Digiqole ad

Israheli : Imbwa yakatiwe urwo gupfa inyozwe

Urukiko rwa rw’ iyeruzalemu rw’ Abalaiki rwakatiye imbwa igihano cy ‘urupfu inyozwe  nk’uko bitangazwa na rumwe mu mbuga zo mu gihugu cya Isaraheli  rwitwa  Ynet.

Nyarubwana mu rukiko

Abacamanza bemeje ko iyi nyarubwana ari umwavoka (Avocat) wayizukiyemo akaba yarapfuye mu myaka 20 ishize, gusa akaba yaratutse abacamanza b’uru rukiko agapfa  bataramuhana.

Nk’uko bitangazwa  n’ urubuga  Behadrei Hadarim ndetse  Ynet, iyi mbwa ngo yaba yarinjiye mu  rukiko  mu gace  gasengerwamo n’ aba ortodokise ( orthodoxe ) ahitwa  Méa Shearim, hanyuma ngo yaje gukanga  bikomeye abashyitsi  basura urukiko irangije yanga gutaha n’ ubwo ngo hari hashyizwemo imbaraga nyishi abacamanza bagerageza  kuyirukana.

Umwe mu bacamanza  yahise rero ngo yibuka   ko higeze kubaho  umwavoka waba warigeze gusuzugura urukiko mu myaka makumyabiri ishize, uwo mwavoka akaba ngo yaraje  no’ kuvumwa n’abacamanza b’urwo rukiko. Uyu mwavoka wavumwe ngo yaba rero yarazukiye mu mbwa  ariyo nayo  ngo yagarutse mu rukiko guteza rwaserera.

Ubusanzwe imbwa ikaba ifatwa  nk’ ikizira  mu mico karande y’ Abayahudi  nk’uko bivugwa. AFP  ibiro ntaramakuru by’ Abafarasnsa byo bikaba bivugako amwe mu mashuri y’abayahudi atekerezako iyo umuntu apfuye roho ye yimuka  ijya mu kindi kiremwa.

Uyu  mucamanza wateguye ibirego ku cyakorerwa iyi mbwa niwe  wanakatiye iyi mbwa igihano cy’ uruphu aho yagombaga gupha inyonzwe, uyu mucamanza akaba yahise atumizaho abana bo muri ako gace iyi mbwa yagaragariyemo ngo bashyire iki gihano mu bikorwa.

Ku bw’amahirwe ngo iyi mbwa yaje kubaca mu rihumye ikizwa n’amaguru iba ikize ityo gihano kiremereye yari yakatiwe n’ urukiko.

Jonas Muhawenimana

Umuseke.com

4 Comments

  • ese ko mutatubwiye kuri babantu bo mukaritiye ibwa yavuyemo ngo mutubwire ibyo bayivuzeho?

  • Uru rukiko rwakoze amakosa ahambaye.Ntibyumvikana ukuntu uwataanze ikirego ari nawe wabaye umucamanza akaburanisha urubanza kandi uri we urega.”ON NE PEUT PAS ETRE JUGE ET PARTIE”

    • Byaba ari uko ari imbwa itagira uyiburanira?Nabyo byaba ari ikosa.Kuko droit a l’assistance judiciaire est fondementale.

  • yego sindi umuhanga mu mategeko,aliko nanone nibwira ko baliya bacamanza batesheje agaciro ikiremwa muntu aho amategeko akigenga bayayoboza nyarubwana.

Comments are closed.

en_USEnglish