Digiqole ad

Jackie Mugabo yateguye igitaramo i Kigali nyuma y’imyaka 12 aba hanze

Umuhanzikazi Jackie Mugabo usanzwe uba mu gihugu cy’u Bwongereza agiye gutaramana n’abanyarwanda mu ndirimbo zo guhimbaza Imana. Uyu muhanzi amaze imyaka 12 aba iburayi.

Jackie Mugabo
Jackie Mugabo

Mugabo avuga ko nubwo aba hanze umutima we uhora utekereza u Rwanda bityo akaba ariyo mpamvu yifuje kuza kumurikira abanyarwanda Album ye ya mbere ndetse akishimana nabo.

Mugabo avuga ko aririmba mu Kinyarwanda nubwo ngo hari amagambo amwe namwe ari mu cyongereza mu bihangano bye.

Uyu muhanzi azataramana n’abakunda Gospel Music ku cyumweru tariki 25 Kanama muri Sports View Hotel guhera saa cyenda z’amanywa aho azafatanya n’abandi bahanzi bamenyerewe mu Rwanda nka Dominic Nic, Patient Bizimana, Liliane Kabaganza na Gaby Irene Kamanzi. Kwinjira ni ibihumbi bitanu.

Jackie avuga ko aheruka mu Rwanda mu gihe yasuraga ababana n’ubumuga b’i Gatagara aho yabaririmbiye, arabasengera ndetse anatanga ubufasha kuri bamwe na bamwe muri icyo gihe.

Jackie Mugabo aba hanze n'umuryango we ariko avuga ko umutima we uhora mu Rwanda
Jackie Mugabo aba hanze n’umuryango we ariko avuga ko umutima we uhora mu Rwanda
Ni umuririmbyi w'indirimbo zihimabaza Imana
Ni umuririmbyi w’indirimbo zihimabaza Imana

 

Patrick KANYAMIBWA
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Jacky arakaza neza mu Rwanda. Uretse ko atari umuhanzi nk’uko mubyamamaza. Icyakora aseka neza! Abazajya mu gitaramo cye bazababwira, she can’t sing. Akoresha ama CD yafatiwe muri studio ubundi akaririmbira kuri microphone ifunze.Maze kujya mu bitaramo bye bibiri hano mu Bwongereza ariko usanga rwose impano yo kuririmba atari iye. Ariko iyo ni analyse yanjye, singire uwo mbuza kuzitabira igitaramo.

  • Rwose ashobora uba akunda kuririmba ariko si impano ye na mba kuko ntabyo ashoboye, maze kumwumva kenshi yaje inaha. Si umuhanzi wo gukora ibitaramo rwose wenda yaririmba muri choir ari hamwe n’abandi ariko gukora concert mbona byarushaho gutuma abantu bamukuraho icyizere.

  • Ibyo ni ibyanyu ama ctitiques nkayo ntacyo avuze gusa twe tumuzi nk’umuhanzikazi uririmba neza indirimbo zihimbaza immana ntabwo tumukeneyeho ibyo byinshi wowe uzi icyo nzi nuko twebwe hano mu rwanda amatorero yashoboye kugeramo twaramukunze cyane, kandi ni umugore utarataye umuco nkabo tujya tubona benshi bagera mu mahanga bakigira ibyo batari byo.

    Courage Jacky Mugabo ndagukunda cyane kubwindirimbo zawe zirimwo umwuka uhimbaza uwiteka jyewe maze kumwumva birenze inshuro ebyiri ariko narazikunze nkuko mwabivuze aseka neza koko ni na mwiza kandi akari ku mutima gasesekara ku munwa yaje mwitorero nsengeramwo ku muhima numva twakwigumanira.

    Kandi icyo nzi nuko nizo ndirimbo uvuga ziri mu ka cd ibyo aribyo byose niwe uba waziririmbye ntbwo ijwi ari iryo atira.

    Uwiteka yamugabiye impano uko ashaka nawe wandika ibindi nawe uwiteka azaguhe ibyawe. Immana igufashe ntugapfobye ibyabandi nta nyungu wabibonamwo.

Comments are closed.

en_USEnglish