Digiqole ad

Jenoside n’ubundi bwicanyi ndengakamere bwabayeho ku isi

Umunyamakuru wa agoravox.fr/tribune yibaza ikibazo ati “Ese ubugome busumba ubundi mu mahano ?” Wakora urutonde rwa Jenoside, ni ibiki wagenderaho? Umunyamakuru Gabriel agira ati “Ku bwanjye, ntekereza ko icyaha ari icyaha…”

Genocide

Mao Ze Dong : uyu yayoboye Ubushinwa hagati ya 1949 na 1976, ku butegetsi bwe, yahitanye Abashinwa miliyoni 63 ni ukuvuga abaturage bose batuye mugihugu cy’Ubwongereza. Muri bo miliyoni 30 biganjemo abahinzi n’abaturage basanzwe bazize inzara, na ho abandi miliyoni baguye mu munyururu nyuma yo kwicwa urw’agashinyaguro.

Mao Tse Tung
Mao Tse Tung

Joseph Staline : Muri politiki ye yo kunyaga imyaka abaturage, “grandes purges” yakozwe mu bihugu bya Leta zunze ubumwe z’Abasoviyeti (URSS) nyuma y’Intambara ya kabiri y’Isi yose, ibikorwa byo guhitana abatamushyigikiye, gutoteza abanyepolitiki byaguyemo abantu basaga miliyoni 20 abandi miliyoni 28 bajyanwa ahantu hatazwi.

Joseph Staline wayoboye URSS
Joseph Staline wayoboye URSS

Inzirakarengane zaguye muri ibi bikorwa, muribo barishwe, abandi bicwa n’inzara, abandi baguye mu mirimo y’ingufu yakorerwaga ahantu hatandukanye, hari abazize indwara n’abandi byananiye kwihanganira imibereho mibi y’ahakorerwaga akazi.

Adolf Hitler : Yahitanye Abayahudi basaga miliyoni 6. Iyi jenoside yakorewe mu bihugu 35, abantu bapfiriye mu bigo bari bararundiwemo, aho bifashishwaga mu bushakashatsi bwo kwamuganga cyangwa bakicirwa mu byumba bateyemo imyuka ihumanya.

Hideki Tojo : Uyu yari Minisitiri w’Intebe w’Ubuyapani, ni na we wategetse ko ingabo ze zigaba igitero ku birindiro by’Abanyamerika Pearl Harbor, mu Ntambara ya kabiri y’Isi yose. Yateguye ibikorwa by’urugomo “Viol de Nankin” byabereye mu Bushinwa mu 1937, abantu 300 000 bahasize ubuzima.

Nyuma y’umwaka umwe gusa, yaje gutegeka ko habaho kugerageza intwaro kirimbuzi ahitwa Ping Fan, ubumara bwazo bwahitanye abantu 230 000. Hideki bivugwa ko yatumye abantu miliyoni 5 bapfa.

Pol Pot : yitwaje umutwe wa ‘Khmers Rouges’ yishe abantu 2 500 000 ni ukuvuga 20% by’abaturage bari batuye muri Cambodge. Abantu ibihumbi n’ibihumbi bategetswe kwicukurira imva, bamwe bararaswa abandi bahambwa ari bazima.

Kim Il Sung : uyu ni we ufatwa nk’umuntu wategetse bwa mbere igihugu cya Corea ya Ruguru, yayitegetse hagati ya 1948 na 1994. Uyu mugabo yahitanye abantu bagera kuri 1 600 000. Aba bose barishwe, bamwe muribo bapfira mu nkambi bajyanwemo ku gahato.

Jean Kambanda : uyu ni we wari Minisitiri w’Intebe w’inzibacyuho muri leta y’Abatabazi yabayeho mu Rwanda mu 1994 mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Yakatiwe n’urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, Arusha muri Tanzania mu 1998.

Guverinoma yari ayoboye ni yo yateguye kandi ishyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside yahitanye Abatutsi barirwa hagati ya 800 000 na miliyoni imwe mu gihe cy’amezi atatu (iminsi 100).

Jean Kambanda wari ukuriye guverinoma y'Abatabazi
Jean Kambanda wari ukuriye guverinoma y’Abatabazi yarebereye ubwicanyi

Saddam Hussein : Uyu yategetse igihugu cya Irak kugera mu 2003, ku ngoma ye abantu babarirwa mu bihumbi 600 barishwe. Abenshi mu bapfuye ku ngoma ye barimo abatavuga rumwe na we, biganjemo Abasilamu b’aba chiites n’abo mu bwoko bw’aba Kurdes.

Idi Amin Dada : Uyu na we ni umunyagitugu wabayeho mu gihugu cya Uganda, akekwaho kwica abantu 300 000. Abantu bishwe na Idi Amin bapfuye urw’agashinyaguro, ndetse muribo hari abariwe (cannibalism).

Gen Idi Amin Dada
Gen Idi Amin Dada

Hari n’ubundi bwicanyi bufatwa cyangwa butaremezwa nka jenoside, muribwo  hari ubwakorewe abantu bo muri Tibet bukozwe n’Ubushinwa, hari Abanya Armenia bishwe n’igihugu cya Turkiya, abacakara b’Abirabura bajyanwe bunyago abandi bazira ubutegetsi bwa bagashakabuhake Apartheid, muri Afurika y’Epfo.

Hari ubwicanyi bwabereye mu cyahoze ari Yougoslavia, n’ahandi.

Kenshi abagiye bakora amabi, bitwaza impamvu zirimo ubwoko, idini, cyangwa umutekano w’igihugu. Bagategeka abambari babo gushyira mu bikorwa imigambi yabo kirimbuzi, na bo bagasiraga bibereye kuri piscine mu ngo zabo abandi bagenzura uko amafaranga ajya muri konti zabo kuri Internet.

Birakwiye ko Isi yose ihaguruka ikamagana ubwicanyi aho buva bukagera.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Mwibagiwe abishe miliyoni zirenga 5 muri Grand lacs, abishe abaturage ba Fallujah muri Iraq, imounzi z’abanyepalestina…….Mwibagiwe abazira za drones za Shitani Nkuru. Yewe uwavuga amashitani aba kwisi yacu….

  • impunzi zaguye mu cyahoze ari Zaire

  • Impuzi zaguye muri zayire zishwe na korera  ni igihani Imana yabahaye kubera bari bamaze gutsemba abatutsi. Ntabwo ari ubwicanyi rero. Mujye mutandukanya ibintu

    • Wakwitonze wa mwana w’Imana we ko Imana ariyo mucamanza utabera!! Kwibuka wibagiza abandi ni ukubakira ku musenyi.

  • Ibi byose mureba kdi mwumva ni ibimenyetso by’iminsi y’imperuka. Yesu yarabyivugiye ko ishyanga rizatera irindi, ubwami bugatera ubundi, urukundo rwa benshi ruzakonja, n’ibindi byinshi, gusa mwibukeko atavuzeko bizapfa gushira ubwami bw’si bukiriho. Satani akeneye benshi azisasira; baba abagome, inzirakarengane ibyo ntacyo bimutwaye. Ntagushidikanya muri izi jenocide zose zimaze kuba hari abo yabonye, ubundi bwicanyi bwinshi bwabaye nabwo hari abo bwahitanye kdi harimo n’iminyago ye, twe tugihumeka dushimire Imana yaduhaye aka gahe, muze dutunganye ibyacu n’Imana kugirango natwe atazatwirenza yo kanyagwa zigahera.

  • Ange ushobora kuba uri umwana kuko utazi ibyo uvuga.Satani ni umugome naho ibindi tubiharire IMANA kuko ariyo imenya byose.

    • nonese abo bahungiye i kongo n’uko bari abicanyi bose ,nta jambo narimwe twavuze ridakwiye tutazabazw,kuki wishimira ibyago byabandi?

  • wasubije ubwenge ku gihe ra? iyo mvugo ko atari nziza… 

Comments are closed.

en_USEnglish