Jean Minani ati “gushyira ibibazo by’u Burundi ku Rwanda ni urwitwazo”
Jean Minani, Umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe na Leta Front pour la démocratie au Burundi (FRODEBU) uri mu buhungiro, yatangarije Radio Ijwi ry’Amerika ko ibirego byo gushinja u Rwanda guhungabanya umutekano i Burundi ari urwitwazo rwa Perezida Nkurunziza rwo gushaka guhunga impamvu y’ikibazo kiri i Burundi.
Jean Minani wigeze kuba umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko mu Burundi yagize ati “Ni uburyo bushya bwa Guverinoma y’u Burundi idashaka kujya mu biganiro (n’abayirwanya) ngo kuko ntacyo ifite cyo kuhakora kuko ibibazo ibiterwa n’u Rwanda.Dufite impunzi muri Congo, muri Tanzania, muri Uganda kuki izo mu Rwanda gusa arizo zafata intwaro kujya kurwanya Leta y’i Burundi? ”
Hashize iminsi u Burundi hamwe n’imiryango mpuzamahanga imwe n’imwe n’intumwa ya Amerika mu karere Linda Thomas-Greenfield bashinja u Rwanda ko hari ibimenyetso ngo bigaragaza ko u Rwanda rufasha impunzi z’abarundi guhungabanya umutekano I Burundi.
Alain Nyamitwe Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga i Burundi we avuga ko afite ibimenyetso ko impunzi ziri mu Rwanda zakuwemo umutwe wa gisirikare uri gutozwa kujya kurwanya Leta no guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza.
Leta y’u Rwanda yo yahakanye kenshi ibi birego, ivuga ko nta nyungu yabona mu guhungabanya umutekano i Burundi mu gihugu gituranyi ko ahubwo iyo nta mutekano uhari u Rwanda rubona ingaruka mbi.
Ibyo gushinja u Rwanda, Jean Minani abibona nk’urwitwazo, avuga ko ibibazo by’u Burundi biri hagati y’Abarundi ubwabo atari ibibazo bya Leta y’u Burundi n’iy’u Rwanda nk’uko u Burundi bushaka kubihindura.
Minani ati “Abavuga ko u Rwanda rufasha impunzi kuzakuraho Nkurunziza baba bashaka kumvikanisha ko ikibazo kiri hagati y’u Rwanda n’u Burundi. Kandi ikibazo ni Nkurunziza ubwe, ushaka kuguma ku butegetsi mu buryo butemewe n’amategeko.”
Minani avuga ko ikibazo cy’u Burundi cyakemukira mu biganiro atari mu ntambara, agasaba ko ibihugu byo mu karere byafasha kumvikanisha impande zombi mu biganiro mu mahoro kuko ikibazo cy’u Burundi kidakemuwe vuba kizakomeza kugira ingaruka ku karere kose.
Ati “Atangiriye (Nkurunziza) ku Rwanda, ejo azaba ari Tanzania, Uganda Kenya na Congo. Ni amayeri yo kugira ngo amahanga amwumve.”
Ibibazo by’impunzi z’Abarundi zishobora kwimurwa mu Rwanda, Minani avuga ko bibabaje, ko atari umwanzuro mwiza ku mpunzi ariko impamvu ya byose ari ubuyobozi bubi bwa Pierre Nkurunziza.
UM– USEKE.RW
16 Comments
Mbasabe ikintu kimwe, mwaretse tukazarega UN yo yirirwa idushinja ibicishije mu maraporo. Badushinje M23, badushinja kujya Congo, badushinja ko Kabarebe yabaye Chef d’etat major, badushinja kwiba zahabu muri Congo kdi batubeshyera, nta kuntu twabarega mu rukiko kabisa? ibi biraraturambiye.
hahahaaa! sha uri umuntu w’umugabo ndagushyigikiye kabisa!
We Ngabo uninura leta,niba utari fdlr Uri injiji,Ni koko Urwanda rwigeze kujya muri Congo kandi impamvu yarujyanye nibwo abakoze jenocide nababashyigiye batayemera twe bahekuwe n’abandi Banyarwanda bashyira mugaciro turayizi kandi turayemera,naho ibyo gutera uburundi byo rwose niba wowe Ngabo na bagenzi bawe mwifuza Ko Urwanda rurwana n’Uburundi Ngo mugere kubyabananiye mu myaka makumyabiri irenga nakugira Inama Ko wasubiza amerwe mw’isaho kuko ntabyo muteze kubona!.
Hindura izina wo gusebya Mr Sendashonga.Harya yavuye muri gvment kuberiki? Ibyo rero uvuga ko wemera ko mwagiye muri Kongo menyako icyo gihe mwabihakanaga muvugako arabanyamulenge.Mbese urumvako icyo bita crédibilité cya leta yu Rwanda cyahindutse zeru kuko burigihe ntakindi ivuga usibye ibinyoma ntibizabatangaze rero niba nta na kimwe muvugango abantu bagihe agaciro.Harya leta itari crédible bayita ngwiki?
Ibi nta gishya avuze kuko ubajije Niyombare na Rajabu bari mu Rwanda ntakindi basubiza.
Ngabo uranshekeje cyaneeee, Ariko munyemerere mbabaze uziko maze igihe nitegereza, abagabo b’ubu,
tutacyiri Intwari, Ubu koko Imana yaduhagurukirije, intwari nka Gisa, Intare Batinya, Niringango…
Minani nta kindi yavuga kitari iki nyine kuko arwanya Nkurunziza. Naho mu Rda twaragowe kuko bose bahora batubeshyera, wa mugani dukwiye gutanga ikirego kdi byihuse.
igihugu cyacu ntacyo gipfa na reta yu burundi kuburyo twatoza abayirwanya
ntacyo dushaka ku burundi kuburyo twatoza abahungabanya umutekano wabarundi tuvindimwe badushatsemo natwe tubashakamo twatuyeyo dufiteyo imiryango nimitungo aho ujishe igisabo ntuterayo ibuye
Uwakumva uwo mugabo muri 93 avugira kuri RTLM Ndadaye amaze kwicwa nabo ari kuvugira ubu umuntu yakwibaza aho ubwenge bwe buherereye. Byakabaye byiza niyo yicecekera kuko abo avugira ubu barutwa na Nkurunziza.
Ariko Uburundi burifuza iki Ku Rwanda?
Niberure bavuge icyo batwifuzaho kuko turambiwe akavuyo ka Nkurunziza kabisa.
Kuko uwo mu President wifungiranye ntacyo avuze imbere yabanyarwanda ni Zero(0)
Imbere yacu.
Nukwirirwa avuga ngo urwandaaaa, urwanda rwabaye igikinisho cya nkurunziza kweri!
kuba jean minani yaravugiye kuri RTLM 1993 ibyerekeye iyicwa rya ndadaye birumvikana ntiyagombaga guceceka.naho ubu ntagomba guceceka igihe abona nkurunziza atobanga igihugu cyabo yarangiza amakosaye akayegeka kurwanda.
inama nagira reta yuburundi nukoyareka kwiteranya nabaturanyi ndavuga urwanda ejo izavuga nibindibihugu ahubwo umutiwikibazo urimubarundi ubwabo nkurunziza nahagarike igiporice imbonerakure nabandi bitwara nabi maze yemere kuganiranabo batavugarumwe ibintu byose babivugire muruhame banasabe ibihugu byafrica nabindi byohanze bibafashe kubumvikanisha ibibazo bizaginda bicyemuka murakoze
Nkurunziza afite ivyo ashaka guhisha akikoma u Rwanda ariko ukuri kurazwi ko nta ruhare na ruto u Rwanda rufite mu mutekano muke i Burundi ndetse ntibinateze
Kalisa. Kuki Nkurunziza avuga u Rwanda , ntavuge Tanzaniya ,ntavuge Congo. Mureke kwatsa umuriro ngo mugerageze guhisha umwotsi! Impunzi z’u Burundi ngo murashaka kuzimurira mu bindi bihugu, ariko amakosa mukora ni akangari! mwazihaye ubuhungiro mu buryo bwa politiki, nta interview ibayeho none ngo murashaka kubirukana? mwaba mwishe amategeko mwisinyiye, mushobora kuzireka zikisubirira iwabo cyangwa se mukazijyane kure y’umupaka w’u Burundi nka za Byumba, Ruhengeri cyangwa Gisenyi (ntimumbwire ngo sinvuze Musanze, Rubavu… ibyo ni amateka).
apu mwabagabomwe nimwiturize kabisa natwe abacu baratsembwe muri 1994 muri UN birirwa bavumvura buriya ejo uzasanga aho nkurunziza amariye abarundi bizavugwa ngo ntibizongere ukundi mwibaze namwe ukuntu ibihugu byinshi byiyisi byatinye kohereza ingabo muri centre africa kubera gutinya ko barya abantu twemera koherezayo abasore bacu?nyamara abandi banyamahanga bagezeyo batangira kurya abana babanya centre africa ngo numunyenga da!abo ntabandi ni abafransa ninabo barigusunika nkurumbi nta nkurunziza tukimubonamo namba namwe c umusaza yamugiriye inama birananirana nyamara kabira ntarahirahira ngo ashinje umusaza gutera congo gusa yemera ko imitwe iri mugihugu cye arimyinshi cyane nkurunziza we byamushobeye ahubwo nashake umwinjiro wubuvumo kuko u Rwanda ziriya rapport rurazimenyereye pe!!!!!!!!!!!
Comments are closed.