Digiqole ad

J.Assange ababajwe no kumuvaniraho ibirego ko yashoye abana mu busambanyi

 J.Assange ababajwe no kumuvaniraho ibirego ko yashoye abana mu busambanyi

Jullian Asange umaze imyaka itatu akurikiranwa kubwo kumena amabanga y’abakomeye

Abashinjacyaha muri Sweden bavuze bakuyeho ikirego cyo gushora no guhatira abana ubusambanyi cyaregwaga Julian Assange washinze ikinyamakuru Wikileaks ngo kuko igihe cyo gukora iperereza kuri ibyo byaha cyabarangiranye ariko bavuga ko bazakomeza kumukurikirana ku bindi byaha ashinjwa.

Jullian Asange umaze imyaka itatu akurikiranwa kubwo kumena amabanga y'abakomeye
Jullian Asange umaze imyaka itatu akurikiranwa kubwo kumena amabanga y’abakomeye

Iki kemezo ariko nyiri ubwite ntiyakishimiye namba kuko ngo we yashakaga ko kigumaho akaziregura akaba umwere. Nkuko byatangajwe n’umwunganira mu mategeko Per Samuelsson.

Yagize ati “umukiriya wanjye ntashaka ko ibyo ashinjwa bivanwaho, we arashaka kwiregura akiyeza.”

Assange washinje ikinyamakuru cyamenaga amabanga y’ibihugu bikomeye n’ababiyobora, ibyo ashinjwa byose avuga ko ari uburyo bwo kumuharabika kuko yashyize akagambane n’amabi y’abakomeye ku isi ku karubanda.

Ubu aracyakurikiranyweho ibyaha birimo gufata umukobwa ku ngufu.

Assange yahungiye muri Ambassade y’igihugu cya Equateur mu Bwongereza kuva mu 2012, ahunga gufatwa agashyikirizwa Leta ya Washington kubwo kumena amabanga yayo muri Wikileaks.

Iki kikinyamakuru cyasohoye inyandiko nyinshi z’amabanga za Leta z’ubumwe z’amerika areba kandi n’ububanyi n’amahanga bwayo.

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Uyu mugabo ndamwemera yatsinze igitego cy’umutwe belizebubu umukuru wa mashitani(America).Ubwo yashiraga kukarubanda amabanga ya merica nuko ineka isi yose na bambari bayo bakomeye.Nka scandal yo kumviriza telephone igyendanwa ya Angela melikeri wu budage na bandi na bandi.Imana ijye ikomeza imurinde shitani na bambari bayo western’s

Comments are closed.

en_USEnglish