Jacques Chirac yandagaje Nicholas Sarkozy
Jacques Chirac wahoze ayobora ubufaransa yagaye cyane mugenzi we basangiye ishyaka Nicholas Sarkozy ubu uyobora ubufaransa.
Chirac (Ibumoso) ajya yanga no gusuhuza Salrkozy (Hagati)
Ni mu gitabo Chirac yasohoye ku byamuranze mu myaka 12 yamaze ayobora ubufaransa, muri iki gitabo akaba yavuze ko Sarkozy ari « umuhubutsi, ntagirwa inama, ariyumva (Overconfident) »
Avuga ko ahubwo Francois Hollande mukeba wa Salrkozy mu matora y’umukuru w’ubufaransa azaba mu 2012 ari umugabo uhamye kumurusha.
Abakurikiye ibya bano bagabo bemeza ko Chirac yihimuye ku byo Sarkozy yamukoze mu matora yo mu 1995 ubwo Sarkozy yanze gushyigikira Chirac mu kwiyamamariza mandat ya kabiri, yaje no gutsinda.
Chirac yamenyanye na Sarkozy kera akiyobora umujyi wa Paris
Muri iki gitabo cye “Tome 2 des Mémoires de Jacques Chirac“ yanditse mo ati : « simpuza nawe uko tubona ubufaransa, ibyo areba simbisobanukirwa, birimo guhubuka kwinshi »
Chirac yavuyeho mu 2007 ashoje mandat ebyiri aba yemerewe kwiyamamariza, Chirac akaba n’ubu akunzwe cyane mu buzima bwa Politiki y’abafaransa kuko aza ku mwanya wa mbere mu banya Politiki bakunzwe mu bufaransa mugihe Sarkozy ari uwa 32.
Jean Paul Gashumba
Umuseke.com
3 Comments
murareba ukuntu ka sarkozy aragasore karigafite uburanga bwiza cyane.nubu sikabi ariko mbere bwo kari gashamaje pe.
chilac ntago agira umutima mwiza nka sarkozy,we aranavangura,ariko sarkozy niumuntu uzi kubana n’amahanga no guhuza abatavuga rumwe!!!!!!
Uwakwereka ubusore bwa Chirac nubwa Sarkozy wahitamo nde? Chirac arasobanutse me dear! Arashinguye rwose!
Comments are closed.