Digiqole ad

Jackie Chan n’ubugugu bwinshi ku ndege ye bwite

Uyu mukinnyi w’amafilm wo muri Hong Kong biravugwa cyane ko afite ubugugu bwinshi cyane ku ndege ye bwite aherutse kugura ifite agaciro ka miliyoni 30US$.

Jackie Chan imbere y'indege ye bwite/Photo Internet
Jackie Chan imbere y'indege ye bwite/Photo Internet

Nta muntu, yemwe n’aba hafi cyane mu muryango we, yemerera kuba yayicaramo mu gihe icyo aricyo cyose.

Ndetse ngo ntibyatunguye benshi kuba aherutse guha akazi abantu babiri bashinzwe gucunga iyi ndege by’umwihariko.

Gukabya kwiharira iyi ndege kuri Jackie Chan, ngo byagaragaraye kuri uyu wa kane tariki 28 Werurwe ubwo yayimurikaga i Shangai, China, ariko ntareke hari umuntu uyikandagiramo emwe n’abo mu muryango we hafi cyane bari aho.

Jackie Chan yatanze amabwiriza kuri bariya bakozi yahaye akazi, areba cyane cyane abazabasha kuyikandagiramo.

Ayo mabwiriza yanditse ni aya:

1) Uwinjiyemo nta kintu na kimwe agomba gukoraho usibye kwicara
2)Ushatse kugendagenda muriyo agomba gukuramo inkweto yambaye.
3) Nta muntu n’umwe wemerewe kwicara mu mwanya wa nyirayo (Jackie).
4) Ntawugomba gukora ku rugi asohoka cyangwa yinjira.

Iyi ndege, Jackie Chan yayiguze i Sao Paolo muri Brazil mu ntangiriro za Gashyanyare uyu mwaka, nyamara n’abo mu muryango we ba hafi mbarwa ngo nibo bamaze kuyikandagizamo ikirenge.

Ni bwite ku buryo yandikishijeho izina rye
Ni bwite ku buryo yandikishijeho izina rye
Aha ni tariki 5 Gashyantare 2012 mu muhango wo kuyimenaho amazi (kuyimurika bwambere) i Shangai
Aha ni tariki 5 Gashyantare 2012 mu muhango wo kuyimenaho amazi (kuyimurika bwambere) i Shangai

Source: shangaipost.ch

Egide RWEMA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • abaswa baragwira kweli, yanga ko bayikandagiramo se ko napfa bazayibinagira batanabimushima?!!!!!!!!!!!!!!

  • Money Talks

  • Ibi nibyo bita INKIRABUHERI!!!!!

  • ibi birarenze bamwe babyita ubusuma jye sinzi uko nabyita gusa si jacky wenyine no mu rwanda abo barahari gusa bajye bibuka ko ari iby’isi

  • haah!!ushiz’impumpu yibagirwa cyamwirukatsaga,gukira byibagiza gukinga umurengw’usiginzara,itonde itonde banz’umenyuwuriwe.may be he can tkink about last 2en future.thx

  • wenda ahari azi ko napfa bzayimushyigurana, yewe habe n’baba ryayo bazamugerekaho, nyiyihemure buke!!

  • Jackie arikwirata kabisa!!

  • ngewe ariko ndumva mumurenganya cyane!!!! none se si uburenganzira bwe? none se abandi bo bazabibahambana?

  • Jacky we ndakwemeye ushaka azagure ye ntihagire uguseka no murwanda barahari cyane cyane mu bayobozi mu nzego zibanze

  • Ubundi Jackie n’umukinnyi mwiza ariko ubugugu bwe bunyibukije umusore cyera wigeze gitira ikoti mugenzi we, ngo atahe ubukwe, maze bazaguhurira na nyiraryo murubwo bukwe, uwatiye ikoti yakwegama kurukuta, uwarimutuje akavuza induri ngo araryangiza , yahaguruka , yakwifata mumufuka , ati ushobora kuza kwangiza imifuka ubudodod bugapfuka, yafunga ibifungo ati suko baryambara , wakagombye kurifungura akayaga akakinjira….urumva rero , ibintu birasa, icyakora icyo nakubwira cyo nuko , haba harimo ubutindi bwakavukire no kuba warabonye ibintu waravunitse kuburyo utanatecyerezaga….ngibyo ibya jackie chan

  • None se buriya iriya ndege ni iyiki? azajya yitemberamo cyangwa ni ukuyiparika ngo ajye ayireba gusa? narumiwe

  • buriya afitimpamvu yabikoze kuriya, erega nimurwego rwumutekano we, uwowita umuvandimwe cyangwa inshuti yawe yahafi niwe hadui wawe wambere.

Comments are closed.

en_USEnglish