Italy: 25 bapfiriye mu bwato bahunga Libya
Kuri uyu wa mbere, ku nkengero z’ikirwa cya Lampedusa mu butaliyani habonetse imirambo y’abantu 25 bapfiriye mu bwato bwari butwaye abantu 296 bahunga bava mu gihugu cya Libya berekeza mu butariyani.
Mu gihe abashinzwe inkombe ya Lampedusa batangaje ko impamvu y’uru rupfu itaramenyekana kandi ko ibizamini byo kwa muganga bikomeje, abagenzi bo bari muri ubu bwato batangarije ibiro ntaramakuru by’abongereza reuters, ko aba bantu 25 bishwe n’imyuka ya moteri kuko bari ahasanzwe hagenda imizigo bityo ngo bakaba bashobora kuba bishwe n’umubyigano w’ibintu.
Impunzi ziri guhungira muri iki gihugu ngo ziri gutinda kwakirwa, bityo kuri uyu wa mbere bamwe mu bahawe ubuhungiro bakoze imyigaragambyo kubera kugenda buhoro kw’inzira bacamo mu guhabwa ubuhungiro. Iyi myigaragambyo ikaba yakomerekeyemo abantu bagera kuri 30 barimo abapolisi 20.
Muri iyi myigaragambyo, Izi mpunzi zikaba zatwitse ibimoteri bijugunywamo imyanda ndetse n’imipine banatera amabuye abapolisi bashakaga guhosha iyi myigaragambyo.
Bamwe muri aba kandi bakaba bari banafunze imwe mu mihanda ndetse n’ inzira za gari ya moshi. Igihugu cy’ubutaliyani gikunze kwakira impunzi nyinshi zivuye muri Afurika ndetse n’uburayi bw’ iburasirazuba, bityo ngo kubera ubwinshi bw’ izi mpunzi ngo iyi myigaragambyo ikaba ikunze kuba n’ubwo ngo itaba ikaze cyane.
Emmanuel Nshimiyimana
Umuseke.com
1 Comment
abanyalybia bikozeho none aho bagezwe n’intambara bariya baguye mu mazi nibo barubara!
Comments are closed.