Itorero ry’Abanyarwanda biga mu mahanga ryafunguwe i Gako
Bugesera – Abanyeshuri bagera kuri 276 biga mu mashuri yo hanze y’igihugu cyabo cy’u Rwanda nibo bateraniye mu itorero mu kigo cya gisirikare i Gako, aha bahahererwa amasomo mboneragihugu, amateka, n’icyerekezo igihugu cyabo kirimo. Ryafunguwe kuri uyu wa 30 Nyakanga n’abayobozi batandukanye.
Iri torero ryatangiye kuwa 28 Nyakanga, aba banyeshuri bazamara ibyumweru bibiri bahugurirwa kwitwara neza mu mahanga aho biga, gukunda igihugu cyabo, n’ibindi.
Umuhango wo gufungura iri torero witabiriwe na Ministre w’Urubyiruko n’ikoranabuhanga, Umugaba mukuru w’ingabo z’igihugu, Umuyobozi mukuru wa Police y’u Rwanda, Umuyobozi w’Itorero ry’igihugu, Intumwa ya Ministeri y’Ububanyi n’amahanga ndetse n’abayobozi batandukanye ku rwego rw’Akarere.
Gakwaya Joana umunyeshuri wiga muri Canada, avuga ko nyuma y’Iminsi ibiri gusa bamaze i Gako amaze kwiga byinshi.
Ati “Nibaza ko nyuma y’ibyumweru bibiri tuzamara nzaba maze kwiga ibintu byinshi ngereranyije n’ibyo mbonye muri iyi minsi ibiri gusa, nzaba mfite byinshi byo kwigisha bagenzi banjye batari aha bari muri Canada.”
Atangiza iri torero kumugaragaro Rucagu Boniface umukuru w’Itorero ry’igihugu yasabye aba banyeshuri gukunda mbere na mbere igihugu cyabo.
Ati “ Muza hano ngo muhabwe indangagaciro z’igihugu cyanyu, nimujya ku ishuri mujye muhora muzirikana igihugu cyanyu kiri mu nzira y’iterambere n’ubumwe bw’abagituye.”
Ministre w’Urubyiruko Nsengimana Jean Philbert we yagize ati “ Mbere yo kubabwira ibindi njye ndiheraho, nanjye nabaye mu ngando ndi osi morale, byatumye menyekana cyane kugeza no muri Kaminuza i Butare aho nayoboye abandi muri faculté yose niga muwa mbere.
Kubabwira ibyanjye sicyo cyanzanye ahubwo ndababwira ko buri buzima munyuzemo bugira etapes kandi mugomba kuzitwaramo neza.
Ndabasaba kugira intego n’icyerekezo kuko nibyo bigira umuntu umugabo ndetse akaba yagirira igihugu cye umumaro nirwo rufunguzo.”
Aba banyeshuri biga mu mahanga bateraniye i Gako bagizwe n’abakobwa 72 n’abahungu 204, abayobozi bose bafashe umwanya wo kubaganiriza bagiye babashishikariza gukunda igihugu cyabo, kurangwa n’ubumwe ndetse no kwifuriza ibyiza abagituye.
Aba banyeshuri bavuga ko aho biga mu mahanga bavuga ko aho mu mahanga bahabona amakuru mabi ku gihugu cyabo, ariko bashimishwa n’iyo bageze mu Rwanda bagasanga ibyo babwirwa ari ibinyoma.
Photos/P Muzogeye
Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.RW
0 Comment
ni byiza cyane
Comments are closed.