Digiqole ad

Itsinda ry’abadepite bo muri Israel riri i Kigali mu ruzinduko ntsuramubano

Intumwa za rubanda za turutse mu Nteko Nshingamategeko yo mu gihugu cya Israel ziyobowe na Perezida w’abashyiraho amategeko mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati (Middle East country’s lawmakers), Ronen Plot, zageze i Kigali ku cyumweru mu ruzinduko rw’iminsi ine rugamije gukomeza no kwagura ubufatanye hagati y’ibihugu byombi nk’uko bikubiye mu itangazo ryashyizwe ahagaragara.

Biteganyijwe ko muri uru ruzinduko barimo, izi ntumwa za rubanda muri Israel zizagirana ibiganiro na bagenzi babo bo mu Rwanda.

Impande zombie zizaganira cyane ku kureba ishusho nyayo y’umubano w’ibi bihugu u Rwanda na Israel uko washimangirwa, kureba uko ubushuti ibihugu bifitanye byagira uruhare mu bufatanye, gushimangira ubwumvikane no kwizerana, guteza imbere ubufatanye mu nzego nyinshi no kugirana ubufatanye binyuze mu biganiro hagati y’Inteko Nshingamategeko zombie.

Itangaza ryatangajwe na Israel kandi riravuga ko izi ntumwa za rubanda zizahura n’abayobozi banyuranye ndetse ngo zizanabonana na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame.

Uru ruzinduko ruje nyuma y’igihe gito habayeho gusinyanama amasezerano y’ubufatanye (Memorandum of Understanding) muri Kamena hagati ya Minisiteri z’Ububanyi n’amahanga mu bihugu byombi.

U Rwanda na Israel byatangiye kugirana umubano kuva muri Nyakanga 1962, u Rwanda rubona ubwigenge. Uyu mubano wongeye gushimangirwa mu Ukwakira 1973 ndetse wongera kubyutswa mu kwezi k’Ukwakira 1994.

Nk’uko bikubiye mu itangazo urwego rushinzwe itamanaho mu Nteko Nshingamategeko y’u Rwanda rwashyize ahagaragara, izintuma za rubanda zo muri Israel biteganyijwe ko uyu munsi kuwa mbere tariki 13 Ukwakira zisura ibice bitandukanye bigize Inteko y’u Rwanda.

Ziraza kugirana ikiganiro n’abanyamabanga bakuru b’Imitwe yombi y’Inteko n’abandi bakozi, ziraza kandi kuganira Visi Perezida wa Sena ushinzwe Amategeko no Kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, nyuma ziraza kubonana na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, nyuma zize kubonana na Perezida w’Umutwe w’Abadepite.

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Barakaza neza izo ntumwa zivuye mugihugu kishuti, you welcome to Rwanda

Comments are closed.

en_USEnglish