Digiqole ad

Iyo mu Rwanda baza kubaha uburenganzira bwa muntu nta Jenoside yari kuba

Kuri uyu wa kane tariki 10/4/2014 mu muhango wo kwibuka  inzirakarengane za zize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994  ku cyicaro cya komisiyo y’uburenganzira bwa muntu, umuyobozi wa komisiyo  Nirere Madeleine yatangaje ko komisiyo y’uburenganzira bwa muntu ifite inshingano yo gukangurira abanyarwanda uburenganzira bwabo no kubamenyesha ibindi bijyanye n’ uburenganzira bwabo.

Umuyobozi wa komisiyo Nirere Madeleine avuga ko iyo abanyarwanda bubaha uburenganzira bwa muntu nta Jenoside iba yarabaye
Umuyobozi wa komisiyo Nirere Madeleine avuga ko iyo abanyarwanda bubaha uburenganzira bwa muntu nta Jenoside iba yarabaye

Nirere Madeleine yavuze ko umuntu uw’ariwe wese ari umunyagitinyiro akwiye icyubahiro kugirango adahungabana kuko umuntu afite uburenganzira bwo kubaho, nk’uburenganzira ndakumirwa.

Ati” mu byukuri nta muntu ufite uburenganzira bwo kuvutsa mugenzi we ubuzima, uretse kwibuka abazize jenoside  no kubaha icyubahiro cyabo, ariko hagomba kuzirikana ko umuntu akwiye icyubahiro n’igitinyiro”.

Nirere Madeleine  yakomeje avuga ko abanyarwanda bagomba kubaha ubuzima bw’umuntu, bakubaha ubuzima bwabo bw’ite kuko utubaha ubuzima bwe ntabwo ya kubaha ubuzima bw’undi.

Nirere yasobanuye ko kwibuka ari ugukebuka ukareba, ugasubiza amaso inyuma kugirango ibyabaye batazongera kubaho ukundi kuko iyo mu Rwanda hazakubaha uburenganzira bwa muntu nta jenoside yari kubaho.

Iyi komisiyo ivuga ko  yagiyeho  nyuma ya Jenoside, mu nshingano zayo harimo kubahisha uburenganzira bwa muntu.

Iyi komisiyo ituruka ku masezerano ya Arusha, yatekerejwe mu 1992 mu masezerano y’amahoro ya Arusha hagati ya RPF-Inkotanyi  na Guverinoma  yariho icyo gihe. Aho hateganywaga ko hazashirwaho komisiyo y’uburenganzira bwa muntu izakurikirana icyari cyo cyose kizahungabana uburenganzira bwa muntu ndetse  ikanigisha abanyarwanda ku bijyanye n’uburenganzira bwa muntu.

Icyo gihe bitewe na Leta, amasezerano y’Arusha atarashizwe mu bikorwa nkuko byari biteganyijwe kuko intambara yarakomeje hakorwa na Jenoside, nyuma ya jenoside  nibwo komisiyo yongeye gutekerezwaho iza guhabwa zashingano.

Mu byo iyi komisiyo ikora ubu harimo ugukangurira abaturage uburenganzira bwabo, gusura abafunzwe muri gereza kugirango harebwe niba hubahirizwa uburenganzira bwabo.

Nka komisiyo ubu, yemeza ko ari ngombwa gufatanya n’abanyarwanda  kwibuka kuko  n’inshingano zayo nk’uko byatangajwe na Nirere Madeleine.

Umuyobozi wa komisiyo atangiza umuhango wo gucana urumuri rw'icyizere
Umuyobozi wa komisiyo atangiza umuhango wo gucana urumuri rw’icyizere
Bamwe mu bitabiriye uyu muhango
Bamwe mu bitabiriye uyu muhango
Bafashe umunota wo Kwibuka abazize Jenosidecyubahiro inzirakarengane za zize jenoside yakorewe abatutsi
Bafashe umunota wo Kwibuka abazize Jenosidecyubahiro inzirakarengane za zize jenoside yakorewe abatutsi

Daddy SADIKI RUBANGURA
ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish