Digiqole ad

Juliana Kanyomozi azaza kuririmba i Kigali

Umuhanzikazi w’Umuganda Juliana Kanyomozi azaza gutaramira abanyarwanda mu kiswe ‘Influential Businesswomen Dinner Gala’ muri Kigali Serena Hotel kuwa 19 Nyakanga.

Juliana Kanyomozi/photo facebook Juliana-Kanyomozi
Juliana Kanyomozi/photo facebook Juliana-Kanyomozi

Uyu muhanzi uzwi cyane muri aka karere azaririmbira abagore benshi bakora Business ahatandukanye mu Rwanda bazaba bari muri iyo gahunda nkuko bitangazwa na NewTimes.

Ikigamijwe ngo ni ukwishimira ibimaze kugerwaho n’abagore mu gukora business ni kwishimira umwanya bahawe na Leta wo kwisanzura no mu bikorera ku giti cyabo nkuko bitangazwa na Beautiful People Ltd yateguye uyu mugoroba.

Kanyomozi uzwi mu ndirimbo nka Nabikowa, Kanyimbe, Mama Mbiire n’izindi zakunzwe mu karere ni umugore w’imyaka 32 wahoze kanzi ari n’umushyushyarugamba kuri Radio yitwa Capital FM.

Uyu mugore ujya uba ‘judge’ muri Tusker Project Fame yigeze gutwa  Pearl Of Africa Music Awards (PAM Awards) nk’umuhanzi w’umwaka.

Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Welcome Juliana ni umuhanga turamwemera arko twizereko azakora live apana playin’ cd

  • njye nikundira playback kuko hari igihe live ibishya ibintu kdi nanga ibibishye peee
    ubwo se mu rwanda bafite ibyuma bya live??
    bafite salle se zijyanye na live?
    ubwo se yarinda kuvana ibyuma Kampaala???

  • she is pretty kandi ariyubaha sikimwe na za rukozasoni zindi muzi akiri muto kuva namasagali college ntiyitesha akaciro
    welcome to rwanda mutorokazi

  • nda mukunda cyaneeeeeeeeeeeeeeeee peeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee

Comments are closed.

en_USEnglish