Digiqole ad

Islamic State yatakaje 60% by’aho yari ifite na 80% by’aho yakuraga

 Islamic State yatakaje 60% by’aho yari ifite na 80% by’aho yakuraga

Islamic State mu myaka nk’ibiri ishize yatigishije isi kugeza no mu Rwanda ahafashwe abashaka kuyijyamo n’abafite amatwara yayo

Nta ruba ntirushire, urwa Islamic State narwo ruragana ku ndunduro. Uyu mutwe waciye ibintu mu myaka itatu ishize wica abantu muri Syria na Iraq wigarurira ibice binini ushyiraho amategeko akarishye ya sharia. Amahanga yandi akoranira kuwurwanya, ubu ngo umeze gutakaza 60% by’aho wari warigaruriye hose ndetse na 80% by’aho wavanaga ubutunzi barahambuwe.

Islamic State mu myaka nk'ibiri ishize yatigishije isi kugeza no mu Rwanda ahafashwe abashaka kuyijyamo n'abafite amatwara yayo
Islamic State mu myaka nk’ibiri ishize yatigishije isi kugeza no mu Rwanda ahafashwe abashaka kuyijyamo n’abafite amatwara yayo

Ni ubushakashatsi bw’ikigo gikora ubusesenguzi kitwa HIS cyatangaje kuri uyu wa kane.

Kuva mu mpeshyi ya 2014, ubutaka bwari barafashe bitaga ‘Califat’ muri Iraq na Syria bwavuye kuri 90 000Km² mu kwa mbere 2015 bugera kuri 36 000Km² muri uku kwezi kwa 2017.

Amahanga yishyize hamwe ayobowe na US kuva 2014 arashisha indege aba barwanyi b’imyemerere y’ubuhezanguni bitirira Islam.

Ku butaka intambara yo kubarwanya ibera muri Iraq na Syria ikozwe n’ingabo za Syria hamwe n’ingabo z’ibihugu byishyize hamwe by’abarabu ngo birwanye Islamic State.

 

Iracyari kurunduka

IHS ivuga ko imyaka itatu yo kwihuta cyane mu matwara n’ibikorwa bya Islamic State byagaragaye ko nta politiki nyayo yo kuyobora Califat bari bafite, ngo ni nayo mpamvu gusenyuka kwabo nabyo biri kwihuta nk’uko baje.

Inzobere mu byo muri kariya gace yitwa Columb Strack ivuga ko igice gisigaye cya Califat kigomba nacyo gutembagara mbere y’uko uyu mwaka urangira kigasenyukira mu duce duto duto natwo ngo tutazarenza 2018.

Islamic State yinjizaga buri kwezi miliyoni 81 z’Amadorari mu 2015 ariko ubu mu gihembwe cya kabiri cya 2017 ngo igeze kuri miliyoni 16 ku kwezi. Ukugabanuka kwa 80%.

Ludovico Carlino wo muri HIS ati “Ibyo biraterwa no kwamburwa ahantu hose bavanaga ubushobozi, byaba mu gucukura no gucuruza petrol, byaba mu misoro byaba mu byo basahuraga n’ibindi bikorwa bitemewe.”

Kuva 2017 kugeza 2017 ibyo uyu mutwe winjizaga bivuye kuri Petro gusa byamanutseho 88%, ibyo mu misoro nabyo bimanukaho 79%.

Islamic State yakanze isi kugeza no mu Rwanda igihe yaba isigaje ubu ni gito ukurikije ibivugwa n’aba bahanga.

UM– USEKE.RW  

en_USEnglish