Digiqole ad

Just Family yasubiranye ariko uwitwa Croidja asimburwa na Chris

 Just Family yasubiranye ariko uwitwa Croidja asimburwa na Chris

Just Family ubu irimo umusore mushya wiwa Chris (uri hagati)

Abasore batatu bagize itsinda rya Just Family bamenyakanye mu bihe bishize bagahagarika muzika mu buryo butunguranye batangaje ko bongeye kwihuza ngo bakore muzika ariko kandi banazanye ingamba nshya.

Just Family ubu irimo umusore mushya wiwa Chris (uri hagati)
Just Family ubu irimo umusore mushya wiwa Chris (uri hagati)

Croidja, Bahati na Jimmy bari muri iri tsinda baje kugirana ubwumvikane bucye maze bahagarika gukora muzika hamwe buri umwe ajya gukora ku giti cye.

Mu minsi ishize ariko bongeye kwishyira hamwe ariko hatarimo uwitwa Croidja ahubwo yasimbuwe n’umusore witwa Chris.

Ngo nubwo batakiri uko batangiye mbere bavuga ko bize byinshi ku byabaye kandi bagarukanye imbaraga zo guteza imbere impano yabo ya muzika.

Aba basore babwiye Umuseke ko ubu bagamije gukora ibiteramo henshi mu gihugu bakiyegereza abafana ba muzika bakongera gusubira aho bari bageze.

Just Family ya mbere yari imaze kumenyekana mu ndirimbo nka “Bindimo” bakoranye na Bull Dog, “Bakubwire” n’izindi zinyuranye.

Igihe bamaze badakora muzika ngo cyatumye bitekerezaho bafata ingamba zo guhindura imikorere no gukora umuziki by’umwuga.

Ubu kandi ngo bizeza abafana babo ko batazongera kubatenguha nk’uko byagenze mu gihe gishize ubwo batanaga.

Just Family ubu yasohoye indirimbo nshya yise “Hammer” bahise nanone bafatanya na Bull Dog, bakaba ngo bafite n’izindi ndirimbo bari gutegura hamwe n’amashusho yazo bazasohora vuba.

Joel RUTAGANDA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish