Jules Sentore yasohoye indirimbo ivuga imyato umukobwa we
Umuhanzi wese agira ikimujyana mu nganzo, Jules Sentore yasohoye indirimbo yise “MUMARANYOTA” avuga urukundo akunda umukobwa we w’imfura.
Uyu muhanzi ararimba ijyana za gakondo muri iki gihe igenda ikundwa kuko yumvikanisha umuco gakondo w’u Rwanda.
Muri iyi ndirimbo ye nshya bamwe bibazaga ko aririmba umukobwa/umugore yakunze, ariko we avuga ko atari uko bimeze.
We avuga ko yayikoreye abantu bakundana kuko irimo amagambo umuntu yabwira uwo akunda ariko ikagaruka cyane ku ishema aterwa n’umwana we baherutse kwibaruka.
Sentore ati “Yego harimo amagambo y’urukundo ariko njye icyo nari ngendereye nk’undi mumbyeyi wese nukuvuga ibyishimo n’umunezero nterwa n’umwana wanjye nkunda cyane witwa Rwamwiza”
Mugitero cya gatatu aho aba ashima uyu mwana we agira ati “nzagutonesha bitinde, nzakurinda ipfunwe rwose, maze ushire igishika, nzakuzanira amarebe, nkugabire amariza, bigutaramire bitinde, ngwino uruti rwo kumana yanjye, ngwino uwo amaso adashira irora, ngwino umare inyota.”
Sentore nawe ngo uyu mwaka urangira asohoye Album ye yitwa ‘INDASHYIKIRWA’ nubwo we atazahita ayimurikira abafana mu rwego rwo kubataranira ahubwo ngo ni mu rwego rwo kuyimenyekabisha.
Joel RUTAGANDA
UM– USEKE.RW
1 Comment
Ni byiza kdi n’ishema kuba umufite azakubere uwikitegererezo
Comments are closed.