Digiqole ad

Jay Polly na AmaG muri SOS Kageyo bishimanye n’abana

 Jay Polly na AmaG muri SOS Kageyo bishimanye n’abana

AmaG the Black na Jay Polly baririmbira abana aha Kageyo

Kuri uyu wa gatanu abana bo mu kigo cya SOS mu murenge wa Kageyo akarere ka Gicumbi bizihije umunsi w’umwana w’umunyafrica aho bishimanye n’abahanzi AmaG the Black na Jay Polly babahaye ubutumwa bwo kwitabira ishuri.

AmaG the Black na Jay Polly baririmbira abana aha Kageyo
AmaG the Black na Jay Polly baririmbira abana aha Kageyo

Abana bagaragaje ko bakunze cyane aba bahanzi kuko baririmbanaga nabo indirimbo zabo.

Uyu munsi aba bana bahawe ubutumwa bugendanye no kwita ku masomo yabo ndetse no kubabwira ko nta mwana ukwiye kujya kuba ku muhanda no kureba uko abakiri mu muhanda bakurwamo bagashakirwa imiryango ibarera nabo bakabona uburenganzira.

Charlotte Benihirwe Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza yavuze ko uburere bwiza ku mwana ari inkingi y’iterambere ku rwego rwisi no mu Rwanda.

Uyu muyobozi yagarutse ku bibazo abana bagihura nabyo birimo ibituma bajya mu mihanda kubera ubukene mu miryango cyangwa amakimbirane, abana bakoreshwa imirimo ivunanye, abakurwa mu mashuri n’ibindi, avuga ko Akarere ka Gicumbi n’abafatanyabikorwa bako  bakangurira ababyeyi kwitabira ibiganiro bigamije kongera uburere n’uburezi baha abana babarinda ibi bibazo.

Umuhanzi Jay Polly na AmaG the Black nabo bahaye ubutumwa aba bana bujyanye no gukunda ishuri no kubaha ababyeyi babo.

Iki gikorwa cyaranzwe no guha abana impano zirimo imipira yo gukina n’ibitabo byo gusoma ku buntu.

Ibigo bya SOS  bikorera mu turere tune tw’ igihugu, bigira  amashuri y’incuke, abanza n’iryisumbuye, hagamijwe kureba uko umwana yabaho neza.

Abana bari bitabiriye uyu munsi ari benshi
Abana bari bitabiriye uyu munsi ari benshi
Uyu munsi wari uwabo bamwe bari bakenyeye gitore
Uyu munsi wari uwabo bamwe bari bakenyeye gitore
Abana bato cyane b'abakobwa berekanye ko bazi no gushayaya
Abana bato cyane b’abakobwa berekanye ko bazi no gushayaya

Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/ Gicumbi

1 Comment

  • Ibi nibintu byiza cyane.Mujye musuranaho mu byaro mumenyuko babayeho.

Comments are closed.

en_USEnglish