Digiqole ad

Itsinda ry’Abanyamali rigiye kubaka Hoteli mu Rwanda

Itsinda ry’abanyamahoteli rizwi nka Azalaï rikomoka mu gihugu cya Mali ryamaze gutangaza ko nyuma yo kubaka izina mu burengerazuba bwa Afurika ubu batumbereye Afurika y’Iburasirazuba hoteli yabo ya mbere baka bagiye kuyubaka i Kigali mu Rwanda.

Mossadeck Bally, umuyobozi w'iri tsinda.
Mossadeck Bally, umuyobozi w’iri tsinda.

Mossadeck Bally, umuyobozi w’iri tsinda yatangarije ikinyamakuru JeuneAfrique dukesha iyi nkuru ko bamaze kubona ubutaka, ndetse mu mezi macye ari imbere baza gutangira ibikorwa byo kubaka Hoteli yabo ya mbere mu Burasirazuba bwa Afurika.

Kuba iyi Hoteli ngo biri muri gahunda ndende yo kwagura ibikorwa byabo hirya no hino ku mugabane wa Afurika kugera mu mwaka wa wa 2020.

Kuba abanyamahanga n’abanyarwanda ubwabo bakomeje kwitabira kubaka amahoteli menshi mu Rwanda bifitiye akamaro u Rwanda mu buryo bwo kuzamura imitangire ya serivisi z’amahoteli ariko kandi binaha akazi abatari bacye, bikazamura ubukungu bw’igihugu n’abagituye.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • izubakwa he ?

  • iyo hotel izubakwa he?ngo dutangire kwisabira akazi .

Comments are closed.

en_USEnglish