Digiqole ad

Itorero ry'Abanyarwanda biga mu mahanga ryafunguwe i Gako

Bugesera – Abanyeshuri bagera kuri 276 biga mu mashuri yo hanze y’igihugu cyabo cy’u Rwanda nibo bateraniye mu itorero mu kigo cya gisirikare i Gako, aha bahahererwa amasomo mboneragihugu, amateka, n’icyerekezo igihugu cyabo kirimo. Ryafunguwe kuri uyu wa 30 Nyakanga n’abayobozi batandukanye.

Aba ni bamwe mu banyeshuri biga mu mahanga bari mu itorero i Gako
Aba ni bamwe mu banyeshuri biga mu mahanga bari mu itorero i Gako

Iri torero ryatangiye kuwa 28 Nyakanga, aba banyeshuri bazamara ibyumweru bibiri bahugurirwa kwitwara neza mu mahanga aho biga, gukunda igihugu cyabo, n’ibindi.

Umuhango wo gufungura iri torero witabiriwe na Ministre w’Urubyiruko n’ikoranabuhanga, Umugaba mukuru w’ingabo z’igihugu, Umuyobozi mukuru wa Police y’u Rwanda, Umuyobozi w’Itorero ry’igihugu, Intumwa ya Ministeri y’Ububanyi n’amahanga ndetse n’abayobozi batandukanye ku rwego rw’Akarere.

Gakwaya Joana umunyeshuri wiga muri Canada, avuga ko nyuma y’Iminsi ibiri gusa bamaze i Gako amaze kwiga byinshi.

Ati “Nibaza ko nyuma y’ibyumweru bibiri tuzamara nzaba maze kwiga ibintu byinshi ngereranyije n’ibyo mbonye muri iyi minsi ibiri gusa, nzaba mfite byinshi byo kwigisha bagenzi banjye batari aha bari muri Canada.”

Atangiza iri torero kumugaragaro Rucagu Boniface umukuru w’Itorero ry’igihugu yasabye aba banyeshuri gukunda mbere na mbere igihugu cyabo.

Ati “ Muza hano ngo muhabwe indangagaciro z’igihugu cyanyu, nimujya ku ishuri mujye muhora muzirikana igihugu cyanyu kiri mu nzira y’iterambere n’ubumwe bw’abagituye.”

Ministre w’Urubyiruko Nsengimana Jean Philbert we yagize ati “ Mbere yo kubabwira ibindi njye ndiheraho, nanjye nabaye mu ngando ndi osi morale, byatumye menyekana cyane kugeza no muri Kaminuza i Butare aho nayoboye abandi muri faculté yose niga muwa mbere.

Kubabwira ibyanjye sicyo cyanzanye ahubwo ndababwira ko buri buzima munyuzemo bugira etapes kandi mugomba kuzitwaramo neza.

Ndabasaba kugira intego n’icyerekezo kuko nibyo bigira umuntu umugabo ndetse akaba yagirira igihugu cye umumaro nirwo rufunguzo.”

Aba banyeshuri biga mu mahanga bateraniye i Gako bagizwe n’abakobwa 72 n’abahungu 204, abayobozi bose bafashe umwanya wo kubaganiriza bagiye babashishikariza gukunda igihugu cyabo, kurangwa n’ubumwe ndetse no kwifuriza ibyiza abagituye.

Aba banyeshuri bavuga ko aho biga mu mahanga bavuga ko aho mu mahanga bahabona amakuru mabi ku gihugu cyabo, ariko bashimishwa n’iyo bageze mu Rwanda bagasanga ibyo babwirwa ari ibinyoma.

3
Abanyeshuri biga mu mahanga bari mu ngando i Gako
4
Aha bari kuri morale munzu mberabyombi bategereje abayobozi
5
Mu gihe cy’indirimbo yubahiriza igihugu
6
Umuyobozi w’itorerory’igihugu Rucagu Boniface na Ministre Nsengimana w’urubyiruko bari abashyitsi bakuru
7
Mu gihe cy’Indirimbo yubahiriza igihugu aba ni Gen P Nyamvumba na IGP E Gasana
8
Abanyeshuri bose hamwe bagera kuri 276 biga ku migabane hafi yose y’Isi bari i Gako
9
Mu mwanya w’ibiganiro
10
Abanyeshuri baratozwa indangagaciro z’igihugu cyabo
11
Kuri morale
14
Hon Jean Philbert Nsengimana yabasabye kugira intego ku buzima bwabo
16
Baratuje barumva impanuro z’abayobozi
Hon Rucagu Boniface yabasabye kubaka u Rwanda rw'ubumwe
Hon Rucagu Boniface yabasabye kubaka u Rwanda rw’ubumwe
Safari
Afande Safari yababwiye ku biranga umunyarwanda nyawe
Intumwa ya MINAFFET
Intumwa ya MINAFFET
Aha Ministre yababwiraga ati "nari osi morale ukomeye cyane"
Aha Ministre yababwiraga ati “nari osi morale ukomeye cyane”
Aba banyeshuri bishimanye cyane na Ministre w'urubyiruko bamusaba kwifotozanya nawe
Aba banyeshuri bishimanye cyane na Ministre w’urubyiruko bamusaba kwifotozanya nawe
Minister yabasizemo urwenya asiga baseka, bamwe bifuzaga ko bagumana
Minister yabasizemo urwenya asiga baseka, bamwe bifuzaga ko bagumana
Abayobozi b'inzego za gisirikare n'iza gisivile bari basuye aba banyeshuri
Abayobozi b’inzego za gisirikare n’iza gisivile bari basuye aba banyeshuri
Mugisha David wiga muri Uganda aravuga ibyo ategereje muri izi ngando
Mugisha David wiga muri Uganda aravuga ibyo ategereje muri izi ngando
Gakwaya Joana wiga muri Canada avuga ko amaze kubona byinshi mu minsi ibiri gusa
Gakwaya Joana wiga muri Canada avuga ko amaze kubona byinshi mu minsi ibiri gusa

Photos/P Muzogeye

Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Impundu ziri hafi kuvuga

  • nizereko bakoze na introduction,nigitamaduni,rwose abobana burwada ntibazapfube.

  • MURAKAZA NEZA IWANYU BANA B’URWANDA, EREGA IZO MBARAGA ZANYUN ZIRZCYENEWE MUKUBAKA URWABABYAYE. MURABEREWE GUSA BISHOBOTSE MWANAGUMA MURI IYO UNIFORM KABISA. NYAGASANI ABARINDE

  • Ubwo bisigaye bivugwa reka nivugire. Ntamuhutu wiga mu mahanga mba mbaroga?

    • Ahubwo urarwaye bakuvuze, ibyo ubivuze uhereye kuki? Imitekerereze nk’iyo ufite ntikwiye uyu munsi. Abanyarwanda dukwiye kurenga ingengabitekerezo nk’izi. Jye nzi benshi bigayo. Ujye ujya kuvuga ibintu ubanze utekereze neza.

      • abahutu ubireberahe urwanda ruracyafite ikibazo ku bantu nkamwe

      • wowe utameze nka Kazungu se wabimenye ute ko hari abahutu bigamo?mwese mukwiye kujya mu bitaro bimwe,gusa wenda uburwayi bwanyu ntibungana ariko mwese murarwaye n’ubwo ubyikuraho.

        • ngo abasazi babiri barahuye umwe ati ariko warasaze undi nawe ati ndabona warasaze kundusha! aba nabo ni uko bombi bararwaye kandi kimwe!

      • Cyakoze wowe ukwiye Iwawa ingando nta n’icyo zakumarira na gato

    • ufite ikibazo gikomeye kabisa,nabo barahiga kandi nabahungiyeyo barahari ahubwo wakwibaza uti kuki bo bataza nkabandi nik batinya?uzabatubarize ndabona ubababaye.

  • ESE BIYANDIKISHIRIZA HEHE ! CYANGWA NAHO HABA IKIMENYANE NIBAJYE BABITANGAZA
    NABANDI BABIMENYE INGANDO NTAWE ITAZIKENEYE

    • uri imbwa koko amatangazo za radion zaravuze ziraruha niba utarabyumvise se kubera ubu nanga bwawe ubwo warengenye nde?uzaze ubutaha

      • Wowe umwise imbwa ubwo umurushije iki? Kuba atarabashije kubimenya bitewe wenda no kutumva radio bigatuma agira uko atekereza kudafututse ntibyaguhaga uburenganzira bwo kumutuka. Usebeje gusa ababyeyi bakubyaye!

        • simututse rwose kuko niwe wiyise imbwa ubwo niko yitwa kuko imbwa niyo yohereje iyo comment izina niryo muntu nicyo nashatse kuvuga

  • turabishimiye barakaza neza murwababyaye nibite kumaso atangwa kuko nibanze kdi twabasaba kuba tembereza ahashoboka mu Rwanda bakagenda badutangira ubuhamya koharicyo tumaze guhindura myuma yamarorerwa yatubayeho ngoho nimukomereza murakarama

  • Jye nayobewe niba ari abanyeshuri cg ari abasilikali? cg ni abanyeshuri b’abasilikali.

    • nabanyeshuri bambaye imyenda ya gisirikare kuko bakoreye amahugurwa mukigo cya gisirikare

  • wowe Kazungu ukeneye kujya I Ndera.

  • Nibyiza ko urubyiruko rusobanurirwa amateka, aha igihugu kigeze naho cyerekeza.

    • aho kurubwira amateka murarubeshya. amateka y’urwanda ubu ni ibinyoma n’amahimbano.

  • Ministre Philbert yabeshye!Ntabwo yayoboye faculté ahubwo yabaye umunyeshuri uhagarariye abandi muri faculté.Kuko umuyobozi wa faculté yitwa Doyen(Dean) kandi aba ari umwarimu

    • Nta bwo abeshya kuko buri faculty igira umunyeshuri uyihagarariye ari we bitaga REPREFAC (REPRESENTANT DE LA FACULTE) wowe rero UWERA bigaragara ko utigeze wiga i Butare jya uvuga ibyo uzi,ikindi wenda atababwiye ni uko yabaye president wa AGEUNR,umuryango uhuza abanyeshuri ba kaminuza nkuru y’u Rwanda.ubwo rero rekera aho.

      • Dan simbeshya ahubwo usubiyemo ibyo navuze.Nanjye navuzeko yabaye REPREFAC:umunyeshuri uhagarariye abandi ntabwo yayoboye faculté kuko umuyobozi wa faculté aba ari doyen kandi doyen aba ari umwarimu

        • @Uwera, ko mbona uzi gutsimbarara kumakosa yawe, ubwo nahandi nuko ubigenza! Bagukosoye ariko ukomeza gukururana utemera. Minister ntabeshya kandi yatuyoboye neza va mumagambo! Salus

          • Ibyo Uwera avuze nukuri!!hari Umunyeshuri uhagarira abandi muri Faculty, hama hakabaho n’Umuyobozi wa Faculty ariwe Dean!! so what was the Minister? was he a Dean or a Reprefac kind of?
            Mujye mumenya gutandukanya ibintu dont argue like profanes!
            Thanks.

  • Nibyiza iyi gahunda ariko bajye natwe batumenyesha gahunda ntitwayimenye kandi twiga muri RDC -Kinshasa,BKvu muzatumenyeshe ubutaha natwe tuze murakoze

    • Mwebwe ntabwo mwiga mu mahanga, ahubwo mwiga muri Rwanda B abiga aho uvuze

  • Ebana aba ntago bagomba gupfuba kabisa!

  • Nta bwo abeshya kuko buri faculty igira umunyeshuri uyihagarariye ari we bitaga REPREFAC (REPRESENTANT DE LA FACULTE) wowe rero UWERA bigaragara ko utigeze wiga i Butare jya uvuga ibyo uzi,ikindi wenda atababwiye ni uko yabaye president wa AGEUNR,umuryango uhuza abanyeshuri ba kaminuza nkuru y’u Rwanda.ubwo rero rekera aho.

  • Ariko se hakurikizwa iki ku bazaza mu ngando…ni abahagarariye abandi.Ko nzi benshi bataje…kuki bigirwa ubwiru…cg haba hari abagomba kuyitabira n’abandi bitareba…cg biterwa n’ubushobozi. Byagakwiye ko bose bayitabira uretse uwagira impamvu nk’uburwayi cg amasomo.

    • Ntimugakuririze ibintu, iyi ngando nta bwiru bubamo, batanga amatangazo, mukiyandikisha, mugatanga ibyangombwa, nta kindi na kimwe gisabwa.

    • None se urabona atari indobanure, kuki mubaza ubusa?

      • indobanure nukuvuga iki?uri aho zirikubera sengo umenye ko barobanuwe cg uri mubaba selecting ga ahhhhhhhhhhhhhhmuzasya mvome nimushigisha mbi,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,niyirukire

  • yebaba wee Rucago arabeshya itorero ni igisoda kweli ibi bimaze ikibakwigishi

  • Aba nibo bazashilira ku rugamba ejobundi. Sinkunda guhurura. Umuntu wize agira critically mind, aba nibabandi bakurikira. Ahantu hose babayo. Gitangaze ni igitekerezo cyanjye. Murakoze

  • Komera RUCA !!! Ubaye INDASHYIKIRWA da !!!
    Tengamara cyane rwose. Ariko kuvuga n’ugataruka, uziko ntarinzi yuko uzi gusubiza abanyamakuru !!! Reka narumiwe pe !! Bana n’IMANA.

  • jye ndabona aba bana babapfusha ubusa ubu se koko introduction yarakozwe ?????? baraviringita kweli ?????? i remember byari byiza kubwacu

  • Genda RUCAGU wambara neza!!! Ariko uzatubwire aho ugulira. Nah’ubundi mu BUTORE uri INDASHYIKIRWA. Komera cane.

  • Uyu ministre w’urubyiruko nanjye aranshimishije cyane.

  • brainwashing and propaganda

  • Ariko RUKWAVU wasetsa!! Reka nkwihorere njye nsigaranye macye cyane mukanwa.
    Ubuse ifoto niyo wakunze cyangwa n’indirimbo abyina. Ariko nanjye nemera ko uyu mugabo yambara neza cyane kandi akaba umuhanga.
    Imana imurinde.

  • Maze iminsi njya kuri iyi website “UM– USEKE”, ariko nasanze ikoze neza rwose. Ntabwo ari nka “IGIHE” inyonyomba. Yenda muzarebe neza niba scripts zanyu zikora neza, naho ibindi ni byiza cyane rwose. MUKOMERE CYANE.

  • umva ntimukavange ibintu kujya muri ziriya ngando nubushake bwaburiwese ubwo abo bavugako ari indobanure ndabananiye ndanabanenze murakoze

Comments are closed.

en_USEnglish