Digiqole ad

Iyo Amerika itabara yari gukiza abasaga 300,000 muri Jenoside -Clinton

Mu gihe u Rwanda rwitegura kwibuka ku ncuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994, uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Bill Clinton yongeye kwicuza kuba igihugu cye ntacyo cyakoze ngo gihagarike jenoside yahitanye inzirakarengane zisaga miliyoni.

Bill Clinton ahora yicuza kuba igihugu cye ntacyo cyakoze ngo gitabare abicwaga muri Jenoside Photo: sultanknish.blogspot.com
Bill Clinton ahora yicuza kuba igihugu cye ntacyo cyakoze Photo: sultanknish.blogspot.com

Yabitangaje mu kiganiro cyatambutse kuri televisiyo ya CNBC cyitwa “CNBC Meets” yagiranye n’umunyamakuru uzwi cyane witwa Tania Bryer, nk’uko tubikesha The New Times.

Uyu mugabo wari Perezida w’Amerika ubwo habaga Jenoside, yatangaje ko iyo igihugu cye gitabara u Rwanda nibura kimwe cya gatatu cy’abapfuye (abasaga 300,000) baba bararokotse.

Si ubwa mbere Clinton avuga ko yicuza kuba igihugu cye cyaratereranye u Rwanda ubwo inzirakarengane z’Abatutsi zicwaga urw’agashinyaguro amahanga yose arebera.

Ku itariki ya 25 Werurwe 1998, ubwo yasuraga u Rwanda ku nshuro ya mbere yasabye imbabazi kuba igihugu cye nta kintu cya koze ngo gihagarike jenoside.

Yagize ati “Umuryango mpuzamahanga, hamwe n’ibihugu by’Afurika bakwiye kwemera uruhare rwabo muri aya marorerwa, ntitwatabaye byihuse ubwo ubwicanyi bwatangiraga.

Ntabwo twakabaye twaremeye ko inkambi z’impunzi zihinduka ubuhungiro bw’inkoramaraso. Ntabwo ubu bwicanyi twahise tubwita izina ryabwo nyaryo: Jenoside.

Ntabwo twahindura amateka, ariko twashobora ndetse twakora icyo aricyo cyose mu mbaraga zacu ngo twubake ejo heza hazaza hazira ubwoba ahubwo huzuye icyizere.”

Avuga izi nkambi z’impunzi, Perezida Clinton yavugaga izo mu Burasirazuba bwa Congo zacumbikuye bamwe mu basize bakoze Jesoside yahitanye abasaga miliyoni mu gihe cy’iminsi ijana, ndetse ngo bagerayo bagakomeza gufashwa n’imiryango mpuzamahanga inyuranye, ku buryo byabafashije kongera kwisuganya bagashinga umutwe ugatera igihugu.

Bill Clinton avuga ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zitakabaye zararyumeyeho zikicecera, zikarebera abicwaga, aha ahamyako iyo nibura bohereza abasirikare 10,000 bonyine, hari kugira abarokoka mu nzirakarengane zicwaga zitabaza .

Inzobere mu bya politiki zivuga ko impamvu nyamukuru yatumye Amerika idatabaye mu Rwanda, ari uko yari imaze igihe gito (mu 1992) itakaje abasirikare benshi cyane muri Somalia.

UBWANDITSI
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Ahaaa!!!Nyakubahwa Clinton arabivuga se arabizi!!ABATUTSI barishwe gusa se ko ahubwo bariwe n’imbwa!!!Nyagasani wenyine niwe uzi icyo gukora!

  • n’importe quoi!

  • Naba nawe ari mubumva uburemere bwibyatubayeho. nabandi bose bakabaye babyumva bakabyemera bakareka guserereza abayobozi bacu nabo bayobora. ntacyo ariko tuzahora dushimira umuprésidant wacu nabamufashaga kuba yaradukijije. Umugisha k’ubanyarwanda.

  • nibyiza kwicuza akanemera amakosa yakozwe
    ariko bakagombye no gutabara aba congomani bavuga ikinyarwanda babuze amerekezo,nabyo ntibaza byicuze byararangiye,imyaka 18 bamaze mubuhunguro amahanga ya buze icyo akora koko,birababaje none nabari bihambye ngo baragiye mai mai irabatwikiye barongeye barahunze,birababaje,

  • ibisambo gusa!! kuza gushakira amaramuko kumaraso y’abantu! amakuru yose wari uyafite hanyuma urigira nyoni nyinshi ngo “iyo Amerika iba yarohereje ingabo mu Rwanda, abantu 300,000 bari kurokoka”!!! abandi se bo? mwatanze ibitambo kugirango muhaze inda zanyu gusa warangiza ngo clinton foundation! illuminati gusa gusa! IMANA IKUBABARIRE.

    • kalisa we ibyuvuze ndabyemeye pe,aba bagabo ni ibisambo nabo bafatanyije,barangiza ngo clinton foundation batujijisha gusa,umutima uzahora ukurya,uruhare rwa america ntawarushidikanyaho mu byabaye,gusa the Time will tell us the truth,

  • The real face of the devil. Gukiza bamwe ukica abandi. Ni ikihe gihugu cyafashije abanyagitygu benshi mu mateka y’isi? Ni ikihe gihugu cyateye ibindi bihugu byinshi mu mateka? Atomic bomb?Kwica, kwiba, ingeso z’umwanda(homosexuality…). Amarira y’ingona.com

    • This Abdullah guy is crazy. ubu ibyo wanditse bihuriye he n inkuru?

  • Hanyuma se Bill Clinton hari uwamubujije gutabara?! Ko ahubwo icyo yakoraga kwari uguhamagarira Ex-FAR guhunga no kwereka RPF aho FAR zari ziherereye ngo bace Ruhinga inyuma? Harya nta mudepite/Senateri wo muri US ku butegetsi bwa B.Clinton wavuze ngo bari bazi ko hari bube massacres amasaha 24 mbere y’uko indege ya Habyarimana ihanurwa ngo hagapfa abatarenga ibihumbi 30??(byo se bizira iki?).

    Erega umunsi byose byashyizwe ahagaragara ubanza na America izatanga indishyi.

    Ngo iyo igihugu cye gitabara hari burokoke abasaga ibihumbi 300?

    Ni nde wamubujije kohereza izo ngabo cg se nibura gushyigikira iza LONI zari mu Rwanda?

    Ni nde wamubujije gusaba LONI ngo itange uburenganzira ingabo zayo zitabare?

    Ni mpamvu ki yamaze iminsi abuza isi yose kuvuga ko abatutsi bariho bashira?

    Ubwo rero tugire ngo yari yitaye ku bicwaga? Ahubwo niyerure avuge ko hari umushinga yashakaga ko wuzuzwa, wo kugeza RPF ku butegetsi maze abatutsi bari mu Rwanda bawubera ibitambo.

    Nyamara kubeshya si byiza.

  • Se ubwo muba muri mu maki ra? Iyo USA iyo ibiki n’ibiki none arashaka kuvuga ko nta makuru yari afite report Dallaire yatangaga ntibazisunikiraga muri turoire n’ahandi, iyo ni remord ahubwo muhame hamwe mwumve nibaza ko Boutros Ghali waretse abanyafrika bene wabo bagapfa ruriya arebera aziruka ku musozi un jour, ntabapfira gushira dukomere kdi twihangane

  • None Amerika yabujijwe na nde gutabara? Kubera iki? Ibyo nibyo bibazo yagombye kudusobanurira, naho ayo mayeri yabo yo turayamenyereye.. Iyo bakurikiranye inyungu zabo niyo isi yose yarimbuka ntacyo bibabwiye. Ameherezo ariko bose bazajya i `kuzimu, kandi umucamanza ni umwe. IMANA YONYINE.

  • Sinjya nsoma abandika ko ngo byari byaravuzwe ko n`iyo hagira abapfa abatari kurenga 50,000? Njye sinzi niba ari ukuri cyangwa ari ibihuha abantu baba bandika bibaye ari byo wenda wasang ari byo byatumye Clinton atohereza izo ngabo ku bwe zari kurokora nibura 300,000 muri miliyoni yishwe urw`agashinyaguro nk`aho 700,000 bo bagombaga kwicwa!
    Ku bwe rero niba ibijya byandikwa ari byo wasanga ayarijejwe ko hazapfa bariya abari hasi ya 300, 000 bigatuma yumva ari bake nk`aho bo batava amaraso noneho ahitamo kurekera aho none akaba ahisemo kuvuga biriya kuko nta kundi yavuga!

    Rwanda we njya ngira kwifuza kuzakubona utekanye birambye nk`aho ngenda hirya hino maze abanyarwand abose bakabana mu bwisanzure atari ku bwa aba mpatsibihugu kandi abakora politiki nabo bayikora bagamije iterambere rya bose nta gutonesha bamwe ngo abandi bacecekeshwe cg babe ibikangwe.
    Hari uwaririmbye ngo “…i buganda n`ubwo haba heza hate, rwose nta gihugu cyaruta u rwanda.” Ibi ndabyemeza neza nubwo nta butunzi buhambaye dufite u rwanda rutuje, rutekanye rwagira byinshi byiza byatuma buri wese yifuza kuhaba, akaharuhukira, etc

    Twe kurangazwa n`abazungu rero byose babikora ababizi kuko bitabaye ibyo aho twumva hirya hino ku is habaye isibaniro si uko bashyizeho ubushake batabirangiza.
    Ubu se somalia hasize igihe kingana iki abaturage bashira, congo se hashize imyaka ingahe ibibazo ari byinshi abantu bapfa nk`ibimonyo, za sudani se ho bimeze bite?
    Nibavuge bafite uruvugiro kuko ibyo bashakaga byarakozwe , gusa iyaba abanyarwanda ubwacu tutabatizaga umurindi twese hamwe tugahaguruka tukamagana ushaka kumeza umuzi w`amacakubiri muri twe.

  • Banyafurika nkunda, igihe cyose tutazihagararaho, tutazasenyera umugozi umwe, abazungu bazaguma kutwica cg badutindahaze, ubundi nyine barire ay’ingona.
    Erega bo barahungukira.

    Afrika oyee, u Rwanda Oyeeeeeeeeeeeee.

  • IBYO NARI NGIYE KUVUGA UWITWA DEGAULE BYOSE ARABIMVUGIYE !!! TWIHANGANE ABAGIHUMEKA !!!

    TURIHO KUBWAYO !!!

  • Erega bwana cliton igihe kizagera byose bijye ahagaragara? Ese ko utatubwira icyari gutuma ibihumbi 700 byagombaga gupfa kandi ufite abasirikari ibihumbi 10 mugihugu? Rahira ko mutazajya mwivamo buhorobuhoro.None ngo cliton fondation nyuma yogupfusha miliyoni? Tubwize ukuri ikigutera remord nukuri wibitsemo utashobora kuvuga, gushobora kuzakugira umusazi nka dalaire n’abandi mwese mwafatanyije amaraso y’abanyarwanda yababujije amahwemo mpaka ubwo muzagera kwa Rurema kuko byo uko mwagira kose ntimuzayakwepa. Miterand arihe? Nyamara wabona Immana ibikoze mukazava kuri iyi si mutuvunguriye kukuri.

  • Sha mureke i***a twiyubakire u Rwada naho ibyabaye byarabaye, kdi ntibizongera nukuri. mfite ibyiringiro ko imana ikidukunze naho Clinton na bagenzi be bazahorane ikimwaro. Njyewe ndabamenyereye batabara uwo imana yamaze gutabara kuko ntibadukunda, erega abazungu ntibadukunda!

  • Niyivugire kuko ibyabaye ninjye ibizi ubiha nuburemere bwabyo, naho we arateta rwose azae tuganire mubwire uretse no kwicuza no kwiyahura aziyahura kuko ntacyo nakoze.

  • Ibyo CLINTON avuze, nabigereranya n’uko umuntu yanga kugutabara watewe n’abajura cg se abandi bagizi ba nabi, akumva imiborogo no gutabaza kwawe, akinumira hanyuma bamara kukwica, akaza kurira ku mva avuga ko yagukundaga. Ngo ibihumbi 10,000 by’abasirikare B’AMERIKA? Jye ndashaka kumubwira ko amagambo ya AMERIKA yonyine, iyo bayakoresha mbere ya GENOCIDE biriya ntibyari kuba. Ubwo rero wenda aragirango twibeshye ko AMERIKA itari ibizi. Ni iki batamenya gitegurirwa kuri iyi si? ko tuzi neza ko GENOCIDE YATEGUWE SE, watubeshya gute ko AMERIKA ITABIMENYE? UBWO RERO NGO TUGIRENGO ABO BAZUNGU BARADUKUNDA.BYAHE SE? NTIBAKATUBESHYE, INYUNGU ZABO GUSA. BAZI UBWENGE, ALIKO MBONA ARI N’ABAGOME.

  • Irak bayishenye bararangije gukora umushinga wo kuyisana.Hari ibiganiro byinshi byavugaga uko Cuba izategekwa Castro yavuyeho.N’ibindi ni nk’ibyo.Byose biba bizwi ntibakadufate nk’injiji. Ese uwo mushinga we ntacyo umwinjiriza? Umuntu ufite umushinga wo kugemurira amagereza yakwifuza ko zigabanuka?Banyarwanda niduhumuke,ibindi ni amagambo….

  • Merci De Gaule

  • Uyu Clintoni ubwo noneho abyiyemereye ashyirwe ku rutonde rw’abahekuye u Rwanda (ubundi yakekwaga gusa!) kuko mu manza ziburanwa haba muri gacaca cg Arusha haravugwa ngo kuba warirengagije gutabara abari mu kaga kandi ubishoboye. ni hashyirwe ho gacaca yihariye cg se special court imuburanishe kandi rwose Leta ihite imwaka uburenganzira bwo kongera gukandagira ku butaka bw ‘ igihugu yahekuye! iriya mibare niyo atangaza iyo atabara hashoboraga no kurokoka umubare uruta uwo yatangaje!

    • Abeshya nk’uko ahumeka, kandi nyuma yabeshye ibye na wa mugore Monika, arabihakana kandi yarahiye ko atabeshya nyuma arabyemera.

  • Ngo ziriya nkambi ntizarikuba
    ho.nikuvuga ko barigukurikira
    na ziriya mpunzi z’abahutu3
    millions bakazicira mu nkambi

  • Umuntu wese wakarabye inkaba aho ari hose azapfa nabi!!! abimenye niyo azihisha ubutabera cg yumva atakorwaho kuko akomeye! amaraso yo ntazamutinya azamusama!!! none se buriya wenda iyo abantu badapfa ntiyari kubona uko ashinga Clintoni foundation!? wasanga na buriya Ari nawe urimo gusahura CONGO bakabyegeka ku Rwanda baduhagarikira imfashanyo, akaba aduteje ubutindi nyuma yo gutuma abacu bashira! nagende twamweretse ko dufite ubuyobozi bwiza budufasha kwihesha agaciro no kwigira! kubaho kw’imishwi ntibiterwa nubushake bw’agaca! ntacyo u RWANDA ruzaba babishaka batabishaka, we na Tony Blaire nibagumye batwicire igihugu nigihe kizagera bicuze!!

  • Hanyuma se baza gucyura abazungu n’imbwa zabo bijya mu ndege , iyo batwara na bake mu bahigwaga nibura ! Harya srebrenica hicwa abantu barenga ibihumbi byinshi si nyuma yo mu Rwanda , icyo gihe yakoze iki ? Ahubwo bishimira aho byacitse nyuma bakiyita abagiraneza.

  • Clinton namwisabiraga ko hakorwa ibikomeye bagatabara n’ahandi hari gupfa inzirakarengane nka SYRIE , RCD n’ahandi , koko tubone ko noneho bafitiye ikiremwamuntu impuhwe , GENOCIDE zose zabayeho America cg ibindi bihugu bikomeye ntibyari bihari , gira uti aho babona ko ntanyungu direct ntabwo bajyayooooooooo . OTAN ko yakuyeho KUADAFFI , SADAM , BEN RADEN , habura iki ngo SYRIE itabarwe , ibyabereye muri COTE D IVOIRE 2001 aho abaturage bishwe ko ntacyakozwe . nisabiraga u RWANDA umwanya rwahawe muri Securty Council ko rwaharanira ko nta handi hapfa umuntu yaba umwe azize ubusa , akarengane .

  • umuzungu mumuveho murebe ibibazo birikwisi nyamara aribo babifitemo uruhare nibareke kutwereka kabababajwe nibyabaye Africa nitwebwe tugomba kwicyemurira ibibazo tutagize uwo dutegereza kuko turamutse dutegereje mumyaka iri imbere wazasanga Africa ntabantu igifite. Nkuko nyakubahwa Poul Kagame ahora abitwibutsa tugomba kwihesha agaciro ntitugategereze bagasha buhacye baba bafite ikibagenza aho gufasha abantu

  • hahahaha iyo igihe cyo kwibuka kigeze amarangamutima aba menshi.America,abanyaburayi nta rukundo na ruke bagirira Africa Nubwo na RPF Yadutabaye atari Shyashya ko mbona tuyikoramo ariko kuba utaraturutse hanze bagahora bakwishisha cyakora ntawabura kuyishima ko yatumye twiga ariko ubundi……..nzaba ndeba.

  • Nti dukeneye abicuza kuko badusubiza mugahinda, Genocide yamaze igihe kinini itegurwa, igeragezwa, umututsi yarabaye nki inyamaswa iribwa na zose, mu Rwanda si mubuvumo kuburyo ibyahabaga bitari bizwi, so ahubwo ngirango baba bishimira (badushinyagurira)ko ibyo bateguye bigashyirwa mubikorwa, byagenze 100% nkuko byari byateguwe abatutsi barashira. nibirebire!!

  • Ibibazo by’umuntu bimubabaza ku giti cye.nta wundu bibabaza.iyo uvuze ko bikubabaza biba ar’uburyarya.ushobora kubabazwa n’ibyo asize atagukoreye ariko ntubabazwa nawe ubwe.tuvugishe ukuri nk’abakristo.ubabazwa n’uburyo mwari mubanye’icyo yakumariraga cga yari yaragusezeranyije.abazungu bo mubaveho bibarimo mu maraso kwanga abirabura ariko tubasabiye imbabazi Imasna ibe ariyo ireba ibyabo kuko niyo yaturemye mu ishusho yayo.Naho iby’abazana amarangamutima mu mibereho yabo ya buri munsi n’isi ibashuka nta n’umwe uzagenda n’ibyo yavunikiye.waba ukunda abanyamurenge,waba ukunda abagande,waba ukunda abarundi,waba ukunda abavuye muri CONGO,nupfa uzagenda nkawe wenyine kandi uzabazwe ibyo wakoze ku giti cyawe.abo mwavuye hamwe ntacyo bazagufasha.

  • mugesera ari kubizira kandi abari babigizemo uruhari ntacyo bakoze nonengo ntababwe rwandawe gabanya kubonera inzirakarengane!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!11

  • Mumbwire niba no muri siriya naho bazageraho bakicuza?

Comments are closed.

en_USEnglish