Jimmy Mulisa yagizwe umutoza mukuru wa APR FC
Jimmy Mulisa wahoze ari rutahizamu wa APR FC mu myaka ya 2000, muri iri joro yemejwe nk’umutoza mukuru w’iyi kipe y’ingabo.
Kazungu Claver Umuvugizi wa APR FC yabwiye Umuseke ko Mulisa yahawe gutoza iyi kipe nk’umutoza mukuru akazungirizwa na Yves Rwasamanzi wari umaze igihe ayitoza by’agateganyo.
Jimmy Mulisa yahawe amasezerano y’umwaka umwe, asabwa gutwara igikombe cya shampionat y’u Rwanda, igikombe cy’amahoro no kugera muri 1/4 cy’amakipe yabaye aya mbere iwayo.
Jimmy Mulisa yari amaze iminsi ari uwungirije “directeur technique” muri FERWAFA akaba yari kandi umutoza w’agateganyo w’ikipe y’igihugu Amavubi.
Mulisa mu minsi ishize yakurikiranye amasomo yo gutoza mu Budage ashaka Licence B.
Roben NGABO
UM– USEKE.RW
1 Comment
Akanakumiro koko Apr ndagukunda ariko aho bigeze sinzagaruka kukibuga aka kaduruvayo katarikashiramo ubu koko tugeze aho dutozwa na jimmy koko !!! Niba ari kibazo cyubukene abayobozi bacu batureke twishakire umutoza tuzanamwihembere
Comments are closed.