Digiqole ad

Israel: Umudepite usaba ko ababyeyi bose muri Palestine bicwa!!

Ubu bamwe batangiye kumugereranya na Hitler, uyu ni umugore w’umudepite mu nteko ya Israel witwa Ayelet Shaked wavuze ko abanyepalestine bose ari abaterabwoba (terrorists) ariko mu kubahana hakwiye kwicwa abagore bose bababyaye mu bitero Israel iri kugaba ku gace ka Gaza.

Uyu mugore arasaba ingabo za Israel kwica abagore bose muri Palestine
Uyu mugore arasaba ingabo za Israel kwica abagore bose muri Palestine

Ayelet Shaked yavuze ko ngo abagore bose babyara muri Palestine ngo bakwiye kwicwa kuko babyara “Inzoka nto” nk’uko bitangazwa na PressTV.

Mu magambo ye yagize ati “Bagomba gupfa n’inzu zabo zigasenywa kugirango ntibazongere gutwita ibyihebe. Bose ni abanzi bacu kandi amaraso yabo agomba kuba ku ntoki zacu. Ibi bikwiye gukorwa kandi no ku bagore babyara biriya byihebe.” 

Amagambo ye yafashwe nk’ahamagarira Jenoside kuko we avuga ko abanyepalestine bose bagomba kwicwa kuko ari abanzi ba Israel.

Uyu mugore yavuze ibi mu gihe abayobozi benshi mu bihugu bakomeje kwamagana ibitero byihanukiriye by’ingabo za Israel kuri Gaza.

Ministre w’Intebe wa Turkiya Recep Tayyip Erdogan yemeza ko ibitero bya Israel kuri Palestine  ahubwo aribyo bikabije kuba iby’iterabwoba kuko biri guhitana abantu benshi b’inzirakarengane.

Avugira mu nteko y’igihugu cye uyu ministre w’Intebe wa Turkiya yanenze kandi kuba isi yose ngo isa n’icecetse irebera ubwicanyi buri gukorwa na Israel.

Agira icyo avuga ku byatangajwe n’uriya mugore, Ministre w’Intebe wa Turkiya yavuze ko iby’uriya mugore yavuze ntaho bitaniye n’ibitekerezo bya Adolph Hitler.

Ibitero bya Israel kuri uyu wa gatatu byahitanye abana bane bari bicaye hafi y’inyanja, byamaganywe n’abantu benshi ku isi.

Impande z’ingabo za Israel n’umutwe wa Hamas uyu munsi zumvikanye agahenge k’amasaha atanu.

Abantu benshi bakaba bakomeje kugira icyo bavuga ku magambo y’uriya mugore usaba ko abandi bagore bagenzi be bo muri Palestine bicwa bose.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • ah too sad again ubu se abona byakemura ikibazo i am sorry can u imagine if it could be your family or you children come to visit rwanda you shall see

  • Eeeeeee eeeh!! Mbega umugore w`umugome!!! Ukuntu yari afite agasura keza! Burya koko ubwiza si uburanga kandi umuntu nyamuntu si isura nziza!! Doore n`u Rwanda rwishwe n`abantu bameze nk`uyu mugore maze barazamuka bajya mu bushoroshori bakaba ari bo bategeka bakagena bakanagenzura ko ibyo bategetse bikorwa nta wo kubavuguruza!Ahaaa. Ubanza uyu mugore uri umwuzukuru wa Hitler.

  • Uguhubuka.com

  • sha isi irikoreye pee!!! isi niba ifite abantu nk’uyu nibura 1/4 ???!!!! evil woman…

  • Uriya mudamu ugaragara ko ari mwiza ku isura ariko umutima we wuzuye ubwicanyi ariya magambo agomba kuyahanirwa ku rwego mpuzamahanga Tekereza abaye Perezida wa Isiraheli nta warokoka muri muri Palestina

  • Ariko abantu nk’aba kuki bahabwa ijambo? Nizera ko amatwara ye azwi neza mbere yo kumushyira mu nteko. Bene aba nibo bihaye inkumbi hano muri 94.

  • Gutegeka kwa 2:  20:16 (Ariko mu midugudu y’aya mahanga Uwiteka Imana yawe iguha ho gakondo, ntuzakize ikintu cyose gihumeka.[ Ibi nibyo Isarel iri gukora muri Gaza]), Yosuwa 10:28(Uwo munsi Yosuwa atsinda i Makeda, abicisha inkota n’umwami waho abarimbura bose pe, ntiyasigaza n’umwe mu bari bawurimo bose kandi agira umwami w’i Makeda nk’uko yagize umwami w’i Yeriko). Ni ibyanditse mw’ijambo ry’Imana. Iyo aza kuba muri Coran, ubu muba muvuga ukuntu islam ari mbi.

  • uwamubanzayo aho ikuzimu ashaka kohereza abandi yogas****

  • Iyi ni interahamwe mu zindi burya ngo agahwa kari k’uwundi karahandurika  biramutse biri ku muryango we ntiyavuga gutyo ese abayahudi bica bake?

  • Umugore muramurenganya yarababajwe sha kandi Imana yamugiriye ubuntu abona uruvugiro uzi umuntu ukwicira umuryango kandi agakomeza akakwica wamuhunga akagukurikirana? ufite ubushobozi se wowe ntiwamumaraho numuryango we gusa nyine twe twatojwe kubabarira ukababarira nutazigusabye mwahurira mumuhanda ukabebera nkaho ari wowe wamuhemukiye yakwegera ukamusuhuza bitakurimo hahaa ahandi bazi kwerura Yego ikaba Yego Oya ikaba Oya naho twe turi akazuyazi nuko tukaba abanyarwanda ndi umunyarwanda igahabwa intebe tukiyunga hahaaa yewe ga sumugome yaragomewe ageraho arerura yerura urwango ntiyabizira rero kurenzaho bigira abanyarwanda gusa

  • nibo baba bashotoye isirael bajye birengera ingaruka zabyo

  • Buriya Isi irafite!!!!!!!!Buriya se Bapfuye nkuko abyifuza niyihe nyungu yabikuramo? Interahamwe gusa!

  • Isi irafitwe kbs, nkuyu iyabivuga Hitler akiriho byarigurangiki?Muri bibiliya baravugango girira abantu neza ndetse uhere kumwanzi wawe.usibyekono mu Rwanda iyowumvise abayobozi bavuga FDLR wakumirwa.

  • Erega n’ ubusanzwe bariya ntabgo ari Ubwoko bw’ Imana buvugwa na Bibiliya, ahubwo n’ ubwa Esawu (UN

  • uyu mugore is more than evil ! Aba ni bamwe bumva ko bo batazapfa. Urucira mukaso rugatwara nyoko. I have never seen evil woman like this! Isi irikoreye!!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish