Jules Kalisa nawe yeguye muri FERWAFA
Uwari umunyamabanga uhoraho w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Julles Kalisa amakuru agera k’UM– USEKE.COM ni uko yamaze kwegura ku mirimo yari ashinzwe kuri uyu wa gatatu.
Julles Karisa yatangaje ubwegure bwe mu nama ya Komite nyobozi ya FERWAFA, yatangiye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu kuri FERWAFA, yigaga ku biri bukorwe nyuma y’ukwegura kwa Brig. Gen. Jean Bosco Kazura wari Umuyobozi wa FERWAFA.
Julles Kalisa yinjiye muri FERWAFA mu mwaka w’2000, aza kuba umunyamabanga uhoraho muri wa FERWAFA mu 2006. Yeguye nawe hari ibyo we na Brig. Gen. Jean Bosco Kazura bagezeho mu gihe bari bayoboye FERWAFA kanda hano
Kalisa yeguye nawe ku mpamvu zitarashyirwa ahagaragara, umwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA yawusimbuyeho Maitre Rwagatare Janvier bita MVS, maze aba Umunyamabanga Mukuru Uhoraho nkuko FIFA yabisabaga amashyirahamwe y’umupira w’amaguru igenga.
Ubwanditsi
UM– USEKE.COM
34 Comments
Jules nagende yari yamunze FERWAFA imyaka myinshi. Gusa ngo wirukana uguguna igufwa ukazana urimira bunguri. reka turebe abazamusimbura icyo bazamurusha. kuko abenshi bakorera ibifu byabo aho gukorerera abakunzi ba ruhago ndetse n’abanyarwanda bose muri rusange.
Hapfa kutagarukamo abasoda. Na none birinde cya wawundi ngo ni umusobanyabikorwa wa Rayon kuko we uretse na contact fm yiyobora ninzu yabanyamakuru yarayizambije!
abasoda se si abanyarwanda nk’abandi ?ndetse nge mpamya ko ntabandi bayoboa ferwafa ataribo bera muzunga ibamo,haba hakenewe igitsure gihagije kuko kidahari hazamba byinshi
Igitsure ntucybaka system !
Cyangwa isanduku barayividuye Bari kwihungira. Nzaba ndeba ko iyo championnat izaba. Habanze hakorwe audit mbere yo gutora abandi.
Aba bagabo bombi njye ndabona ari intwari. Si umuntu wese ubasha gufata icyemezo cyo kwegura ariko bo baje gusanga nyuma y’insinzwi za hato na hato muri Football y’u Rwanda bagomba kureka n’abandi bakagerageza. Tubashimire ibyiza bagezeho nko guteza imbere umupira w’amaguru binyuze mu bana bari batangiye.Afande, mwisubirire mu gisirikare nkeka ho ntakibazo mufiteyo; kandi tubifurije ishya n’ihirwe.
iyo mana dusenga irakomeye? na jules areguye ? ahu ,,, ahu? nizereko atari inzozi? jules we nawe genda icyo nagusabira nukubazwa ibyo wanyereje muri ferwafa kuva2000 kugeza 2011maze ubutabera bugakora akazi kabwo? nizereko Imana yarimaze kunva amasengesho yabakunda ruhago mu rwanda, kuko ibyo wowe na kazura mwakoze nagahomamunwa? musize foot mucyhu kuko kuva mwajyaho ntacyo mwakoze? nge ntekerezako prizida wacu nawe ashobora kuba yarunvise amanyarwanda bakunda ruhago amaganya yabo, none ati nimwegure? dank prezida kagame ntakuntu wakunda umupira , ukawutangaho amafaranga menshi apres tukagira abayobozi bawo feke
Njye ndabona bariya bagabo bafite icyo badukinze, kuko ntibishoboka ko bose begurira rimwe ngo kumpamvu zabo?????Begujwe cyangwa basahuye amafaranga none bikuriyemo akabo karenge!!!! Kuko si ubwambere Amavubi yatsindwa, si ubwambere abanyarwanda babamaganye, rero nimutege amaso ibizavugwa nyuma y’ibi.
Njye mbona atari ubutwari ahubwo babakuye amata ku munwa!!!!Njye ndashima ibyiza Kazura yakose nkanenga ubusahuzi bwa Jules. Nguwo buri musi muri za misiyo mu mahanga nkaho hari icyo agiye kuzanira abanyarwanda!!!nguwo muri za raporo zo kunyereza umutungo wa FERWAFA,nguwo mu kuzana abatoza batazwi kugira ngo abone za commissions yewe, ibyo yakoze ni amateka ya ruhago yacu, ndizera ko uzajyaho azabitwibagiza.
ahu ubu namahoro , kazura na jules nimugende kuko ntacyo mwakoze? bilan yanyu ni mitige kabisa, ntacyo foot yurwanda ihobye ahubwo muyisize muri kawo? none mwabonye ahantu banga kwishyuza kuri stade ari ubuntu wajyayo ugasanga ntabantu bagiye kureba umupira?
amahoro mu rwa gasabo amahoro kuri stade zose, wenda nidembo zabapolisi zacika kuko ibyabaye mbere y’uko amavubi akubitwa akayabo keguje abagabo batatu(tete,kazura najules) ikiboko cyrarishije nizereko uwapolisi nawe akomeje ashobora kuzegura kuko abanyarwanda bab bagiye kureba ikipe yabo bakunda
muge mureka akavuyo maze murebe ko polisi ibakubita?ugirango iyo itahaba akavuyo kari gahari twaribugakire
bakore audit. nyuma nzababwira. ubundi abo ba bagabo baje muri Ferwafa bate? yenda nazongera ngasubira ku kibuga.Imana ishimwe weeeeeeeeeeeeeee. babanze babasake,
BIRAGARAGARA KO ABABANTU HARI’IKINTU KIRENZE AMAGAMBO Y’ ABAFANA KIBATEYE KWEGURA! AHUBWO TURASIMA UWAFASHE ICYO CYEMEZO NGO BAREKERAHO KUBIBA URWANGO MURI FOOT Y’ URWANDA. ABANTU BARI BAMAZE KUYIZINUKWA NAMWE MWABIBONAGA, KANDI BYOSE NI KUNGOMA YABA BAGABO BIRIRWAGA BABESHYA IBYO BAGEZEHO. WAREBA UKABURA ABAFA MUKIBUGA UKIBAZA NIBA BAKORAGA IKI NIBA IMIPIRA YOSE ISIGAYE IKINIRWA MUMUHEZO. SIGE WAHERA.
Tembeya na Yesu.
BIRAKOMEYE
.GUSA BABANZE BABAKORE AUDIT NYAYO
.BABANZE BISHYURE ABASIFUZI IBIRARANE BYABO KUKO BATANABAHEMBA AYO BAGOMBYE KUBAHEMBA KANDI YISHYURWA NA FIFA
.KOMITE YOSE YEGURE KUKO NTACYO BAKOZE KWANGA UMUCO N UMURAGE W AMAKOSA N AMAFUTI
.MIGESPOC ISHYIREHO KOMITE Y AGATEGANYO ICUNGA FERWAFA.BOSE BASEZERE BO MURI KOMITE KANDI AUDIT IKORWE IZATANGARIZWE ABANYARWANDA
Ariko abishyiramo abayobozi ngo ni abasirikare, abasirikare ni abaswa ntibazi kuyobora??? izi comments ko zatera abantu imitima mibi? kuki mwanga ingabo? Ngaho babashyireho maze turebe, vuga umuntu nkumuntu wimuvuga nkumusirikare kuko ni umuntu nkawe. Kalisa we naze twifanire Liverpool.
yewe uyu munsi nkeka ko udasanzwe kuko abanyarwanda amarira barize nkeka ko ahojejwe ariko njyewe ndatanga ibitekerezo ndasaba ko MUSABYIMANA yasimbura Kazura NAHO UMWANYA WA jULES wo ukajya ku isoko buri wese uri competant kandi ukunda umupira,urwanda n’abanyarwanda bakaba badepoza utsinze akawufata ngasaba comite nshyashya kujya muri SFAR GUSABA INGUZANYO ABANA u17 bigaragaje ko bazi umupira bakajya kuwukomereza hanze mu makipe azwi,kandi mu mafaranga FIFA na ministere bitanga hakajya havamo nibura na 10000000frs zajya zihabwa buri kipe nkarangiza nsaba igabanuka ry’abanyamahanga muri ruhago yacu ndetse no mu mavubi.
Gusa njye ntabwo mvuga byinshi ariko Jules nagende niwe utumye tete abura umusaruro mu Rwanda nigeze kumva Karekezi atanga interview aravuga ngo Jules yaravuze ngo azagaruka mu ikipe y’igihugu ari uko Jules atakiri secretary nizere ko Karekezi agiye kugaruka ndagira inama undi muyobozi uzajyaho ko atazazana abatoza babanyamahahanga batwara amafaranga menshi y’igihugu kandi nta musaruro batanga urwego abakinnyi bacu bariho rungana n’urwabatoza bacu nonese nka NTAGWABIRA bamunenga iki? mubona adashoye sawa n’abandi barebereho abanyarwanda dusigaye dukunda umupira turashaka abawufitemo ubumenyi wenda twabona insinzi.
jules urabeho uzarye ayo wasahuye pee?
Le footbol c’est pas la guerre nimuturinde abasirikare kuko kuyobora umupira bisaba kumva igitekerezo cya buri wese nta dictoture ya gisirikare dushaka.
UMUVUNYI na AUDIT mube hafi!
Ntamuntu ushimisha rubanda
ariko di muzi ko muduhemukiye!,kwegura mu minsi nk’iyi koko!,ubwose iyo mubireka mukabikora ku wa gatanu week-end itangiye!? sha mutumye ntazinywa!ariko ntacyo tu!
ni byiza kutagundira,bikomeje gutya u Rda rwa tera imbere.
Mu by’ukuri tujye tuba abagabo, niba ibintu bitagenda tujye tumenya kureka n’abandi babishoboye babikore. Ndemeza ko aba bagabo begujwe atari ugukunda foot nyarwanda byatumye begura.
Dufatanye kureba akazoza ka foot yacu nicyo gikuru, naho ibindi tubirekere za commissions zishinzwe iby’umutungo.
Nemera cyane valeurs morales ziranga ingabo zacu kuko ahanini zitemera gutsindwa, kandi zishaka kugaragaza insinzi mu gihe gito gishoboka (muri rusange). Ku byerekeye foot ball ho biratandukanye kuko ubu yabaye nka science isaba technicite yihariye (selection,detection des talents,formation systematique,preparation des jeunes, gestion des aleas…)kubera izo mpamvu rero bituma batihanganira iyo gahunda ndende kandi bakeneye guhorana insinzi (ex. muzarebe uko APR FC imeze).
Igitekerezo cyanjye ni uko hajyaho umusivili w’inararibonye kandi muri commissions zitorwa ntibakarebe amarangamutima ahubwo bajye bita ku bunararibonye n’ubushobozi bw’abakandida.
abahanzi mwabaye benshi mu rwanda!ni uko muhanga ibidafashe gusa!nawe se umuntu iyo yeguye ku mpanvu ze bwite akabitangaza uko,maze hagahuruduka abashaka impanvu zatumye begura atazitangaje,ndetse batanakorana ngo ube wanazikeka,ibyo byo si ubuhanzi ra?!uretse ko ibihangano abandi babicuruza bakabibyaza umusaruro ariko iby’abo bo ntawabigura kuko ntacyo byamumarira.nihazajya habaho kwegura bige byunvikana uko nyirubwite yabitangaje ariko abahimbahimba batekerereza abandi nibasigeho.
“CHANGE WE NEED,YES WE CAN”.IGIHE NI IKI SINDI BUTINDE KURI JULES KALISA KUKO UWAVUGA IBYE BWAKWIRA BUGACYA NUBWO NTABURA KWISHIMIRA KO YEGUYE CYANGWA YEGUJWE NKUKO ABANYARWANDA TUTAHWEMYE KUBISABA,REKA NIVUGIRE KUCYO DUKENEYE,NTIDUKENEYE GUHINDURA AMAZINA MURI NEW FERWAFA,DUKENEYE ABAGABO NYABO BAZAZA NTIBAKKORERE MURI SYSTEME YARI ISANZWEHO ATARI IBYO NTAMPINDUKA TWABONA,KOMOITE IZAJYAHO,IZAZE IKOSORE AMAKOSA YABAYE HANYUMA YITE KURI IBI BIKURIKIRA:1-GUSHAKA UMURONGO MUGARI NGENDERWAHO WA SPORT.
2-GUKORANA N’ABAHOZE MURI SPORT Y’U RWANDA BAKANYUJIJEHO NKA MBONABUCYA,KATAWUTI N’ABANDI BENSHIMU RWEGO RWO GUSHAKA ABAKINNNYI HIRYA NO HINO KU ISI B’ABANYARWANDA BAKINIRA EQUIPE NATIONALE NDETSE NO GUTUNGANYA CHAMPIONAT ITARIMO ICYO NAKWITA “MAFIA” NDETSE,ABASIFIZI BAGAHEMBWA BAKANAKURIKIRANIRWA HAFI NABO BAMWE SI SHYASHYA NDETSE N’ABA PARTENAIRE BATANDKKNYA NK’ABATERANKUNGA BIBAYE NGOMBWA BAFASHA N’AMA CLUB YEWE AKANAGIRWA INAMA AHO KUYAVANGURA Cg KWIGIRA NTIBINDEBA.IBI BYOSE N’IBINDI NTAVUZE BIGOMBA GUTERWA NO KUGIRA UBUMENYI MURI SPORT CYANE CYANE FOOTBALL,KUGIRA PATRIOTISME ISUMBA INDA NINI,IBI BYOSE NIBYITABWAHO BAZATUGARURA KU MA STADES TWESE DUTAHIRIZE UMUGOZI UMWE KUKO DUFITE POTENTIAL(TALENTS,AMAFARANGA,GUKUNDA SPORT,…) MAZE TUJYE TUVA KURI STADE TWISHIMYE TWEREKEZA MU MA ECRAN (T.V)KUREBA CHAMPIONAT Y’IBURAYI NA CHAMPIONS LUIGUE).gOD BLESS YOU.
KWIRINDA
Abari barahejw mu mavubi si karekezi gusa mumbwire nka ntagwabira ikintu azira muri ruhago nya rwanda ni bamwe muri abo bose ariko burigihe ukuri kuratsinda nizere ko hari ikiza kosoka jye nemera ceaser nku muntu ukunda sport uzi ko na match za a junior yaba ari ku kibuga mu banze mushishoze kuri aba bagabo 2
jye ntacyindi gusa nda shimira Imana , nkojyera nkshimira H.E, KK ayamahinduka niwe uyadukoreye so abazasimbura bazabe bazi icyo gukora, bajyendere kure amaranga mutima.
Ariko jye mfite akabazo k’amatsiko: umuntu bita Muramira Regis atera umwaku? arerekwa se? arahanura se? araragura se? aragambana se? ni umunyakuli se? kuko abantu bose yikomye kuva 2008 bagiye bavaho kandi ku mvo zitandukanye. Gusa mushimira ko atabaye nk’abanyamakuru nasanze kuri ferwafa barimo barira ngo Jules na Kazura beguye. Uwabona igisubizo kubibazo nibajije haruguru yambwira. Nshimiye kandi abasomyi mu bitekerezo byanyu byiza nubwo binyuranye
ubuyobozi bukurikirane ibivugwa ko Jules, Karabaranga, Karuhije na bagenzi babo bafite compte bibiragaho amafr ikaba iri i Burayi. Plz mubakurikirane
Ububari burahombye Jules yari umwana mwiza yirirwaga asindana n’abanyamakuru bamwe ba bamwe ntavuze
GUSINDA winsetsa abo banyamakuru se wabavuze ko ari ba BAYINGANA, BA MANZI, BA JADO, REGIS WE NTUMUSHYIREMO,
Comments are closed.