Digiqole ad

Italy: 25 bapfiriye mu bwato bahunga Libya

Kuri uyu wa mbere, ku nkengero z’ikirwa cya Lampedusa mu butaliyani  habonetse imirambo y’abantu 25 bapfiriye  mu bwato bwari butwaye abantu  296 bahunga bava mu gihugu cya Libya berekeza mu butariyani.

Benshi banyura iy'amazi bahunga Libya/Photo Internet

Mu gihe abashinzwe inkombe ya Lampedusa batangaje ko impamvu y’uru rupfu itaramenyekana kandi ko ibizamini byo kwa muganga bikomeje, abagenzi bo bari muri ubu bwato batangarije  ibiro ntaramakuru by’abongereza reuters, ko aba bantu 25  bishwe n’imyuka ya moteri kuko bari  ahasanzwe hagenda imizigo  bityo ngo bakaba bashobora kuba bishwe n’umubyigano w’ibintu.

Impunzi ziri guhungira muri iki gihugu ngo ziri gutinda kwakirwa, bityo kuri uyu wa mbere bamwe mu bahawe ubuhungiro bakoze imyigaragambyo  kubera kugenda buhoro kw’inzira bacamo mu guhabwa ubuhungiro. Iyi myigaragambyo ikaba yakomerekeyemo abantu bagera kuri 30 barimo abapolisi 20.

Muri iyi myigaragambyo, Izi mpunzi zikaba zatwitse ibimoteri bijugunywamo imyanda ndetse n’imipine banatera amabuye abapolisi bashakaga guhosha iyi myigaragambyo.

Bamwe muri aba kandi bakaba bari banafunze imwe mu mihanda ndetse n’ inzira za gari ya moshi. Igihugu cy’ubutaliyani gikunze kwakira impunzi nyinshi zivuye muri Afurika ndetse n’uburayi bw’ iburasirazuba, bityo ngo kubera ubwinshi bw’ izi mpunzi ngo iyi myigaragambyo ikaba ikunze kuba n’ubwo ngo itaba ikaze cyane.

Emmanuel Nshimiyimana
Umuseke.com

1 Comment

  • abanyalybia bikozeho none aho bagezwe n’intambara bariya baguye mu mazi nibo barubara!

Comments are closed.

en_USEnglish