Digiqole ad

"Jenoside yakorewe Abatutsi nibwo bwicanyi bukomeye bwabaye mu kinyejana cya 20"

Abasirikare b’Abanyarwanda baba i Darfur muri Sudani, inshuti zabo ndetse n’abakozi b’umuryango w’abibumbye bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uri iburyo ni Mohammed Yonis.
Uri iburyo ni Mohammed Yonis.

Muri gahunda bise icyumweru cyo kwibuka batangiranye n’urugendo rwo kwibuka ndetse n’ijoro ry’ikiriyo ryabere i El Fasher ahari inkambi ya gisirikare, Mohammed Yonis Umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa muri UNAMID yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda aribwo bwicanyi bubi bwabayeho mu kinyejana cya 20.

Mohammed Yonis yavuze ko mu mwaka w’1994 u Rwanda rwari mu minsi y’umwijima, kwiheba no kubura ibyiringiro by’ejo hazaza kubera amarorerwa yakorerwaga Abanyarwanda bamwe ariko ngo iyo minsi yararangiye u Rwanda rukomeje kwiyubaka.

Avuga ko kuba u Rwanda rukomeje kwiyuka ari ukubera imbaraga rwashyize mu guharanira kwigira no gushishikarira ubumwe n’ubwiyunge kuburyo u Rwanda rusingaye ruzwi nk’igihugu kirangwamo amahoro ku isi.

Mohammed Yonis yashimye uruhare rw’u Rwanda mu kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi; ibi ngo bikaba bigaragaza ko nubwo rwashegeshwe na Jenoside yakorewe Abatutsi ariko rwahagurukiye kwiyubaka mu bikorwa bitandukanye.

Col Mugisha Ludovic uyoboye ingabo z’u Rwanda i Darfur
Col Mugisha Ludovic uyoboye ingabo z’u Rwanda i Darfur.

Uhagarariye ibikorwa by’u Rwanda muri Sudani Muzungu Munyaneza yavuze ko u Rwanda rukomeje gukora ibikorwa bitandukanye mu gukumira no kurwanya Jenoside. Muzungu kandi yavuze ko umuryango mpuzamahanga nta kintu na kimwe wakoze ngo uhagarike jenoside yahitanye abasaga miliyoni mu gihe cy’iminsi ijana.

Muzungu Munyaneza yavuze uburyo jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye mu myaka ya za 50 ubwo hatangiraga kubiba ibikorwa byo kubiba urwango hagati y’Abanyarwanda no kubacamo amoko igakomeza mu myaka ya za 60,70,80, ariko byagera mu myaka ya 90 byo bikaba ibindi bindi.

Uyoboye ingabo z’u Rwanda i Darfur Col Mugisha Ludovic, yibanze ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka wa 2013 igira iti “Twubuke Jenoside yakorewe abatutsi duharanira kwigira”. Aha akaba yaravuze ko kwigira aribyo byatumye abanyarwanda bamwe bafata iya mbere mu guhagarika Jenoside.

Colonel Mugisha yasabye abari aho kurwanya Jenoside aho iva ikagera, ndetse anabasaba guharanira ko itazongera ukundi aho ariho hose ku isi.

Uri iburyo Muzungu Munyaneza.
Uri iburyo Muzungu Munyaneza.
Abasirikare n'abandi bitabiriye umuhango wo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi.
Abasirikare n’abandi bitabiriye umuhango wo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi.

UBWANDITSI
UM– USEKE.COM

en_USEnglish