Digiqole ad

Kabgayi: Abakoze Jenoside ntibababariye, abarwayi bishe 17

 Kabgayi: Abakoze Jenoside ntibababariye, abarwayi  bishe 17

Dr NTAWAGABIRA Edouard Wari uhagarariye MINISANTE yunamira inzirakarengane.

*Bishe kandi abaganga n’abaforomokazi 10

Jenoside yakorewe Abatutsi izahora yibukwa mu buryo bunyuranye kuko yakoranywe ubugome budasanzwe kugera no ku kwica abarwayi bari ku gitanda kwa muganga, uyu munsi i Kabgayi bibutse abarwayi abaganga n’abaforomakazi bishwe muri Jenoside ku bitaro by’aha.

Kajyibwami wakubiswe ubuhiri akanacibwa intoki ashimira Inkotanyi zamurokoye
Kajyibwami wakubiswe ubuhiri akanacibwa intoki ashimira Inkotanyi zamurokoye

Donat Kagibwami warokotse yatanze ubuhamye bw’uburyo Iterahamwe aha i Gitarama zamukubise ubuhiri mu mutwe zikamutema intoki zimujugunya munsi y’umuhanda zibwira ko yapfuye, nyamara yari agihumeka.

Ngo yaje kubona umugiraneza amugeza ku bitaro bya Kabgayi, aha ku bitaro ngo yahahuriye n’ibibazo byo kwicwa n’inzara n’inyota bikomeye ndetse Interahamwe zishyigikiwe n’abaganga zigahora ziza kwica Abatutsi barimo abahahungiye n’abari baharwariye kugeza ubwo Inkotanyi zije zikarokora abari bagihumeka nawe arimo.

Dr Eduard Ntagwabira wahagarariye MINISANTE muri uyu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 22 yavuze ko ubundi kwa muganga ari ahantu ho guhumuriza umurwayi ko ubuzima bwe bushobora gukomeza nyuma yo kurwara akavurwa.

Dr Ntagwabira ariko avuga ko bibabaje cyane kubona abicanyi barishe ntibagirire impuhwe n’abarwayi bari baryamye mu bitaro, kandi abagize uruhare mu kubica hakaba harimo abari bashinzwe kubavura.

Dr Ntagwabira ati “Aha i Kabgayi kimwe n’ahandi hose mu gihugu  abakoze Jenoside ntibigeze  bagirira impuhwe n’abarwayi.”

Innocent Kayiranga umuyobozi wungirije  ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Muhanga avuga ko mu gihe cya Jenoside i Kabgayi hari umwihariko w’abategetsi ndetse bagiye bashishikarizaabaturage kwica bagenzi babo b’Abatutsi, akavuga ko abakozi b’ibi bitaro bagomba kirinda ingengabitekerezo nk’iyo yahekuye u Rwanda.

Ati “Kwibuka ni byiza kuko bidufasha gusobanukirwa amateka mabi ndetse n’ameza igihugu cyacu cyagiye kinyuramo kuko arahari.”

Muri uyu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 22 abahoze ari abakozi, abarwayi n’abarwaza bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata yo mu 1994, ibitaro by’i Kabgayi byahaye inka eshatu abarokotse Jenoside batishoboye.

Abayobozi n'abakozi b'Ibitaro bafashe umwanya wo kunamira inzirakarengane zishyinguye  mu rwibutso rw'iKabgayi.
Abayobozi n’abakozi b’Ibitaro bafashe umwanya wo kunamira inzirakarengane zishyinguye mu rwibutso rw’i Kabgayi.
Muri uyu muhango Abaihayimana  basomye misa  ihumuriza Abarokotse Jenoside.
Muri uyu muhango Abaihayimana basomye misa ihumuriza Abarokotse Jenoside.
Dr NTAWAGABIRA Edouard Wari uhagarariye MINISANTE yunamira inzirakarengane.
Dr NTAWAGABIRA Edouard Wari uhagarariye MINISANTE yunamira inzirakarengane.
Bamwe mu baforomakazi bashyira  biteguye gushyira  indabo  ku rwibutso rushyinguyemo imibiri y'Abatutsi  yaizize Jenoside.
Bamwe mu baforomakazi bashyira biteguye gushyira indabo ku rwibutso rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi yaizize Jenoside.

MUHIZI Elisee
UM– USEKE.RW/Kabgayi

en_USEnglish