Digiqole ad

Isoko rya Busoro rimaze imyaka irenga 40 mu gishanga. AMAFOTO

Ku cyumweru nibwo riba rihinda kuwa gatatu nimugoroba nabwo rikarema abacuruzi bacye. Ni isoko ry’ahitwa i Busoro, ntiryubakiye na mba riri mu gishanga kiri hagati y’imisozi ibiri ihanamye hagati Mu karere ka Huye,mu Umurenge wa  Gishamvu. Rimaze igihe kinini cyane buri wese twabajije mu bahatuye avuga ko yavutse arisanga.

Isoko rya Busoro uryitegeye ryaremye
Isoko rya Busoro uryitegeye ryaremye

Ricururizwamo ibiribwa, amatungo n’imyambaro n’utundi dukoresho tw’ibanze. Rihuriramo abacuruzi n’abaguzi baturutse i Huye ahitwa za Sholi, Nyakibanda, Kibingo, Mubumbano, Mukuge, Gikunzi, Nyanza, Ngera n’utundi duce twinshi twa Nyaruguru na Huye. Abariguriramo bemeza ko hari n’abaturuka mu mujyi wa Butare baje kuhahahira cyane cyane amatungo ya macye.

Karangwa Jean Paul umuyobozi w’Akagali ka Nyumba riherereyemo avuga ko kuba iri soko rimaze igihe kinini rikorera mu gishanga bibabangamiye ndetse ngo bamaze gukora inyigo yo kuryimurira ku musozi wa Cyambwe uri mu kagali ka Sholi.

Iri soko ryegereye agasantere k’ubucuruzi ka Busoro gafite amashanyarazi kuva mu 1988, haruguru ukomeje ukarenga i Busoro ni kuri paruwasi ya Nyumba hafi ya Seminari nkuru ya Nyakibanda yigamo abagabo bashaka kwiha Imana.

Abacuruza n’abaguzi b’iri soko babazwa cyane no kuba nta bwihugiko, ntaho kwikinga imvura, ntaho kugama izuba mu gihe bacuruje ibi bituma mu gihe cy’izuba ryinshi cyangwa imvura nyinshi isoko rishobora no kuremura. Kuri ibi hiyongeraho kuba nta bwiherero iri soko rigira.

Karanganwa avuga ko i Cyambwe batangiye kuhubaka igice cy’iri soko rishya bahereye ku ry’amatungo, akavuga ko abacuruzi n’abaguzi bakwihanga kuko isoko rishya ibyo kuryubaka biri mu ngiro.

Abaturage b’aho hafi, abacuruzi n’abaguzi ariko bo bavuga ko ibi byavuzwe kuva cyera bityo iry’isoko rishya batari no kubitekereza.

Arigera inkweto za rugabire, hafi aho baracuruza amasekuru, imipira...
Arigera inkweto za rugabire, hafi aho baracuruza amasekuru, imipira…
Aba bamwe bahabonera ibiraka byo koza amagara y'abaje kurema isoko, umugezi ica iruhande rw'isoko
Aba bamwe bahabonera ibiraka byo koza amagare y’abaje kurema isoko, umugezi ica iruhande rw’isoko
Uyu musaza afite ubumuga bwo kutabona aba yaje kureba niba hari uwamwicira isari
Uyu musaza afite ubumuga bwo kutabona aba yaje kureba niba hari uwamwicira isari
Isoko riremera inyuma y'amazu yo mu gasantere ka Busoro
Isoko riremera inyuma y’amazu yo mu gasantere ka Busoro
Abava mu duce dutandukanye bazaje kugura no kugurisha muri iri soko riri mu gishanga
Abava mu duce dutandukanye bazaje kugura no kugurisha muri iri soko riri mu gishanga
Amagare niyo akoreshwa cyane mu gutwara ibintu n'abantu hano. Abayakanika nabo baboneraho akazi iyo isoko ryaremye
Amagare niyo akoreshwa cyane mu gutwara ibintu n’abantu hano. Abayakanika nabo baboneraho akazi iyo isoko ryaremye
Abandi nabo bihangiye umurimo wo kurindira amagare ba nyirayo
Abandi nabo bihangiye umurimo wo kurindira amagare ba nyirayo
Abadoda inkweto zacitse nabo ku munsi nk'uyu baba bahuze cyane
Abadoda inkweto zacitse nabo ku munsi nk’uyu baba bahuze cyane
Ibagiro ry'inka n'amatungo magufi
Ibagiro ry’inka n’amatungo magufi
Bacuruza kandi inzugi, intebe, amadirishya, ameza, ihene, ama 'unites ya telephone, imyenda byose hamwe
Bacuruza kandi inzugi, intebe, amadirishya, ameza, ihene, ama ‘unites ya telephone, imyenda byose hamwe
Itabi ry'igikamba ikibabi cyiza ni 50Rwf, umugongo wacyo ni venti (20Rwf)
Itabi ry’igikamba ikibabi cyiza ni 50Rwf, umugongo wacyo ni venti (20Rwf)
Imboga, akadobo k'inyanya ni 400
Imboga, akadobo k’inyanya ni 400
Mu isoko kwipima umwenda ni aho nyine ntaho kwikinga handi ngo uwambare neza. uwambariraho ukareba niba ugukwira
Mu isoko kwipima umwenda ni aho nyine ntaho kwikinga handi ngo uwambare neza. uwambariraho ukareba niba ugukwira
Mu gikoni  cya Restaurant bari gutanguranwa n'amasaha ngo isoko ritaremura abakiliya batariye
Mu gikoni cya Restaurant bari gutanguranwa n’amasaha ngo isoko ritaremura abakiliya batariye
Ikaze muri Resitora iwacu mu gihe waje i Busoro
Ikaze muri Resitora iwacu mu gihe waje i Busoro
Mu isoko ry'amatungo haba hashyushye, ni nako ba 'perisebuteri' baba baka imisoro hano mu isoko
Mu isoko ry’amatungo haba hashyushye, ni nako ba ‘perisebuteri’ baba baka imisoro hano mu isoko
Iteme rigabanya isoko mo kabiri kubera umugezi unyuramo
Iteme rigabanya isoko mo kabiri kubera umugezi unyuramo
Abadashoboye kugura ibiryo muri restaurant kubera amikoro baza hano bakagura umusururu bakamanura akavumbi bakica icyaka usanga n'abana bato cyane babasomya
Abadashoboye kugura ibiryo muri restaurant kubera amikoro baza hano bakagura umusururu bakamanura akavumbi bakica icyaka usanga n’abana bato cyane babasomya
Uyu ntabwo ashoboye kujya muri restaurant ariko afite ayo kwigurira isambusa y'ibirayi bita "Ibiraha"
Uyu ntabwo ashoboye kujya muri restaurant ariko afite ayo kwigurira isambusa y’ibirayi bita “Ibiraha”
Ibiraha n'uburisho (avoka) hafi aho. Utabashije restaurant nawe arafatisha ngo bikamanukana neza. Ikiraha ni 50Rwf avoka ehsatu ni ijana
Ibiraha n’uburisho (avoka) hafi aho. Utabashije restaurant nawe arafatisha ngo bikamanukana neza. Ikiraha ni 50Rwf avoka ehsatu ni ijana
Ibijumba n'ibiraha bikunze kuba bikarangishije isamure (amavuta y'ingurube) biramire abaguzi benshi
Ibijumba n’ibiraha bikunze kuba bikarangishije isamure (amavuta y’ingurube) biramire abaguzi benshi
Uyu mubyeyi yaje kugurisha inkono n'ubwo ubona ko atishimye kuko ntanuri kumubaza igiciro
Uyu mubyeyi yaje kugurisha inkono n’ubwo ubona ko atishimye kuko ntanuri kumubaza igiciro
Aha ni mu buconsho, cyane cyane imyenda niyo ihari
Aha ni mu buconsho, cyane cyane imyenda niyo ihari
Umusaza hano yicaye ku kabaraza yugamye akazuba kamena imbwa agahanga aha mu gishanga kirimo isoko
Umusaza hano yicaye ku kabaraza yugamye akazuba kamena imbwa agahanga aha mu gishanga kirimo isoko
Hakurya icyambwe ahazubakwa isoko harashije gusa
Hakurya icyambwe ahazubakwa isoko harashije gusa
Amabwiriza yo mu muhanda hano umenya ntayo, modo iragendaho batatu nta kibazo
Amabwiriza yo mu muhanda hano umenya ntayo, moto iragendaho batatu nta kibazo

Photos/E Birori/UM– USEKE

BIRORI Eric
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Uyu munyamakuru mukuriye ingofero pe!Aha hantu hashize imyaka icumi ntarasubirayo ariko uko mpaheruka ndabona ntacyahindutse!Dore inkuru Zicukumbuye nk’iyi ngiyi nizo zibazikenewe mu rwego rwo gukorera ubuvugizi abaturage bo mu cyaro.

  • iyi nkuri iratangaje cyane gusa irerekano ko leta igifite byinshi byo gukora kugirango nabari mubyaro iterambere ribagereho

  • Ndabemeye ko mutageze kwa Manyetura(Manuel) ngo mutubwire ko naho twahiciraga akanyota ka Byeri???muri abantu babagabo.

  • Iyi nkuru ikwiriye kuzajya mu marushanwa y’abanyamakuru barushije abandi gutara amakuru arebana n’iterambere ry’icyaro!

  • aha sha ni iwacu uyu munyamakuru anshake kabisa ni umunyamwuga

  • IYI NKURU IKOZE NEZA PE UYU MUNYAMAKURU ARI PROFESIONAL.NTACYO YASIZE INYUMA PE KANDI USOMYE INKURU ,UKAREBA N’AMAFOTO UHITA UBONA UBUZIMA BWOSE BWO MURI IRI SOKO,WAO CONGZ KABISA

    • KUDOS! WELL DONE.SO INTERESTING.KEEP IT UP

  • HARIYA HAGEZE AMASHANYARAZI KERA SINZI IMPAMVU HADAHINDUKA, HARI N’IBARIZO RIKOMEYE RIKORA IBIKORESHO BYIMBAHO ZA NYAKIZU ESE KO MUTEREKANYE NA SANITATIONS (toilettes…) URABONA KO ISUKU IGERWA KU MASHYI. MUZATWEREKE ANDI MASOKO NKA: VIRO,RWANYANZA, GATUNDA, NDAGO, RUGARIKA, …BITUMA TWIBUKA IYO IWACU TUDAHERUKA.

  • guma guma man! nanjye nzagutumira unkorere marketing ya entreprise yanjye  ndabona ubishoboye

  • Uyu munyamakuru ni umuhanga kabisa.mukomereze aho Umuseke mureke za mbuga zirirwa zivuga amakuru ngo y abapaparazzi atagira umutwe n ikibuno.keep up the good work

  • Iyi nkuru ni iya mbere iraryoshye pe! Niyo ya mbere inshimishije kurusha izindi nigeze kubona kuri Websites Nyarwanda. Ikinshimishije cyane ni amafoto ahagije aherekeje inkuru. Ubundi izindi nkuru zibz zihurutuye gusa, zikennye ku mafoto.

Comments are closed.

en_USEnglish