Digiqole ad

Jean Bosco Nsengimana azifatanya n’abandi muri ‘Car Free Day’

 Jean Bosco Nsengimana azifatanya n’abandi muri ‘Car Free Day’

Jean Bosco Nsengimana (wa kabiri)

Jean Bosco Nsengimana watwaye Tour du Rwanda 2015 usiganwa ku magare nk’uwabigize muri ‘Stradalli BikeAid’ mu Budage ku cyumweru ubu ari mu Rwanda aho azifatanya n’abaturage b’umugi wa Kigali muri ‘Carfree Day’.

Jean Bosco Nsengimana (wa kabiri)
Jean Bosco Nsengimana (wa kabiri)

Kuri iki cyumweru tariki 29 Gicurasi 2016, i Kigali hateganyijwe umunsi wa sports ya bose, izakorerwa mu muhanda Kigali Ville – Soptrad – Kimihurura – Gishushu – Stade Amahoro umuhanda utazaba wemerewe gucamo ibinyabiziga bya moteur guhera saa moya za mugitondo.

Ibi biri mu bukangurambaga bugamije kurwanya indwara zitanduzwa nka Diabetes, Cancer, umutima n’izindi kandi ziri gupimwa ku buntu mu mujyi wa Kigali kugeza kuri iki cyumweru.

Muri sports zizakorwa harimo no kugenda ku igare. Mu kugaragaza ko bashyigikiye iyi ‘sports’ ya bose, abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare, (Team Rwanda), n’abandi bakinnyi b’uyu mukino, bazifatanya n’abaturage kunyonga igare muri uy muhanda.

Jean Bosco Nsengimana wegukanye Tour du Rwanda ya 2015, ubu ari mu Rwanda, kandi yiteguye ‘Carfree Day’.

Mbere y’uko kunyonga igare tubigira umwuga, abayarwanda dukwiye kubanza kwemera ko ari ‘sports’ yafasha umubiri wacu. Niyo mpamvu ku cyumweru tuzaza kwifatanya n’abandi banyarwanda mu kunyonga igare hamwe.” – Nsengimana Jean Bosco

Aimable Bayingana uyobora ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda, avuga kuri iyi gahunda ya ‘Carfree Day’, yabwiye Umuseke ko usibye kuba izarushaho gukangurira abantu gukora sports, bizanafasha gukangurira abantu kugabanya ibyuka bihumanya ikirere.

Iki gikorwa (‘Carfree Day’) yashyizweho n’umugi wa Kigali, ifatanyije na MINISPOC, kizatangizwa kuri iki cyumweru tariki 29 Gicurasi, ariko ni gahunda izajya iba buri kwezi.

Jean Bosco Nsengimana ubwo yari amaze kwegukana Tour du Rwanda ya 2015
Jean Bosco Nsengimana ubwo yari amaze kwegukana Tour du Rwanda ya 2015

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish