Isuku nke ku Kiyaga cya Kivu i Rusizi
Ni bande banduza uyu mupaka?
Bamwe mu baturage bakora ibikorwa by’ ubucuruza mu isoko rito ryo ku mupaka wa Rusizi rwa mbere ,barinubira isuku nke igaragara ku nkengero z’ ikiyaga cya kivu ndeste no hafi y’ aho bacururiza .
Iyi suku nke ngo ikaba iterwa n’ uko bamwe mu bacuruzi bamena ibishingwe muri iki kiyaga abandi bakihagarika ku nkengero zacyo ndetse ngo no kuba bamwe muri abo bacuruzi b’ abanyarwanda n’ abakongomani basigaye bihagarika bikomeye ku nkengero z’ iki kiyaga bitewe no kutagira ubwiherero rusange kuri uyu mupaka. Ibi akaba aribyo batangarije Umuseke.com
Iyo ugeze ku mupaka wa Rusizi rwa mbere ahari agasoko gato hafi y ‘ikiyaga cya Kivu uhasanga amwanda ku nkekero zaho zirimo ibishishwa by ibisheke , umwanda w’ abantu , inkari ndetse n ibishingwe bimenwa mu kiyaga.
Umwe muri abo baturage twahasanze witwa Sebujangwe yagize ati”:abantu bajya kuri restaurant bakagaruka ku kazi kabo ariko kuko nta bwiherero buhari niho bose bihagarika niba rero nta wese (ubwiherero ) umuntu azituma aho abonye kuko aho umugabo aterewe niho yitabarira.umuntu yanyara aho abonye mu gihe nta bwiherero buhari.
Naho umwe mu bacuruzi witwa Adrien Munyantore akaba anahagarariye abacuruzi bo kuri ako gasoko ,akaba anacuruza imyumbati yagize ati :Aha hantu hari amazu arenga 30 akora ubucuruzi ni hafi y’ umupaka ariko nta bwiherero buhari.Hacyenewe ko hubakwa ubwiherero kuko hateza isuku nke .nibadushyirireho ubwiherero wenda uyikeneye yishyure .’’
Abakongomani n’ abanyarwanda baritana ba mwana kuri iki kibazo k’isuku nke iri ku kiyaga cya Kivu.
Bamwe mu banyarwanda twaganiriye bavugako isuku nke iri ku nkerngero z’iki kiyaga hafi y’iryo soko iterwa na bamwe mu bakongomani baza kuhiherera Abakongomani bo bakemeze ko ari abanyarwanda n’abakongomani bose bahanduza.
Mabuye ni umwe mu Bakongomani umuseke.com wasanze ku kiyaga hafi y’ahari isoko rito rikorera ku rusizi rwa mbere akaba yari aje kurangura imyumbati yagize ati :”Aha twese turahihagarika habaye nk ‘umusarani ni twese abanyarwanda n ‘abakongomani” Yongeyeho asaba ko leta yakubakwa ubwiherero.
Naho kubavuga ko ari bamwe mu bakongomani bateza isuku nke yavuzeko ari ikinyoma.
Abaturage baturiye aka gasoko ko ku Rusizi rwa mbere bavugako iyi suku nke iri aha hantu ishobora gutera indwara bo bahaturiye ndetse n’ abandi ,mu gihe ubwiherero bukenewe bwaba butabonetse mu maguru mashya.
Ibi bakabishingira ko hari bimwe mu biribwa bihacururizwa bagura, amahoteri ahari ku bakerarugendo. Iki kiyaga cya Kivu kandi kikaba kigumye guhungabana aho ku ruhande rwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo ho usanga abaturage basiza ibibanza byabo ntacyo bishisha maze bakamanura ubutaka aho bwuzurirana mu kiyaga.
Jonas Muhawenimana
umuseke.com/Rusizi.
3 Comments
u rwanda rurangwa nisuku nkumuco nyarwanda nukureba ibyinshira mu rwanda nkamashashi nibindi bitera umwanda bigakurwaho !!!!!!!!!!!
Ntibabeshyere u Rwanda, kuko icyo rurangwaho ari isuku. Uzarebe iyo wambutse imipaka yombi!! iyo uva mu Rwanda, ugera congo ukabona akavuyo, umwanda n’akajagari kenshi, ariko abantu baba bambaye neza da! Naho mu Rwanda uhita wunva Silence, movement kenya, n’isuku irangwa mu mihanda yose no mungo.
ngo ntawusaza atisenyeye,ubu mu minsi iri imbere macinya na colera nibibahingamo ubudehe,bazabona ko bikozeho.
Comments are closed.