Digiqole ad

Julliet w’imyaka 22 gusa niwe wandika ijambo rya President Kenyatta

Ijambo mbwirwaruhame rya mbere nk’umukuru w’igihugu ry’iminota 19 ryavuzwe na Uhuru Kenyatta ryari ryanditswe na Julliet Wangeci Wang’ombe, umukobwa w’imyaka 22 gusa. Uyu mukobwa ubu ari mu ikipe ishinzwe ako kazi kuri President Kenyatta.

Juliet yaba ari mu banditsi b'imbwirwaruhame za Perezida bato cyane
Juliet yaba ari mu banditsi b’imbwirwaruhame za Perezida bato cyane

Ku myaka 18 nibwo yamenye ko afite impano yo gusiga no kwandika, abifashijwemo n’umuryango we yahise agana muri Leta z’Unze ubumwe za Amerika muri Duke University.

Aha yahahuriye n’abahanga mu busizi no kwandika imbwirwaruhame nka Joshua Benne, maze ahakuriza impano ye.

Uyu mukobwa usanzwe ari umusizi w’imivugo ubu akaba ari mu bakomeye mu ikipe yandika imbwirwaruhame za President Kenyatta n’ubwo imyaka ye ubundi wakeka ko itamwemerera aka kazi, ariko ari mu bibanze bakora aka kazi ka Kenyatta.

Aka kazi yakabonye ate?

Ati “ Mu minsi yashize nigeze kuba ndi kuvuga umuvugo ahantu mu gitaramo, aha hari ushinzwe kuzana abantu bacyenewe ku ruhande rwa Kenyatta mu gihe cyo kwiyamamariza kuyobora Kenya.

Uyu muntu yambajije niba nashobora no kwandika imbwirwaruhame ya President, sinamuhakanira, ampa ingingo ngo nzandikeho nzane mwereke icyo nshoboye.

Naranditse ndamuzanira arabireba arabishima maze ati ‘uraguma aha dukorane ntahandi ujya’ nuko mbona akazi.”

Uyu mukobwa avuga ko ijambo President Kanyatta yavuze atorwa yari amaze iminsi aritegura kuva amajwi yatangira kugenda atangazwa avuga ko Uhuru ari imbere.

Avuga ko yabifashijwemo n’abandi bakaritunganya. Umunsi wa mbere y’uko arisoma Uhuru Kenyatta ngo yaraje yirirwana n’ikipe y’uyu mukobwa arisoma asubiramo bongeramo utundi tuntu ashaka kugeza bageze kuryo yasomye ry’iminota 19.42.

Ati “ Igihe yarisomaga rero numvaga ibyishimo bidasanzwe, numvaga ari amateka nanditse.

Hari abumvaga ntakwiye aka kazi ngo kuko ndi muto, ariko nzi byinshi nubwo bitari cyane kuri politiki ariko nibura nzi iyo biva n’iyo bigana.

Kandi kwandikira umuntu yakubwiye ati nzavuga kuri ibi n’ibi n’ibi ntabwo bigorana cyane kuko icyo aba agushakaho ahanini ni ukubyandika neza bikavugika neza kurusha uko we yabyivugira.”

Abajijwe ku mushahara we Juliet aseka yavuze ko atawuvuga kuko atari ngombwa ariko ngo urahagije ku buryo bukwiye akazi ke.

BBC

JP GASHUMBA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Ubu se nyakubahwa ntazajya yumva urwunyunyu rwacyo ra? Ndavuga iki gihugu

    • ahahahahahah!!!!!!umenifurahisha sana.

    • Ariko ngirango ukomoka mu muryango wa Nyirarunyonga, niwe wakundaga agatsina nkawe pu!
      bakwite nyirarunyonga wa V2020

    • Jye urandyohera mu nyandiko,bikantera kwifuza kuvugana nawe/kukubona imbonankubone,wampaye ayo mahirwe Nyiraburyo? Plz call me !0725727056. Thx

  • komerezaho IMANA yaragusekeye kuko hariho nabandi bakurusha ubushobozi kuribyinshi arko batabonye uko bamenyekana nabo nukubasabira ku MANA murakoze

  • WAOU KOMEREZA aho impano yawe izakugeza kure GBU

  • Sha ahesheje ishema igihugu cye peee, urabona ukuntu ari mwiza muburyo buri naturel?

    Nawe ntaho wahera umwima akazi rwose, ariyubashye ntiwamenyako umuntu uri muriki kigero yakambara gutya rwoseee!!

  • Ni byiza.

  • Yooo. uyu mukobwa aranshimishije cyane. Ngize chaire de poule nsomye ibyo akora. Ni byiza. Imana ikomeze imuzamure.

  • Ikinyabupfura.com!!!

  • Jye ndabona asa n’umunyarwandakazi!!!

    • Umunyarwandakazi se asa ate? hein?! ariko nk’ubwo uba ushatse kuvuga iki?

      • None se kanamugi icyo uyobewe niki? ushaka kwiraza inyanza kubera iki? abanyarwanda ni beza kandi mujye muharanaira kuba beza niyo mwaba babi.

  • Sha Nyiraburyohe rwose uri umugome pe uransekeje cyane niko urabaza amenyo y’inkoko ureba umunwa koko?

  • dore ibyisho byacyo shenge”” kiradgosheeee!!!

  • Bravo Mama,
    Abakiri ku ntebe y’ishuri bumvireho. Burya ni ngombwa guharanira perfection y’ibyo urimo.

  • hahaha nyiraburyohe nawe nidanger ubanze nawe yamenya gusiga

  • uno mwana araryoshye basi

  • Yoo kano kana ni akacu ariko si akia nyakenya kabisa. Kuba umunyakenya ndabihakanye, nkise umurungi ariya mazina yandi aveho kabisa

  • Uyumukobwa ararenze ateyimbere akirimuto bitubere isomo tujye dukora akazikose ntawamenya ahwimana ifashiriza umuntu

  • KABISA NI BYIZA CYANE NDANEZEREWE KUBWUYUMWANA. NIMANA YABIKOZE AZAJYE AHORA AYISHIMA

  • riko abanyarwanda musigaye mwitsindagira ahantu hose. Ngo muribeza?!! Ariko nta musaruro.Shame on you.

  • Abanyarwanda kuba beza nanjye ndabyemera pe, ariko rero ntiyaba impamvu zo kwirata kuko nomubindi bihugu harimo abeza. Ex. Somalia, Djibouti, Ethiopia n’ahandi. Ubwiza nti buba general kubantu bose. Ntibibuza ko mu Rwanda harimo abantu babi cy ko mubihugu bidukikije harimo abantu beza cyane baruta abanyarwanda bamwe na bamwe kure.

  • Nacunge neza ubusugi bwe kuko mbonye ifoto ye imbwira byinshi.muzaba mwumva amaherezo ye!bagiye kumwisiga kahave.

    • urabona se ahubwo batari bamwisiga abahanga ahubwo,
      dore umwana uhiye dore umwana usize dore umwana sha….

  • NABARIBU RWEANDA NIBAREBEREHO.

  • ARIKO ABANYARWANDA TUZI KO ARITWE BEZA,SI ICYIBAZO KUKO YASA KURIYA GUSA ABANYAKENYA NADABAZI MU KUBAGA ABANA (ABAKOBWA) UBWO YARAMURANJYIJE N’AWAMENYA AHAHHA!!!!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish