Digiqole ad

Italy: Gari ya moshi ebyiri zagonganye abagera kuri 20 barapfa

 Italy: Gari ya moshi ebyiri zagonganye abagera kuri 20 barapfa

Kuri uyu wa kabiri, gari ya moshi ebyiri zagonganye kuri uyu wa kabiri abantu bagera kuri 20 bahasiga ubuzima nk’uko byemejwe n’abayobozi bo mu majyepfo y’Ubutaliyani.

Aho izi modoka zagonganiye habaye isanganya rikomeye
Aho izi modoka zagonganiye habaye isanganya rikomeye

Izi gari ya moshi zagonganiye hafi y’Umujyi wa Andria aho ubusanzwe ngo zikorera ku muhanda umwe.

Abarwanya umuriro bahise batabara bagerageza kuvana abakomeretse muri gari ya moshi zombie nk’uko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru by’Abataliyani ANSA.

Giuseppe Corrado umuyobozi wungirije w’Intara ya Andria yabwiye ANSA ko abantu 20 bapfuye, bane mu bakomeretse bakaba barembye bikomeye.

Abantu benshi ngo bakomerekeye muri iyi mpanuka yatumye Minisitiri w’Intebe Matteo Renzi ahita asubika uruzinduko yari atangiye i Milan akajya ahabereye impanuka.

Grazinao Delrio  Minisitiri w’ubwokorezi  yatangaje ko imibare y’abagizweho ingaruka n’iyi mpanuka ikomeza kwiyongera, avuga ko icyateye iyi mpanuka kitaramenyekana neza kandi bagiye gushyiraho itsinda ryo kubikoraho iperereza.

Abantu barenga 30 ngo nibo bakomeretse nk’uko ANSA ibivuga, ibitaro biri hafi byagize akazi kenshi biba ngombwa ko kajugujugu zitabazwa mu kujyana bamwe mu bindi bitaro.

Gari ya moshi zagonganye ni iza kompanyi yikorera yitwa Ferrotramviaria ikora ingendo zihuza imijyi itandukanye mu Butaliyani.

Zagonganiye mu muhanda umwe zari zikoresha zombi
Zagonganiye mu muhanda umwe zari zikoresha zombi
Ni impanuka yaguyemo abagera kuri 20 hakomereka abasirikare 30
Ni impanuka yaguyemo abagera kuri 20 hakomereka abasirikare 30
Aho iyi mpanuka yabereye
Aho iyi mpanuka yabereye

UM– USEKE.RW

1 Comment

Comments are closed.

en_USEnglish