Digiqole ad

Itsinda J-Kid nyuma yo gusenyuka, bari kugaruka mu muziki umwe umwe

J-Kid  ryakoraga umuziki mu njyana ya RNB na ZOUK rimaze gusenyuka, ubu umwe mubari barigize witwa CYIZA Frank uzwi ku izina rya CYIZA Kakao, ubu yatangiye gukora ubuhanzi ku giti cye (carrier solo). Ubusanzwe iri tsinda ryari rigizwe n’abasore batatu aribo  JABO AKA  DIDDY-ZO ziga ;uri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda na CYIZA Frank AKA KIZ Frank muri SFB.

Abari bagize J-Kid
Abari bagize J-Kid

CYIZA KAKAO ari nawe wafashe iki cyemezo ngo batandukane aganira n’Umuseke.rw yadutangarije ko impamvu aba basore batandukanye atari ugushwana ahubwo ari uko batari batakibona ibintu kimwe, aho wasangaga intego y’muzika kuri buri umwe idahuye nk’iyu ndi.

Bari bafite ikibazo cyo kutagira Manager kandi bose ari abanyeshuri, ugasanga birabagora cyane no kuba kuba batiga kuri kaminuza imwe kandi bakaba batuye ahantu hatandukanye.

Gusa ngo ibi ntibizatuma ubucuti bwabo buzamo agatotsi bazakomeza babane nk’abavandimwe bagirana inama kndi bafashanya nk’ibisanzwe.

Nyuma yo gutanduka, Cyiza Kakao we akaba amaze guhora indirimbo ye wenyine yise “Ndushaho kugukunda” ya Afro Beat yakorewe muri Future Records.

Jay Kidd ni indi group isenyutse nyuma y’uko itsinda rya Just Family.

Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.RW

en_USEnglish