Iyo Abanyarubavu bageze muri DRC bafatwa nk’intasi z’u Rwanda
Mu gihe mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa hakomeje kubera intambara, abaturage bo mu Karere ka Rubavu baravuga ko n’ubwo bari basanzwe bahohoterwa iyo bageze muri Congo ariko noneho muri iki gihe byarushijeho gukara kuko ngobose babafata nk’intasi z’u Rwanda.
Abaturage batandukanye twasanze ku mupaka munini ugabanya u Rwanda na DRC babwiye Umuseke ko muri iki gihe mu bice by’Uburasirazuba hakomeje intambara urujya n’uruza rwaragabanutse cyane kubera impungenge z’umutekano wabo.
Abanyarubavu baravuga ko iyo bageze muri Congo akenshi bakorerwa urugomo, bagafatwa bakagafungwa, bakamburwa ibyabo cyangwa bagafatwa nabi mu bundi buryo.
Umusore w’umukongomani witwa Hassan Salum avuga ko Abanyarwanda n’abasa nabo muri Congo bahura n’ihohoterwa rikomeye, ndetse ngo we ubwe yambuwe ibintu bifite agaciro ka miliyoni 2,5 agiye kurega baramushwishwiriza kuko ngo asa n’abanyarwanda.
Ati “Muri congo iyo umuyobozi ahagurutse kavuga ngo umuyarwanda wese ni umwanzi adasobanuye niba ari uwambaye imyenda ya gisirikare, niba ari umuturage bituma nabo batwanga.”
Ariko ngo aho abakongomani bakoreye imyigaragambyo kuwa kane w’iki cyumweru, ngo byarushijeho kongera urugomo bakorerwa. Udafashwe akekwaho kuba maneko y’u Rwanda bamufata bavuga ko afitanye isano na M23.
Sangwa Fidel nawe yabwiye Umuseke ko kuwa kane, murumunawe wiga muri Congo, yafashwe afungwa igihe cy’amasaha abiri ngo bavuga ko ari maneko w’u Rwanda.
Agira ati “Kugeza uyu munota nta gaciro umunyarwanda afite hariya hakurya, kuhagera ni ukwicungira umutekano wowewe ubwawe. Ndahamya ko hari abantu benshi bafungiyeyo babuze gikurikirana cyane cyane urubyiruko.”
Umubyeyi wajyaga gucururiza amata muri Congo aravuga ko abakiliya batakishimiye ibicuruzwa byabo, ntakizere bakibafitiye kandi ngo ntibakibagurira.
Ikifuzo cy’aba baturage ngo ni uko hakorwa igishoboka cyose imishyikirano hagati ya M23 na Leta ya Congo igakomeza, amahoro akagaruka ubucuruzi n’imibereho ya buri munsi igasubira nk’uko yari isanzwe.
N’ubwo bimeze gutya ariko kumipaka yombi umunini n’umuto ntibibujije ko bamwe bambuka bajya kwiga abandi bajya gukora imirimo itandukanye muri Congo kabone n’ubwo baba bafite impungenge ko hari ikibi gishobora kubabaho.
Vénuste Kamanzi
UM– USEKE.RW
0 Comment
Ni ukuvuga ko uwakuruye intambara hagati ya M23 na Congo yahemukiye abanyarwanda.
Niba hari abanyarwanda bigira muri M23,nibafatirwa muri congo ni akazi kabo!no mu Rwanda uketsweho kuba muri FDLR wamanikwa!
abantu nibumve ko inkoni ikubise
mu ka so uyienza urugo.
Nanjye ntyo! Ko muzi ko tutabanye neza mwabaye muretse kujyayo? Buri gihugu gifite uko gicunga umutekano wacyo. Natwe Congo iduteye, abacongomani bari mu Rwanda ni ko twabafata. Nguko uko Afrika ibayeho.
Wajya murikongo urumunyarwanda wumva byashoboka?hakwiyekujya abibohora bazirubwoko bwabo,cyane abavugikinyarwanda,guheraryari umuntu wize kukigo cyimasisi zone ku bustani twicaraga hasi kd harintebe twaziraga ubwoko.
IYO URUGO RW’UMUTURANYI RURWAYE IBINYORO UCA IMBATURA.
Ariko ubundi baba baajya he?
Ariko se ibyo n’ubwo atari ibyo gushyigikirwa, biratangaje ku gihugu kiri mu ntambara? Iyo habaye umukwabu hafatwa abangana iki?Nyarukira kwa Kabuga.
kucyi abayobozi bibihugu byombi badakemura ikicyibazo cyabaturage babo?cyangwa hari kimwe kitabagira?
Arikose ubundi baba bajyahe? ntibabona ko ali muli zone de combats? abakongomani babacaho bahunga nabo ngo bagiyeyo,ahubwo kuba babasha kugaruka n,uko abacongomani bagira impuhwe!!
Congo ntimuyirenganye, umuntu yirwanaho uko ashoboye kandi iyo urebye neza ntabwo twera de.Laurent Nkunda abahe?Runiga aba he?Ntaganda yahungiye he? lisiti ni ndende kuki baza mu Rwanda niba nta sano u Rwanda rufitanye n’iyo ntambara?bahungire muri Uganda, centrafrica cyangwa Angola, u Burundi n’ahandi.
Muba mugarutse kuruhukasha,none M23 siyacu?nimwe muba muvuye kurwanya reta ya cong.
abanyarubavu kuba bajya muri congo suko bayikunda ahubwo nibyo bakurayo. ntamunyarwanda wakwishimira intambara kuko intambara tuzi aho yatugejeje. aba congo mani bagomeze kwihangana. babahereze
ACA MANENO.
Muba mujyahe mwabatishobo
ye mwe
Comments are closed.