Digiqole ad

‘Itegeko’ ku mutekano mu ikoranahanga Perezida yarisubije Inteko ngo irisubiremo

 ‘Itegeko’ ku mutekano mu ikoranahanga Perezida yarisubije Inteko ngo irisubiremo

* Mu byongewemo harimo kugaba igitero cyo kwirinda
* Harimo n’iperereza ku gukoresha ikoranabuhanga mu guhungabanya umutekano
* Ngo rugamije gufasha u Rwanda kwirinda ibitero by’ikoranabuhanga

Umushinga w’itegeko ku gushyiraho urwego rw’igihugu rushinzwe umutekano mu ikoranabuhanga waciye mu nzira ziteganywa mu Nteko uratorerwa iremezwa ugeze kwa Perezida wa Republika ngo awusinye ube Itegeko asanga hari ibikwiye kongerwamo awusubiza Inteko. Kuri uyu wa mbere Komisiyo y’abadepite y’uburezi, umuco, ikoranabuhanga n’urubyiruko  yatangiye gusesengura bushya uyu umushinga w’itegeko.

Iri  itegeko rishyiraho urwego rwa ‘National Cyber Security Agency’ ryari ryatowe n’Inteko Ishinga Amateko mu kwezi kw‘Ukwakira 2016 ariko rigeze kwa Perezida wa repubulika asanga urwo rwego inshingano rwahawe zitaba zihagije asaba ko ryasubirwamo.

Impamvu yo gusubirishamo iri tegeko ni uko ryarebaga umutekano w’ikoranabuhanga gusa kandi ngo ryaragombaga no kureba ku byerekeye umutekano w’igihugu mu bijyanye n’ikoranabuhanga nk’uko byasobanuwe mu ibaruwa Perezida wa Repubulika yandikiye Inteko.

Perezida wa Repubulika yasabye ko iri tegeko ryasubirwamo hagashyirwaho Itegeko rireba umutekano w’ikoranabuhanga  hamwe n’umutekano w’igihugu mu bijyanye n’ikoranabuhanga.

Kandi bikumvikana mu nshingano z’icyo kigo gishyirwaho niryo tegeko, ububasha bwacyo ndetse n’inshingano z’inzego zarwo.

Jean Philbert Ngengimana Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga yasobanuriye Abadepide ko inshingano z’uru rwego hari ibyiyongereyemo bitagaragaraga mu mushinga w’itegeko wa mbere.

Aha yavuze ko mu mushinga w’itegeko rishya iki kigo kiba gifite inshingano yo kurinda umutekano w’ibikorwaremezo by’igihugu by’ikoranabuhanga ariko noneho uru rwego rwongerewe n’ububasha bwo kugaba igitero mu rwego rwo kwirinda mu gihe mbere kwari ukwirinda gusa nta gutera.

Minisitiri nsengimana ati “Uru rwego rufite ububasha bwo gukora ubugenzunzi cyangwa se kwinjira mu bigo byaba ibya  leta cyangwa se ibyigenga hagamijwe inyungu z’umutekano w’igihugu, rureba niba nta ntege nke zaba zirimo hagamiujwe kureba umutekano w’igihugu n’inyungu za rubanda.”

Uru rwego kandi ngo rufite ububasha bwo gukora iperereza ku bikorwa byaba bikekwaho gukoreshwa ikoranabuhanga bigendereye guhungabanya umutekano w’igihugu.

Uru rwego kandi ngo rufite n’ububasha bwo gufatanya n’inzindi nzego z’umutekano muri ibi bikorwa byarwo.

Gusa ngo ntiruzakuraho izindi nzego zishinzwe umutekano ahubwo nirwo ruzajya rufata umwanzuro wa nyuma mu birureba.

Ibi ngo bizafasha igihugu kwirinda ibitero by’ikoranabuhanga u Rwanda rujya ruhura nabyo kuko ngo hazaba hari urwego rwemererwa n’amategeko guhangana nabwo mu buryo bwose.

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish