Digiqole ad

Justin Bieber yatawe muri yombi kubera gutwara yaborewe

Umuhanzi umaze kwamamara muri iki gihe ku isi Justin Bieber yatawe muri yombi i Florida muri Amerika kubera gutwara imodoka yanyoye cyane kandi ari mu irushanwa ryo gusiganwa mu mamodoka bita ‘drag racing’.

Justin Bieber icyamamare cyivugwaho "udukoryo" twinshi
Justin Bieber icyamamare cyivugwaho “udukoryo” twinshi

Police y’i Miami Beach ivuga ko uyu musore w’umunyacanada w’imyaka 19 yariho asiganwa n’imodoka aho kumucanga kuri uyu wa kane ariko yaborewe.

Gutabwa muri yombi kw’iki cyamamare mu njyana ya Pop kubaye nyuma y’iminsi ashinjwa gutera amagi mu rugo rw’umuturanyi we i Los Angeles.

Mu 2012 kandi uyu musore muto wamamaye yaburanye gutwara imodoka n’uburangare n’ubwo ubugenzacyaha bwamubabariye ntahanwe.

Uyu muhungu guhera mu ntangiriro z’uku kwezi biravugwa ko yatanye n’umukunzi we Serena Gomez bakundanye kuva mu 2010.

Uyu musore bafashe “yaruhaze” ubusanzwe ngo ni umukiristu ukomeye, ndetse yavuze ko “Yesu/Yezu ariwe mpamvu yo kuba ahari (Bieber)”.

Icyakora uyu muhungu bitandukanye n’abandi bahanzi benshi bakomeye, ntabwo yemera ibyo gukuramo inda, kandi ngo avuga isengesho rya rya kiyahudi ryitwa Shema Yisrael (bivuze; Umva Israel) buri uko agiye kuririmba mu gitaramo.

AP

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • wowe muhungu ,isubireho

  • uyu musore ari kwitwara nabi rwose

Comments are closed.

en_USEnglish