Digiqole ad

Itariki y’ubukwe bwa Tom close akomeje kuyigira ibanga

Mu kwezi kwa karindwi byavuzwe cyane ko umuhanzi Tom Close yaba agiye kurushinga vuba n’umukunzi we Tricia. Nawe ariko akaba yarabwiye abanyamakuru ko uyu mwaka utazarangira butabaye. Itariki iracyari ibanga.

Tom na Tricia muri PGGSS kuri uyu wa gatandatu

Tom na Tricia muri PGGSS kuri uyu wa gatandatu

Tom Close watwaye irushanwa rya PGGSS ya mbere mu 2011, yabwiraga abanyamakuru ko umukunzi we arangiza amashuri uyu mwaka nawe agakiranuka n’ay’ubuganga yigaga muri Kaminuza y’u Rwanda maze bakarushinga.

Mu gihe uyu mwaka wa 2013 usigaje amazi ane ngo urangire Tom Close yabwiye umunyamakuru w’Umuseke ko bari mu myiteguro.

Tom Close ati “ Ubukwe bwacu bushobora kuzaba vuba cyangwa bugatinda. Nubwo njye ndi umu star ariko umukunzi wanjye si umustar (figure publique), bityo ntakunda gutangazwa mu itangazamakuru niyo mpamvu kubitangaza nshobora kubangamira ubushake bw’umukunzi wanjye.”

Tom Close ariko yashimangiye ko bari mu myiteguro y’ubukwe bwabo bushobora ngo kuba vuba cyangwa bitinze.

Ati “Icy’ingenzi ni uko buzaba kandi bukagenda neza kandi umugore nzashyira mu rugo ni Tricia.”

Ngo bari mu myiteguro

Ngo bari mu myiteguro

Nta mpamvu yo gutangaza itariki mu gihe umukunzi we ngo yaba atabishaka

Nta mpamvu yo gutangaza itariki mu gihe umukunzi we ngo yaba atabishaka

Photos/P Muzogeye

Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Mbifurije Urugo ruhire bana b’i Rwanda kandi muzabyare muheke hungu na kobwa muhoze amata ku ruhimbi urugo rwanyu ruzabe urutamba imitavu , umugisha w’Uhoraho uzabahame iruhande ndetse no kubazabakomokaho kandi muramenye ijambo ry’Imana rizababere Urumuli kugira ngo ejo mudasenya kuko satani hanze hano yahagurukiye imiryango ikaba imwe n’imwe isenyuka bitamaze kabiri.Bonne chance mes Amis

  • tubifurije ubukwe bwiza ariko rero mujye mumenya ko bible ijambo ry’Imana muri 1 Timoteyo 2:9-15 hari icyo ribwira uriya mukobwa hamwe nabandi nkawe, nubwo bamwe batabyemera ariko n’umuco Nyarwanda nawo hari ukuntu ujya ubisaba. abo bireba.

  • sawa ubundi baravugango ntawe udakunda bazabyara baheke bazarushinge rukomere kandi mbifurije ibyiza murukundo rwabo amahoro, urukundo, ubwitange umubano mubandi byose bizabahire gusa bazite kuphubyi.

  • Who cares about tom close wedding date. However, wishing him urugo ruhire

  • courage rero,
    gusa, kuki wifotoza wicaye igihe cyose??? Ntabwo wari wiyakira ku bijyanye n’uko ureshya???? Quand meme…..

  • yego nibyo gira uve munzira burya uwo uzaheka ntumwisha urume. maze rero abagira inkwi barya ibihiye…..nakubwira iki!!!!!!

  • […] Close yakomeje kudatangaza iby’ubukwe bwe n’umukunzi we Tricia amaze umwaka yambitse impeta ya […]

Comments are closed.

en_USEnglish