Digiqole ad

Japan irashaka ko ibya Korea ya ruguru bikemuka nta mirwano

 Japan irashaka ko ibya Korea ya ruguru bikemuka nta mirwano

Mike Pence na Shinzo Abe kuri uyu wa kabiri i Tokyo

Shinzo Abe Minisitiri w’Intebe w’Ubuyapani kuri uyu wa kabiri yasabye ko ikibazo gihari ubu cy’umwuka w’intambara ututumba kubera Korea ya ruguru ibihugu byareba uko kirangizwa mu mahoro nta ntambara ibaye. Yabivuze ubwo yari amaze guhura na Visi Perezida wa US Mike Pence uri mu ruzinduko i Tokyo.

Mike Pence na Shinzo Abe kuri uyu wa kabiri i Tokyo
Mike Pence na Shinzo Abe kuri uyu wa kabiri i Tokyo

Yavuze ko ari ingenzi cyane ko iki kibazo gishakirwa umuti muri dipolomasiya n’ibiganiro, ariko ngo ibiganiro kok bifite icyo bigeraho cyane mu gushyira igitutu ku bashaka intambara nk’uko bivugwa na AFP.

Yagize ati “Mike Pence yumvise akamaro k’ubufatanye mu byagisirikare hagati y’Ubuyapani na US mu gushaka amahoro n’umutekano imbere y’ikibazo cy’intwaro kirimbuzi za Korea.”

Shinzo Abe yabwiye Mike Pence ko Ubuyapani ngo buri kumwe na US 100%.

Ubwo yari yasuye umupaka wa Korea, Mike Pence ari kumwe na Perezida w’agateganyo wa Korea y’Epfo bashimangiye ko hahita hoherezwa vuba uburyo bwo gukumira za misile bwotwa THAAD.

Ubushinwa n’Uburusiya muri week end ishize byohereje ubwato buto bwinshi bw’intambara bwo gutata ubwato bw’intambara  bw’ingabo za USA bwitwa Armada buri muri kariya gace niba buri bwegere amazi ya Korea ya Ruguru, ibintu bisa n’ibica amarenga y’intambara ikomeye.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish