Digiqole ad

Jay Polly yaje kuri ‘stage’ yasinze bamukuraho atarangije kuririmba

 Jay Polly yaje kuri ‘stage’ yasinze bamukuraho atarangije kuririmba

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu mu gitaramo cyo kumwakira nyuma y’uko afunguwe ku bunani, umuraperi Jay Polly yaje ku rubyiniro yasinze bamukuraho atarangije kuririmba kubera imbaraga nke. Shaddy Boo wari waratumiwe kuzafatanya na Ally Soudi mu kuyobora kiriya gitaramo ntiyahakandagiye. Umugore wa Bull Dogg nawe yakubise Sandra Miraj.

Uyu muraperi mu gitaramo cyo kumwakira ngo isindwe ryamuganje baramucyura

Igitaramo cyabereye Kabeza ahitwa Wakanda. Hari abahanzi nka Queen Cha,  Bull Dogg,  Safi,  Jac B,  n’abandi.

Jay Polly ejo wasohotse muri gereza akabwira itangazamakuru ko aje kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko ndetse ko we ubu n’inzoga atakirebaho, muri iki gitaramo yageze ku rubyiniro ahagana saa 5h30 zo mu rukerera ariko bigaragara ko nta rutege kubera agatama.

Nubwo indangururamajwi (microphone) yabanje kumutenguha, na we ubwe yasaga nk’udandabirana bigaragara ko ka manyinya kamuganjije.

Abari bashinzwe umutekano wa Jay Polly bamusabye kuva ku rubyiniro ageze ku ndirimbo ya kane bamushyira mu modoka ya Bad Rama baramucyura.

Undi muraperi witwa Bull Dogg wabanye na Jay Polly muri Tuff Gang na we ngo yaserereye n’abari muri iki gitaramo ndetse umugore we arwana n’undi muraperikazi witwa Sandra Miraaj.

Igitaramo cyo kwakira Jay Polly cyateguwe na Bad Rama mu rwego rwo kumwakira nk’inshuti ifunguwe.

Bad Rama kandi yari kumwe n’umugore wa Jay Polly n’umwana we ubwo bajyaga gusanganira Jay Polly agisohoka muri Gereza ya Mageragere.

Bad Rama yasaga nk’uwumiwe!!
Ngo yaririmbye indirimo zitarenze enye na bwo ururimi rutava mu kanwa
Safi Madiba ubu umaze kumenyera kwikorana

Bonaventure KUBWIMANA

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • ?? Jay polly, aratwiyeretse

  • Hhhha, ryari ikoraniro rya mayibobo. Ninkuwatumira aba marine Bose ba nyabugogo.

  • Koko ibigambo wahuraguye usohotse mu gihome urayibagiwe? Wowe uri umuntu warwanya ibiyobyabwenge? Nta muntu ukurimo ubutaha bazakujyane iwawa WO gatsindwa we

  • Aje kurwanya ibiyobyabwenge murubyiruko nabanze abiveho Burundi azbigeraho areke nokubicuruza

  • Hhhh ubivuze neza kabisa. Aba ni abo gusebya bagenzi babo b’abahanzi biyubaha nka ba King James, Tom Close n’abandi. !

  • Niyo mpamvu HIP HOP yaterewe ikizere, ntanubwo kizagaruka, nibarebe aho ba meddy bageze bo baracyariho kimiayibobo. Yabababaaaa.

  • Ahahahah,urwishe ya pusi…….!

    Numvise interview ye I MAGERAGERE yivugisha nka 50cent mubyongereza bipfuye,mpita mvunga nti:”yaburaga yo nk’undi mwaka umwe”!

  • N ibi mayibobo n ibimayibobokazi, mbega abaswa

  • Uyu muntu arabeshya ntabwo yagororotse, ahubwo bamusubizemo kuko numvise ko yagerageje gushaka kurwana na mugenzi we bahuriye muri icyo kiswe igitaramo.nonese niba ashaka kurwana mu masaha macye afunguwe nyuma y’icyumweru azakora ibiki?ubu nibwo buryo yavuze ko agiye kurwanya ibiyobyabwenge se nawe kubyikuramo byamunaniye?

Comments are closed.

en_USEnglish