Digiqole ad

Jules Sentore yivanye mu bazaririmba muri Kigali Up Festival

 Jules Sentore yivanye mu bazaririmba muri Kigali Up Festival

Uyu muhanzi w’injyana gakondo yabwiye Umuseke ko kubera icyo abona nk’agasuzuguro yamaze kumenyesha abategura Kigali Up Festival ko atazaririmba. Iri serukira muco rya muzika nyarwanda rizatangira muri week end itaha kuri stade Amahoro.

Jules Sentore ngo yari yagizwe 'ambassador' w'iyi Kigali Up Festival nyuma yisanga ku rutonde rw'abahanzi basigaye bose
Jules Sentore ngo yari yagizwe ‘ambassador’ w’iyi Kigali Up Festival nyuma yisanga ku rutonde rw’abahanzi basigaye. Photo by Plaisir Muzogeye/UM– USEKE

Sentore avuga ko yari yumvikanye n’abategura Kigali Up Festival ko azaba ari ‘ambassador’  w’iri serukiramuco kuri iyi nshuro. Gusa ko kuri ‘affiche’ ya Kigali Up yasohotse yibonye ku rutonde rw’ahashyirwa abahanzi batari ab’ibanze.

Kuri we ngo yabibonye nko kumusuzugura kumwandikaho gutyo ntibakoreshe ifoto imugaragaza nk’umuhanzi ufite koko icyo avuze muri Kigali Up Festival ya gatanu.

Mu bahanzi b’imena bashyizwe ku gipapuro gihamagarira abantu kwitabira Kigali Up Festival hagaragaraho abahanzi nka Eddy Kenzo (Uganda), Sauti Sol (Kenya), Jah Bone D, Riderman, Teta Diana, Jay Polly, Charie&Nina n’abandi.

Mu bandi basigaye nabo bazaririmba barimo Rafiki, Uncle Austin, Angel&Mike Kayihura, Jules Sentore, Muco Band(Burundi), Ricky Password, Ciney, Papy Safa n’abandi…

Umuhanzi Uncle Austin nawe yabwiye Umuseke ko yumva atishimiye gushyirwa mu basigaye bose ndetse atarafata icyemezo niba nawe yava mu bazaririmba muri Kigali Up Festival izatangira kuwa gatandatu.

Raoul Rugamba uri mu bategura iyi Kigali Up Festival yabwiye Umuseke ko koko Jules Sentore yabamenyesheje uyu mwanzuro we ariko ubu bari mu biganiro nawe ngo bige ikibazo cye barebe uko yagaruka muri iri serukiramuco.

Joel RUTAGANDA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish