Digiqole ad

Isuku nke ku Kiyaga cya Kivu i Rusizi

Ni bande banduza uyu mupaka?

Bamwe mu baturage bakora  ibikorwa by’ ubucuruza mu isoko rito ryo ku mupaka  wa Rusizi rwa mbere ,barinubira isuku nke igaragara ku nkengero z’ ikiyaga cya kivu ndeste no  hafi y’ aho bacururiza .


Iyi suku nke ngo ikaba   iterwa  n’ uko bamwe mu bacuruzi bamena  ibishingwe  muri iki kiyaga abandi bakihagarika ku nkengero zacyo ndetse ngo  no kuba  bamwe muri abo bacuruzi   b’ abanyarwanda n’ abakongomani  basigaye bihagarika bikomeye ku nkengero z’ iki kiyaga bitewe no kutagira ubwiherero rusange  kuri uyu mupaka. Ibi akaba aribyo batangarije Umuseke.com

Iyo ugeze ku mupaka wa Rusizi rwa mbere ahari agasoko gato hafi y ‘ikiyaga cya Kivu  uhasanga amwanda ku nkekero zaho zirimo ibishishwa by ibisheke , umwanda w’ abantu , inkari ndetse n ibishingwe bimenwa mu kiyaga.

Umwe muri abo baturage  twahasanze witwa Sebujangwe yagize ati”:abantu  bajya kuri restaurant  bakagaruka ku  kazi kabo ariko kuko  nta bwiherero  buhari niho bose bihagarika niba rero nta wese (ubwiherero ) umuntu azituma aho abonye kuko aho umugabo aterewe niho yitabarira.umuntu yanyara aho abonye mu gihe nta bwiherero buhari.

Naho umwe mu bacuruzi witwa Adrien Munyantore akaba anahagarariye abacuruzi bo kuri ako gasoko ,akaba anacuruza imyumbati yagize ati :Aha hantu hari amazu arenga 30 akora ubucuruzi ni hafi y’ umupaka ariko nta bwiherero buhari.Hacyenewe ko hubakwa ubwiherero kuko hateza isuku nke .nibadushyirireho ubwiherero wenda uyikeneye yishyure .’’

Abakongomani n’ abanyarwanda baritana ba mwana kuri iki kibazo k’isuku nke  iri ku  kiyaga cya Kivu.

Bamwe mu banyarwanda twaganiriye bavugako isuku nke iri ku nkerngero  z’iki kiyaga hafi y’iryo soko iterwa  na bamwe mu bakongomani baza kuhiherera Abakongomani bo bakemeze ko ari abanyarwanda n’abakongomani bose bahanduza.

Mabuye ni umwe mu Bakongomani umuseke.com wasanze ku kiyaga hafi y’ahari  isoko rito rikorera ku rusizi rwa mbere akaba yari aje kurangura imyumbati  yagize ati :”Aha   twese turahihagarika  habaye nk ‘umusarani ni twese abanyarwanda n ‘abakongomani” Yongeyeho asaba ko leta yakubakwa ubwiherero.

Naho kubavuga ko ari bamwe mu bakongomani bateza isuku nke  yavuzeko ari ikinyoma.

Abaturage baturiye aka gasoko ko ku Rusizi rwa mbere bavugako iyi suku nke iri aha hantu ishobora gutera  indwara bo bahaturiye ndetse n’ abandi ,mu gihe ubwiherero bukenewe bwaba butabonetse  mu maguru mashya.

Ibi  bakabishingira ko hari bimwe mu biribwa bihacururizwa bagura, amahoteri ahari ku bakerarugendo. Iki kiyaga  cya Kivu kandi kikaba kigumye guhungabana aho  ku ruhande rwa Repubulika iharanira Demokarasi ya  Kongo ho usanga abaturage basiza   ibibanza byabo ntacyo bishisha  maze bakamanura ubutaka aho bwuzurirana mu kiyaga.

Jonas Muhawenimana

umuseke.com/Rusizi.

 

3 Comments

  • u rwanda rurangwa nisuku nkumuco nyarwanda nukureba ibyinshira mu rwanda nkamashashi nibindi bitera umwanda bigakurwaho !!!!!!!!!!!

  • Ntibabeshyere u Rwanda, kuko icyo rurangwaho ari isuku. Uzarebe iyo wambutse imipaka yombi!! iyo uva mu Rwanda, ugera congo ukabona akavuyo, umwanda n’akajagari kenshi, ariko abantu baba bambaye neza da! Naho mu Rwanda uhita wunva Silence, movement kenya, n’isuku irangwa mu mihanda yose no mungo.

  • ngo ntawusaza atisenyeye,ubu mu minsi iri imbere macinya na colera nibibahingamo ubudehe,bazabona ko bikozeho.

Comments are closed.

en_USEnglish