Digiqole ad

Japan n’u Rwanda mu bufatanye bwo kongerera agaciro mu bikomoka ku buhinzi

Ikigo cy’igihugu cy’Iterambere RDB kuri uyu wa 11 Mutarama 2013 cyahurije hamwe impuguke mu buhinzi z’Abayapani n’abahagarariye ibigo bito n’ibiciriritse by’ubucuruzi ku bikomoka ku buhinzi ngo barebere hamwe uburyo bwo kuzamura umusaruro no kuwongerera agaciro.

Inama y'abayapani bo muri JICA  n'abahagarariye ibigo biciriritse bikora ibijyanye n'ubuhinzi
Inama y’abayapani bo muri JICA n’abahagarariye ibigo biciriritse bikora ibijyanye n’ubuhinzi

Eugene Muhikira ushinzwe agashami k’inganda n’ubucuruzi muri RDB avuga ko batekereje iki gikorwa kugirango abanyarwanda barebe uko bakwigira kuba Japan uko bakoresha ikoranabuhanga mu buhinzi hagamijwe kongera agaciro n’umusaruro.

Aba bayapani bo muri na RDB basanze bagomba gukorana n’ibigo bito n’ibiciriritse bizajya bibona ubumenyi buvuye mu bindi bigo nk’ibyo byo muri Japon bwerekeranye no guhinga bigezweho.

RDB ikaba yaregereye aba bayapani kugirango bahe abanyarwanda ubumenyi kuri ibi nkuko byasobanuwe na Muhikira.

Bimwe mu bikoresho by’ikoranabuhanga mu buhinzi bugezweho nko muri Japan ngo birahenda, ikaba ari imwe mu mpamvu ibi bigo ndetse n’abashoramari batinya gushyiramo amafaranga ngo babigure.

Izi mpuguke zo mu kigo cy’abayapani cya Japan International Cooperation Agency batangaje ko biteguye gufatanya n’ibyo bigo bibishaka mu kuborohereza kubona bimwe mu bikoresho by’ikoranabuhanga bikoreshwa mu kongerera agaciro n’umusaruro ibihingwa.

Kayihura Elysee umuyobozi w’uruganda rutunganya Macadamia mu Rwanda nawe yemeza ko ikoranabuhanga mu buhinzi muri Japon riteye imbere cyane kuko ngo nyuma y’uko bamusuye yabonye hari byinshi cyane uruganda rwabo rwabigiraho.

Kayihura yagize ati “ urebye nko mugupfunyika ibikorwa byacu byonyine dukoresha ‘emballage’ zivuye hanze, kandi ibi biri mu byongerera agaciro ibicuruzwa. Abayapani rero bo bafite amamashini ahita atunganya na ‘emballage’ aho. Ibi nibyo dushaka natwe kuba twareberaho, tugahangana ku masoko yo mu karere.

Bamwe mu bahagarariye ibigo by’ubucuruzi buciriritse mu Rwanda bitabiriye iyi nama bagaragaje icyizere ko niba ubu bufatanye na JICA cyane cyane mu kongerera ibicuruzwa byabo agaciro bushobotse, nta kabuza ko ibicuruzwa byo mu Rwanda byagira agaciro ku isoko mpuzamahanga.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM

en_USEnglish