 Gicurasi ku kicaro cy’urukiko rw’Ikirenga ku Kimihurura.

Martin Ngoga ibumoso na Hassan Boubakar Jallow mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa gatanu
Martin Ngoga ibumoso na Hassan Boubakar Jallow mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa gatanu

Mu byatangajwe n’uyu mugabo, yibanze cyane ku bizakurikiraho nyuma y’uko Urukiko rwa Arusha rufunze imiryango imiryango muri Nyakanga.

Boubacar Jallow yatangaje ko amadosiye agera kuri atatu akomeye ariyo azakurikiranwa n’igice kiswe International Residual Mechanism for Criminal Tribunal (IRMCT) kizaba gisimbuye ICTR imaze gufunga. IRMCT ikazatangira imirimo yayo tariki 4/07/2012.

Ayo madosiye ni aya Felician Kabuga, Augustin Bizimana wahoze ari Minisitiri w’ingabo, na Major Protais Mpiranya wari ukuriye umuwe w’ingabo zishinzwe kurinda Umukuru w’igihugu.

Diallo uri mu Rwanda mu kazi, yatangaje ko imirimo y’icyo gice izaba ari iyo gukurikirana by’umwihariko bariya bagabo batatu .

Abanyamakuru bagaragaje impungenge z’uko bariya bagabo batazatabwa muri yombi kuko imyaka irenze 15 bahigwa ariko bakaba batarafatwa.

Umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda Martin Ngoga wari kumwe na Boubacar Jallow batangaje ko uko byagenda kose bazakomeza gushakishwa kugeza bafashwe bakagezwa imbere y’Ubutabera.

Ngoga ati: “Bazakomeza gushakishwa, hari inzego zibishinzwe zizabashakisha kugeza igihe bazafatwa”.

Inama rusange y’Umuryango w’Abibumbye yashyizeho amafaranga angana na miliyoni 3 z’Amadolari y’ifatizo, mu rwego rwo gushyigikira Urukiko rwa IRMCT ruzatangira Arusha, cyane cyane mu gushyingura inyandiko z’Urukiko rwa ICTR ruri gusoza.

Tariki ya 08 Gicurasi 2012, abacamanza 9 (Florence Arrey, Solomy B. Bossa, Vagn Prasse Joensen, Gberdao G. Kam, Joseph C. Masanche, Lee Muthoga, Seon K. Park, Mparany M. R. Rajohnson, na William H. Sekule) barahiriye kuzakora mu rukiko rushya rwa IRMCT ruzasimbura ICTR.

Uruzinduko Boubacar Jallow yari yajemo rwari rugamije kureba uburyo bushya bw’imikoranire y’Ubutabera bw’u Rwanda n’iki gice kizasimbura Urukiko rwa Arusha rurimo gusoza imirimo yarwo.

Boubacar Jallow yaboneyeho gutangaza ko muri iyi myaka ishize yiboneye ko Ubutabera bw’u Rwanda bwateye imbere ati: “Niyo mpamvu mugirirwa icyizere ku rwego mpuzamahanga

Abashinjacyha Ngoga Martin , Siboyintore na Boubakar Jallow
Abashinjacyha Ngoga Martin , Siboyintore na Boubakar Jallow

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Hari n’abandi yibagiwe kuvuga

  • Amaherezo kenya nayo izibasirwe n’amahanga kubera ikomeza guhisha abagizi ba nabi ariko imitwe y’iterabwoba itaye kubagera amajanja nibakomeze bayihamagare bazibonera gusa bazatuma twese ibibi bidusatira

  • I love you Ngoga

Comments are closed.

en_USEnglish