Isuku si hose i Kigali, Kimisagara barataka umwanda ukabije
Mu kagari ka Kimisagara Umudugudu wa Buhoro mu murenge wa Kimisagara abahatuye barataka ikibazo cy’imodoka zidatwara imyanda zitakihagera ngo zibakize umwanda.
Umujyi wa Kigali ni intangarugero mu isuku mu yindi mijyi myinshi mu karere no muri Africa, ariko uduce tumwe na tumwe nk’aha Kimisagara hari aho usanga umwanda ukaba utatekereza ko ari i Kigali uzi.
Muri aka gace, hubatswe ruhurura ya Mpazi iva ruguru mu Nyakabanda ikagera Nyabugogo, iyi ruhurura ni igikorwa cy’indashyikirwa Umujyi wa Kigali wakoze kuko ibyayo itarakorwa byari ikibazo gikomeye cyane.
Ariko bamwe mu bayituriye twaganiriye bavuga ko bibabaje kuba hari abaturage b’aho benshi ubu bakoresha iki gikorwa cyatwaye akayabo nk’iyarara (jalala/aho bamena imyanda).
Muri iki gihe cy’izuba ryinshi aho usanga imyanda muri aka gace usanga amasazi atuma, kandi ntabwo iba irunze kure y’aho abantu batuye cyangwa abana bakinira.
Muri ruhurura usanga ho imyanda yarafunze inzira y’amazi, ugasanga yakoze ikidendezi cy’amazi mabi cyane avanze n’imyanda.
Umuyobozi w’Akagali ka Kimisagara yabwiye Umuseke ko hari ikibazo cy’imodoka yatwaraga imyanda mu gihe cyashize ariko ubu ngo yarabiretse.
Ati “ Ubu tumaze igihe dushaka indi ngo idukize umwanda.”
Uyu muyobozi twavuganye yihuta ko ngo ajyanye raporo ku Umurenge, yavuze ko ngo bashatse imodoka muri ako kagali kuva mu kwezi kwa mbere n’ubu ngo ntibarayobona.
Yihuta cyane ati “ Ariko twafashe ingamba (atadutangarije) ku baturage bamena imyanda muri Mpazi (ruhurura)”
Kuwa 12 Nyakanga ubwo umunyamakuru w’Umuseke yageraga aha, uyu muyobozi yamubwiye ko asanze yihuta amuha gahunda ya saa cyenda ariko ageze ku Kagali asanga hafunze ndetse telephoni igendanwa ntiyayitaba mu gihe yari yijeje umunyamakuru kumuha amakuru ahagije ku kibazo cy’uyu mwanda.
Imodoka zitwara imyanda ni imodoka z’abikorera ku giti cyabo bayitwara kuko bishyuwe ku mafaranga akusanywa mu baturage bakeneye gutwarirwa umwanda.
Umwe mu batuye muri aka kagali uvuga ko yitwa Philbert yabwiye Umuseke ko atari ikibazo cy’abaturage banze gutanga umusanzu wo gutwara imyanda ahubwo ari uko ntawuyabaka babona.
Umujyi wa Kigali uherutse guhemba imirenge iza imbere mu isuku kurusha indi, Umurenge wa Kanombe niwo waje imbere y’indi. Kimisagara bwo yari yaje ku mwanya wa nyuma.
Photos/E Ngirabatware
EvenceNgirabatware
UM– USEKE.RW
0 Comment
Yebabaweeeeee! Birababaje kabisa, this is too much to supprt
Ubu se nabo ngo mpaka Kagame agikemuye!? yagorwa umusaza yagorwa
MURAKOZE CYANE, RWOSE NDEMERANYA NAMWE KO IMBARAGA ZISHYIRWA MWI ISUKU ZIKENEYE INDI VITESSE IFITE IMBARAGA.
ARIKO MUZAMBABABARIRE MUNYARUKIRE HARIYA NYABUGOGO KU ISOKO KWA MUTANGANA NAHO MUTANGAZE IBY’UMWANDA WAHO. KABISA BIRAKABIJE. Ni murangiza gutara inkuru muzagere ku murenge wa MUHIMA mutubarize ubuyobozi bwaho icyo bubitekerezaho.
HANYUMA MUJYE MUGERA NO MURI ZA BAR , HOTEL, RESTORA, muturebere mu gikoni, toilettes. Hari aho usohokana n’umudamu byagera hagati ati dutahe ndashaka kwituma ibyoroshye kuko toilettes ziba ziteye ikibazo. Cyangwa mbere yo guhaguruka akakubaza ibyatoilette zaho.
NONE SE KO MBONA AHENSHI HABA HUZUYE ABANYAMAHANGA, UBWO BO BAGENDA BATUVUGA IKI?
KAGAME KWERI AZAGERA HOSE?
Rwose umwanda wa kimisagara urakabije ariko se ninde wakwitaho ibyaho ko hamada yirirwa adahari,ushobora kumushaka icyumweru kigashira utamubonye,umuplanto waho we yigize umunyabiro wagirango ntazi icyo ashinzwe
Nyamukeka bayobozi nimukurikira iki kibazo
HARI IBIGO BYA LETA BISA NEZA (RSSB,RGB,…) ARIKO HARI NAHANDI HABA ISUKU NKEYA ITEYE UBWOBA….
Ntabwo ariho honyine kandi
Namwe iyo muvuga kagame
Gusa muba mumuha isura it
ari nziza nkaho ariwe ugomba
gukora byose
GOOD!
Ndemera ko nabonanye EvenceNgirabatware yaje kundeba ku biro koko asanga hari akandi kazi mpugiyemo muha gahunda ko tubonana Saa Cyenda (15H00′) nyuma mpageze sinamubona icyo namubwiye nuko company yatwaraga imyanda yasezeye ariko mubwira ko hari indi company yitwa Cocen yatangiye gutwara imyanda kandi ko ikora neza,ko ahari ikibazo cy’imyanda yari itaragenda izaba yahavuye bitarenze kuwa mbere,ibirundo by’imyanda bigaragara kuri image mpamya ko ntaho biri mu Mudugudu wa Buhoro.
Mutubwirire Hamada n’abo bakorana bagaruke hakiri kare kuri Ruhurura iva Nyagakoki aho yinjirira ijyana amazi za Nyabugugo, ahantu Muramira na Mwami bafunze bahafungure imvura itari yongera kugwa kuko niyongera kugwa bizaba ibindi tukaza gusanga Umuhanda ndetse na feux rouges za Nyabugogo byavuyeho. Iki kibazo kirazwi kandi n’Ubuyobozi kugera mu Mujyi wa Kigali burakizi. Ni ngombwa ko gikemuka hakiri kare cyane cyane muri kino gihe cy’izuba. Kuzarebe ukuntu bubatse hejuru ya ruhurura abantu barebera!!!!!!
mwaramutse nibyo koko umwanda urakabije abayobozi ba nyarugenge bisubireho kuko iyo ugeze nyabugogo uhasanga umwanda mwishi turanenga umwanda uhagaragara.
Umuhanda wa Rwamagana – Kayonza kunkengero yawo habaye aho kujugunya amacupa y’amazi na emballages za biscuits,ubuyobozi niba bwananiwe bwegure bureke kudusebya.
Comments are closed.