Itorero Inyamibwa ryizihije isabukuru y’imyaka 16
Kuwa Gatandatu tariki ya 8 werurwe, Itorero Inyamibwa rya AERG y’icyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (i Butare), ryizihije isabukuru y’imyaka 16 rimaze mu ruhando rw’abahanzi.
Iri torero rikaba ryaratangijwe n’abanyeshuri barokotse Jenocide yakorewe Abatutsi hari mu mwaka wa 1998 kugira ngo ribafashe cyane cyane kwikura mu bwigunge, ndetse no kwiteza imbere biciye mu mpano bari bafite.
Iyi sabukuru ikaba yararanzwe n’igitaramo kidasanzwe cyakozwe n’abana b’inyamibwa bashya, aho bagaragaje ubuhanga bamaze kungukira muri iri torero, indirimbo gakondo n’izindi zisanzwe ndetse na bakuru babo bakaba barabafashije gususurutsa abari bitabiriye iyo sabukuru.
Nyuma y’icyo gitaramo, hanabayemo ihererekanya bubasha ku bayobozi b’itorero bacyuye igihe n’abayobozi b’itorero bashya, banaboneraho gushimira abarangije amashuri mu mwaka wa 2013, banabaha ikaze mu Nyamibwa zikorera i Kigali
Umuseke mu kiganiro na Uwayo Jean Paul, umuyobozi w’itorero Inyamibwa ucyuye igihe yatangaje ko itorero Inyamibwa ritangizwa ryari rifite inshingano yo gufasha abanyamuryango ba AERG kwikura mu bwigunge, ndetse bakaniteza imbere biciye mu mpano bari bafite.
Uwayo Jean Paul akaba atangaza ko kuri iyi sabukuru bishimira cyane ko iyo gahunda bayigezeho ubu bakaba baranarenze imipaka, kuko bamaze gutumirwa inshuro zirenze eshatu mu gihugu cya Kenya, mu Burundi no mu gihugu cya Uganda, kubasusurutsa, kubera ubuhanga badahwema kugaragaza mu kwimakaza umuco nyarwanda.
Hategekimana Albert umuyobozi mushya w’Inyamibwa na we yunze mu rya Jean Paul, avuga ko muri iyi Sabukuru banishimira ko itorero inyamibwa ririkwaguka cyane, kubera ishami ryaryo ryatangijwe muri Kigali, kugeza ubu abarangije amashuri bakaba bahita bakomereza muri iryo shami, bigatuma nta cyuho kigaragara nko mu yandi matorero yo mu mashuri.
Albert akaba yanakanguriye Abakunzi b’umuco nyarwanda ndetse n’abakenera itorero mu bikorwa byabo bya buri munsi ko bagana itorero Inyamibwa kuko rifite ubuhanga buhanitse mu gususurutsa abantu mu mbyino, mu ndirimbo, amahamba n’amazina y’Inka, ndetse n’ibyiza byinshi biranga umuco.
Albert yanatangaje kandi ko n’abakunda umuco nyarwanda, bifuza kumenya kubyina no kuririmba bazagana itorero Inyamibwa rikabatoza, kuko rifite abahanga kandi bazobereye mu gutoza ababyinnyi n’abaririmbyi bakavamo abahanzi bakomeye.
Roger marc Rutindukanamurego
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
keep it up inyamibwa
Comments are closed.