Digiqole ad

Jimmy Mulisa yagizwe umutoza mukuru wa APR FC

 Jimmy Mulisa yagizwe umutoza mukuru wa APR FC

Jimmy Mulisa ubu yagizwe umutoza mushya wa APR FC

Jimmy Mulisa wahoze ari rutahizamu wa APR FC mu myaka ya 2000, muri iri joro yemejwe nk’umutoza mukuru w’iyi kipe y’ingabo.

Jimmy Mulisa ubu yagizwe umutoza mushya wa APR FC
Jimmy Mulisa ubu yagizwe umutoza mushya wa APR FC

Kazungu Claver Umuvugizi wa APR FC yabwiye Umuseke ko Mulisa yahawe gutoza iyi kipe nk’umutoza mukuru akazungirizwa na Yves Rwasamanzi wari umaze igihe ayitoza by’agateganyo.

Jimmy Mulisa yahawe amasezerano y’umwaka umwe, asabwa gutwara igikombe cya shampionat y’u Rwanda, igikombe cy’amahoro no kugera muri 1/4 cy’amakipe yabaye aya mbere iwayo.

Jimmy Mulisa yari amaze iminsi ari uwungirije “directeur technique” muri FERWAFA akaba yari kandi umutoza w’agateganyo w’ikipe y’igihugu Amavubi.

Mulisa mu minsi ishize yakurikiranye amasomo yo gutoza mu Budage ashaka Licence B.

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Akanakumiro koko Apr ndagukunda ariko aho bigeze sinzagaruka kukibuga aka kaduruvayo katarikashiramo ubu koko tugeze aho dutozwa na jimmy koko !!! Niba ari kibazo cyubukene abayobozi bacu batureke twishakire umutoza tuzanamwihembere

Comments are closed.

en_USEnglish